.:
Site :.
|
|
|
| |
.:
Ibindi :.
|
|
|
| |
.: Imigani :.
|
|
|
| |
| |
| |
| |
| |
|
IMIGANI
Urukwavu n'umuhari. Urukwavu rwuzuye n'umuhali.
Bukeye rurawubwira ruti « ngwino
twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n'urutoke.» Umuhari
uremera ariko ubwira urukwavu uti « ko ntazi.kurira insina,
urutoke nirwera imineke nzayimanura nte ? »
Urukwavu ruti « ndi umuhanga wo kurira; ibitoke nibikomera nzajya
mbimanura.» Nuko biherako bihinga umurima munini cyane, biwuteramo
ibigori n'urutoke rwinshi.
Urutoke rumaze kwera, urukwavu rubwira umuhari
ruti « ngwino
tujye kureba ibitoke byarakomeye, bimwe byanekeye hejuru. » Nuko
biragenda, bigeze mu murima, urukwavu rwurira insina; ngo rugere
hejuru, rwimanyurira imineke rwirira. Umuhari urarubaza uti « ko
nduzi nta mineke unagira bite ? » Ruti « ba uretse
gato, ndacyatoranya imyiza, kuko nduzi kino gitoke kitaraneka neza. »
Rugumya kwirira imineke ngo rurumva ko ihishije.
Rumaze kumva aho rugejeje, rubwira umuhari ruti « kuyimanura ubu ni ukuyangiza
kuko itaraneka rwose, reka tuzagaruke ejo; ahubwo reka nze mbe
nkwigisha gukorera urutoke.» Umuhali uti: « sinkwemereye,
kereka ubanje kumanurira imineke, naho ubwenge ushaka kumpenda
nabutahuye kare. Niwanga ndagutsinda aho. »
Urukwavu rubonye ko umuhari urakaye, rwibuka
ubundi bucakura, rwirebesha ku gitoke cyari hirya yarwo, ruherako
rubwira umuhari
ruti « Yooo, uzi ko twabaye abapfu kare iyo dushaka imineke
myiza kuri iriya ntuntu, dore inyoni zirenda kuyitumarana. Reka
manuke nduhuke gato kuko maze kunanirwa, maze nkugerere ku cyo
wifuza, wumve uburyohe bw'imineke y'insina z' ino wajyaga ubarirwa
! »
Umuhali uti. "ngaho manuka, ariko niwongera kundyarya ntumva
imbere." Nuko urukwavu ruramanuka, rugeze hasi rugerageza
kwiruka, umuhari uba warusingiriye. Ugiye kurwica, rurawubwira
ruti:" uranyica ngiye kukumanurira imineke?» Ako kanya
bigaruka kuri ya nsina, urukwavu rurongera rururira rumanura imineke
ruhereza umuhari, na wo urarya urishima.
Kuva icyo gihe urukwavu rucika ku ngeso z'ubusambo n'uburyarya.
" Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa
na benshi."
" Utazi ubwenge ashima ubwe."
|
| Urumuri n'umwijima
Umunsi umwe izuba ryahuye n'umwijima, riti « mbese nka
we uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu
byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n'izuba
nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza ni jye bicikira,
ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka,
umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, inyoni zikabyuka.
Nka we se weguye ujya he?»
Umwijima uti «shyuuuu! Ibyo uvuze Zuba ubitewe n'iki?
Ugize ngo uranduta kandi ari jye waguhaye izina? Iyo ntaba umwijima
ni nde wari kumenya yuko uri izuba? Ukwikuza kwawe kwaguhimbiye
ikinyoma ngo ukundwa n'ibintu byose! Jyewe ndakwanga, nanga abikuza,
kandi n'ibintu byose birakwanga, kubera icyocyere cyawe cyabimaze
kibibabura.
Uretse n'ibyo nta kintu kigukunda wampaho umugabo. Niba utanyuzwe,
cyo tujye kureba ikidukiranura umva ko wikuza ngo uranduta, undutisha
iki? Ko ushaka abagenzi, ntabaho bacyurwa na nde mu icumbi, abahinzi
baruhuka gihe ki? Si jye ubacanira indaro ngahemba abakozi, kandi
nkabaruhurira bakaryama? Ngo tugende turebe icyatumara impaka.»
Biragenda, umwijima ubona impyisi, ubwira izuba uti « ndaguha
abagabo batatu, uwo mu nyamaswa ni uyu. Hasigaye uwo mu nyoni
n'uwo mu bantu. Cyo wa mpyisi we ntubere, niba ukunda izuba bivuge,
niba kandi ari jye ukunda ubivuge.» Impyisi iti «jye
nikundira umwijima!»
Umwijima uti «ntakubwira Zuba yuko ukwikuza kwawe kwaguhimbiye
ibinyoma! Uwo ni uwa mbere!» Izuba riti « hoshi va
aha nta rubanza rwo gucibwa n'impyisi!» Biragenda bisanga
igihunyira. Umwijima uti «cyo na we nyoni dukize kandi
imanza zacu ntiziruhije, ni ukwihitiramo. Ari izuba ari jye,
ukunda ikihe?» Igihunyira kiti «kera nari mfite amaso
meza, ubwo muruzi yahindutse imituku ni izuba. Ryayarashemo impiru,
iyo ntakugira riba ryarampuhuye!» Umwijima uti «ntiwumva
kwikuza kubi! Hoshi dusange abantu noneho ugende ubwerabwera!» Biragenda
bihura n'umujura ati «izuba ni umwanzi wanjye, ndubaka
rigasenya. Naho wowe, ngukundira yuko ntunga ngatunganirwa.» Umwijima
uti «ahooo! Sinakubwiye ko nta mukunzi ugira; ari wowe
ubwawe wikunda, ukikuza. Reba rero aha amaboko make aterera imico
myiza, none mba nkwivunnye. Shyuu, ukava iwanyu mu ijuru ngo
uzanywe no kunyirataho!»
Izuba riracemerwa. Rigiye kugenda, agacurama kati «umwijima
waguhenze ubwenge, abagabo waguhaye ni inshuti zawo gusa, genda
wange abo bagabo, uguhe abandi. Nukumpaho umugabo mu nyoni ntuzange,
kuko nguruka; nukumpaho umugabo wo mu nyamaswa urashime, kuko
nonsa abana nka zo. Umugabo wo mu bantu, ushime umukannyi ubarira
impu n'inkanda, ni we wanga umwijima.»
Izuba riragaruka ribwira umwijima riti «abagabo wampaye
ndabanze, mpa ahubwo abandi. Nuramuka wanze, ntunsindira aha
tuzagera ku Mana.» Umwijima uti « hoshi dusange Imana
idukize, nta bandi bagabo nguhaye!»
Biragenda no ku Mana, birapfukama biraramya biti « Nyagasani, dukiranure
: utubwire urusha undi akamaro.» Imana iti « mwembi mugira
akamaro, ntakitagira akamaro ndema! Ubwiza bw'umubiri bugaragazwa n'izuba,
ariko umutima witonda ukagaragazwa n'umwijima ni cyo gituma bamwe barata
ubwiza ku manywa, mu ijoro bagakora bupyisi, bakaba inyamaswa mu zindi.
Nimugende muturane. Kandi nimugirirana izima, uzashobora kwimura undi
azamwimure, nabinanirwa mubane.»
Izuba rikura ubwatsi, riherako rigerageza kwirukana umwijima.
Umwijima uhungira mu nsi. Izuba rituma ku muriro ngo ujye urifasha
kwirukana umwijima.
Nuko bacana, umwijima ugahunga, umuriro wahwama umwijima ukigarukira.
Izuba rikirukira hejuru rigatuma imuri hose, ryahita umwijima ukarituruka
inyuma.
Ngaho aho byaturutse ko umwijima uhunga urumuri.
|
| Ubunani bwasize
inkuru.
I Kigali ni amahanga, inzara irashira igihemu ntigishira! Umugabo
mu Muhima wa Kigali, yariye Ubunani abuhera ku rwara abugeza
ku gutwi nka ya hene ya Nyirakaranena na Rukiramacumu, bitewe
n'amafaranga yagombaga kurihwa inzu. Nyiri urupangu ati: "Urayabura
ugasohoka hagapanga undi." Umugabo yiruka muri bagenzi be
aguzaguza baramuhakanira, bati: "Reka ubunani bwarayamaze." Biramushobera,
yatekerereza nyir' inzu umucumbikiye agasanga bitoroshye. Abuze
amikoro, yibuka guteka umutwe, ariko awarura n' amazi yawutetsemo
atarashyuha. (Umenya ahari yarabuze amafaranga yo kugura udukara
two kuwuteka).
Arakuzamukiye no mu Gitwa cya Kigali, hejuru kwa Musenyeri,
akubise amarira hasi, ati: "Mubyeyi ntabara aho ubona ndagowe.
Umugore n' umwana yari ahetse, bagiriye agisida mu nzira bava
i Butare gutora, bahita bahwera nta wateye akageri! None ukampa
amafaranga yo gukodesha imodoka yo kubazana n' ayo kugura amasanduku
yo kubahambamo. Ibyago birantunguye kandi nta faranga nari nsigaranye;
yashiriye muri iyi minsi mikuru ishize ya Noheli n' amakonji
y' itora n' Ubunani." Umugabo abonye Musenyeri ababaye yirya
icyara ati: "Umutwe urahiye." Kugira ngo aze kumuha
menshi akubita amarira cyane, araboroga ati: "Umugore wanjye
ukuntu namukundaga sinari kuzamusazana."
Kugira ngo Musenyeri agire icyo amwemerera yabanje kumwigisha
no kumurema agatima, amutekerereza ibyago bya Yobu, ko umunyabyago
ari we Imana ikunda ati: "Komera!" Ahamagaza Shoferi
ati: "Mujye kuzana imirambo; abwira umupadiri ati: "Mujye
gukoresha amasanduku abiri, iy' umukuru n' iy' umwana." Umugabo
abyumvise arababwa yumva nta mafaranga abonye; abonye imodoka
imujyana, abonye amasanduku ataguze amafaranga, ibye yumva birapfuye.
Ati: "Nimube mworoheje ndaje, ngiye kubwira bene wacu hirya
hano mu mujyi." Aragenda ntiyagaruka.
Ageze mu rugo abwira nyiri inzu ko amafaranga amurimo azayamuha
bukeye. Burakeye agaruka kwa Musenyeri ageze yo arongera akubita
amarira hasi. Ati: "Mubyeyi, burya nagiye kureba bene wacu,
ni uko duhita tugenda tuzana imirambo, ni uko amasanduku barayakoresha.
Ubu nari nje gusa ngo umpe amafaranga yo kugura amayoga yo guha
abavuye guhamba. Urumva ko abo yatse amafaranga bibajije impamvu
umuntu waraye apfushije, yaza kumwemerara ibyo asabye akagenda
ntagaruke, bwacya akagaruka ashaka amafaranga yo kugura inzoga
z' abavuye guhamba kandi ari bo bizaniye imirambo bakigurira
amasanduku, bakananirwa kwigurira inzoga bavuye ku itabaro. Nuko
barakenga. Yongeraho ko bamuha n' amafaranga yo gutangaza kuri
Radiyo. Bamujyana mu modoka, bamuha n' amafaranga yo gutangaza.
Turamukurikira kugira ngo tubikurikirire hafi. No kuri Radiyo
aratangaza. Tuti: tukakugeza imuhira! Ati:"Hari abantu ngishaka
hano mu mujyi!" Tuti: "Ni ukuhatwereka, tugasigarana
n' abandi, imodoka ikakugarura."
Ariko inkuru y' umwana isubira inyuma, mu gutangaza kuri Radiyo,
ati: "Misa yo gusabira abitabye Imana ikazasomerwa mu Kiliziya
y' Umuryango Mutagatifu saa tatu." Twongeraho ko natugeza
mu rugo aza guhita abona amafaranga, aremera noneho! Turamanukana,
ariko asa n' uwamenye ko twamutahuye. Amanuka akeka ko natugeza
hafi y' iwe, aza guhagarara akavamo akadusigisha amaguru, akihina
mu nzu, akihisha, yari yabonye ko ikinyoma cyahariwe uwakibeshye.
Tugeze hafi y' iwe ati: "Nimuhagarare turahageze!" Imodoka
itarahagarara neza aba yasohotse asimbuka umukingo ajya ruguru,
tuba tumuriho! Avunja ibihuru n' inzitiro, tumuri inyuma! Ikinyoma
kiramuremera kimubuza gutaruka ngo arebe nibura ko tumuri hafi,
akatana mu nsi y' urugo ahinguka mu rugo yiroha mu nzu. Uko yakazanye
impirita n' ingoga, tuhagera na twe duhura imirindi, umugore
baturanye asohoka kureba tumubaza ko aho uwo mugabo yinjiye ari
iwe arabitwemerera. Tuti:"Yapfushije umugore n' umwana yari
ahetse?" Ati :“Reka da! Umugore uri mu nzu ni umugore
we". Yumvise tuvuze arasohoka araturembuza. Ninjira mu nzu
ariko undi twari kumwe ntiyinjira asigara abaza uwo mugore neza.
Njya mu nzu anyereka aho nicara, umugore aba avuye mu cyumba,
turaramukanya arasohoka. Umugabo ahita ambwira ati:“Uwo
ni mushiki wanjye waje kubambikira.“ Nti: "Ese imirambo
iri he?" Ati:"Iri haruguru kwa mukuru wanjye.” Nti:”Ngaho
rero duherekeze ujye gufata amafaranga ku muhanda, Padiri ni
we uyafite."Twagira ngo tumutonganyirize hamwe tugeze mu
nzira. Tugeze hafi y' imodoka tuti:" Ariko uzi kubeshya!!!" Yumva
twabimenye, ahita aturumbuka aravuduka tuyoberwa aho arengeye.
Abahuruye bikanze imirindi n' umugore we azamo. Ati: "Ndi
muzima n' umwana wanjye nguyu!" Turatangara tuti:”Imitwe
ni myinshi!”; abandi bati: "Kigali ni amahanga".
Henga rero dutinde muri iyo rwaserera tugere kuri Radiyo yabivuze.
Mu gitondo abantu bateraniye ku Ki1iziya kuririmba. Umupadiri
bahasanze w' umuzungu ati: "Mwari muje mu Misa y' abapfuye?
Bazutse ni inzara!” Abantu baratangara barishima kuko abantu
batapfuye kandi baranababara kuko ibyo mugenzi wabo yakoze atari
iby' i Rwanda, barikubura barataha.
|
| Biraro Mutemangando.
Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda
n' icyenda. Umwana we w’ umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando.
Bari abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono. Biraro Mutemangando
we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya
kuboneza.
Bukeye se aramubwira ati: "Ko abatwa batungwa no kubumba,
nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n' iki?" Biraro
ati: "Nzitunga, nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba
ndawanze." Mwungeli ati: "Ndaguciye."
Biraro asanga bakuru be ati: "Mwungeli yanciye none ndagiye." Abandi
bati: "Tukajyana." Bahaguruka bose; ari mirongo itanu.
Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge.
Barayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati: "Jyana inyama
uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka." Umuhungu
muzima aragenda ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeli
abwira umwana ati: "Wabaga he wa ngegera we!?" Umwana
ati: "Ngiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje." Se
ati: "Genda umubwire uti garuka, wicika mu rugo rwa so ntawaguciye." Biraro
aragaruka.
Bukeye haza abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando
ati: "Nimuze tubanyage ziriya nka zabo!" Bene nyina
bati: "Tujya gupfa twaba tuzira iki?" Biraro Mutemangando,
aratera; aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati
y' abandi uvuza ubuhuha; unyura munsi y' imfizi icura umuborogo;
arongera yohereza yo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu,
nanone umwambi uca mu nsi y' imfizi icura umuborogo, maze abantu
arabahumba.
Biraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza
mu rugo. Mwungeli aje, ati: "Narabivuze, Biraro ni umusazi,
izi nka z' abandi zaje hano zite ?" Mwungeli araza n' inyota
yose, yenda umuheha awushinga mu mata, aranywa, ariruhutsa, noneho
ati: "Navuze ko Biraro Mutemangando natankiza azanyica mo
kimwe; none ngaho birabaye, erega azankize!"
Bajya guca icyarire barazisasira. Biraro Mutemangando asasa mu muryango,
atekera itabi aranywa. Inka iza gukorora. Mwungeli ayumvise ati: "Ni
nde unkororeza inka?" Ati: "Ndabizi ni wa musazi Biraro nta
wundi wabigira!" Ati: "Nongeye kuguca uranze ubaye ikivume."
Biraro Mutemangando abyuka kare ajya kubwira bene se ati: "Data
yongeye kunca aho kungororera." Barongera barahaguruka,
baragenda, ari mirongo itanu, bagenda bajya guhakwa. Baragenda
bajya kwa Gahaya bati: "Turashaka ubuhake." Gahaya
ati: "Ntawakwanga guhaka abantu baza bashaka ubuhake." Bukeye
Gahaya aza kubagira Mutemangando inka; inka ayoherereza se Mwungeli.
Umunsi umwe kwa Gahaya haza kuvumbuka imbogo. Bati: "Uyica
aragororerwa"; bati: "Kandi udatabara arabeho baramurimburana
n’ abe." Biraro Mutemangando aragenda arayirukana,
ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera ayitikura icumu mu rubavu
ayitura hasi, ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo nibajye
kurimbura kwa Gahaya. Ntibahasiga n' uwo kubara inkuru.
Ni uko Biraro Mutemangandg uko yakicaye kuri ya mbogo yitwaga
Rubito, ararigita baramuheba. Bakuru ba Biraro bigarurira igihugu
cyose cya Gahaya, baragitegeka.
|
| Ibintu ni ubusa ko Mwungeli
wa Nyankaka.
Habayeho umukobwa, apfusha ababyeyi akiri muto, arerwa na Nyirasenge.
Igihe amaze gukura baramusaba arashyingirwa. Umunsi ubukwe butaha,
igihe ari mu nzu ye n' umugabo we, Imana iramuhamagara iti: "Inzu
nakugeneye si iyi." Asohoka ubwo akurikira abakwe bari bamuherekeje.
Ageze imuhira abatekerereza uko byagenze, bati: "Igumire
aho, none se tugire dute?"
Bukeye arongera arasabwa arashyingirwa. Na none bigenda kwa
kundi. Igihe ageze mu nzu ye n' umugabo we, Imana irongera iramuhamagara
iti: "Inzu nakugeneye si iyi." Umukobwa na none arongera
asubira iwabo. Henga n' ubukwe bwa gatatu bugende kwa kundi.
Bigeze aho, umugabo wa nyirasenge ajya guhakwa ibwami. Asiga
avuze ko atazagaruka aho iyo nkunguzi y' umukobwa ikiri muri
urwo rugo. Hashize iminsi wa mukobwa abwira nyirasenge ati: "Unshakire
imyambaro, nzabone aho nerekera. Ni uko nyirasenge amuha imyambaro
n' umuntu umuherekeza, bashyira yombi mu nzira.
Bageze mu ishyamba, ijoro riragwa. Umukobwa asanga hari akaruri
k' inzu, asezerera uwari amuherekeje. Yinjira muri ako karuri
asanga katagituwe. Ati: "Nta kundi ndirarira ahangaha." Aragakubura,
arangije ashyira inkono ku ziko arateka. Bumaze guhumana, agira
atya abona umugenzi aragwa abyuka, ati: "Ntimwancumbikira
bene urugo?" Undi ati: "Gumya uze mushyitsi muhire"!
Uwo mushyitsi akitwa Mwungeli wa Nyankaka. Umukobwa amaze guhisha
aragabura barasangira. Azana n' akayoga k' impamba barasangira.
Baraganira, umunaniro urashira, bagubwa neza. Igihe cy' amaryama
kigeze, Mwungeli asambira utwatsi ngo yisasire ukwe, umukobwa
aramubwira ati: "Ibyo ugira ni ibiki?" Ati: "Uburiri
bwanjye ni bugari turararana.'' Mwungeli ntiyarushya ahigima.
N' ubundi kwari ukworosora uwabyukaga. Bari basangiye barebana
mu maso, n' akayoga karimo, no kumenya ko bari bonyine muri iryo
shyamba. Bajya ku buriri, ibitotsi ntibyatinda, bashyirwayo.
Igihe cyo mu gicuku, Imana irahamagara, iti: "Mbe mukobwa
nturanyurwa?" Iti: "Ngiyi inzu nakugeneye."
Umukobwa akangukira hejuru, ati: "Iki gihuru ni yo nzu?" Igihe
akibivuga, abona rya shyamba ryahindutse ingoro ngari. Abantu
baduhira, abaja bacunda, ibisabo byikiranya, amashyo y' inka
akinje, iz' imbyeyi zivumera. Mwungeli akangutse, umugore aramubwira,
ati: "Imana yadukijije ntibigutonde." Mwungeli amaze
gukanguka neza, bibanza kumuyobera, agira ngo ararota. Aratinda
asanga ari ko biri. Abaza umugore ati: "Ibi bintu se tuzabihorana?" Undi
ati: "Imana yambwiye ko tuzira ibintu bibiri : ko tutari
abami, ko tugomba kuyoboka nyir' igihugu; ikindi kandi, ko tuzirinda
guhemukirana." Mwungeli ati: "Niba ari ibyo gusa, umugisha
uraduhamye. Ejo naje ngira nti bene urugo nimucanire; none dore
abantu baranyirahira banyiyambaza. Ati: "Ubuhemu simburanganwa."
Haciye kabiri Mwungeli ajya gukeza ibwami. Afata igihe aratinda.
Umugore arategereza, ararambirwa. Bitinze areba umwe mu bagaragu
ati: "Nategereje umugabo wanjye, none ngwino ujye undaza." Ijoro
bararanye ubwa mbere ha hantu bari batuye harasama, bya bintu
byose birarigita, hadendeza ikiyaga cy' amazi. Mwungeli amaze
gucyura igihe, aratahuka. Ageze hakurya y' iwe, abona ikiyaga
cy' amazi kidendeje. Ati: "Nta shiti, umugore wanjye yakoze
icyo Imana yari yaratubujije. Yenda umuheto ashyira ku ivi arawuvuna,
yiroha muri icyo kiyaga arasoma arapfa.
Ubwo hakurya hakaba umugabo Mutumo wa Kinyoni, akaba yahuye
inyana zisubiye iswa ku kazuba ka kiberinka. Abonye ibyabaye
kwa Mwungeli, ati: "Ibi ni uguhata inzira ibirenge kandi
amaherezo ari ariya. Ati: "Hinga niyanure ibiyaga bikiyaga." Nuko
na we yicoka mu mazi arapfa.
Abo bagabo bombi ni bwo bahindutse umugani ngo : "Ibintu
ni ubusa ko Mwungeli wa Nyankaka." Ni naho igitutsi cyacuye
ngo naka arakagenda nka Mutumo wa Kinyoni, ari byo kuzira amaherere.
|
| Nkuba na Sebwugugu.
Nkuba yaraje ahiga na Sebwugugu. Sebwugugu ati: "Jyewe
ndakurusha, nkurusha ibyinshi." Nkuba ati: "Reka ra!
Ntabwo undusha ibyinshi," Ati: "Ni jye utegeka, ntegeka,
ibiri muri iyi si byose; ibyo ureba byose. Iyo nahinze, uwo munsi
isi iratekana. Sebwugugu ati: "Ni jye ukurusha." Nkuba
ati: "Reka ra! ntabwo undusha, urandusha, urandusha ari
jye ugusha imvura, mpinda abandi bose bagakangarana, wowe ukajya
ahongaho ugaceceka?" Naho Sebwugugu akajya aho akagira ati: "Jyewe
mfukuza amariba meza, ngira byiza nkabitunganya abantu bakuhira,
bagakira." Nkuba ati: "Irorerere ni jye ubirangije
byose, ndatigita ibintu bigahaguruka byose, ubwatsi bukaboneka,
ibintu bikagwira mu gihugu, n' ibyari byababutse bigakira." Nkuba
ati: "Tuzarebe." Sebwugugu ati: "Na njye nzarebe."
Nyuma izuba riracana. Baza guhura. Sebwugugu yagenderaga ku
busa Nkuba akagendera ku mvura. Abantu barashize, bagiye gushira,
amazi yarakamye, Sebwugugu, inkuba iraritigisa nko muri Rwicanzige.
Imvura irahungutse, ijuru riratumbye, imvura irahangutse. Inka
zirakize, abantu barakize, barahinze; bari barashize barabuze
amahahiro.
Inkuba iti: "Sebwugugu ko ari jye ukurusha? Reba inyabutongo
zameze; ibishyimbo barabibye bireze, imvura irahangutse ndakurusha.
Henga nguhake umenye ko ari jye ugutwara. Wowe ujye ugendera
ku busa, wibere aho uri igikuku hasi jye ndambura amahanga yose
nkagera aho ibintu bigarukira, ngatunga abantu bose." Sebwugugu
ati: "Genda wiyendere ibintu byawe ndabiguhaye niba ari
igihe kigeze." Yemera gutsindwa rero.
Inkuba iti: "Jyewe ni jye utegeka igihugu cyose, jye ukwira
igihugu cyose, jye ukwira amahanga yose, ngakiza abantu bose
aho bava bakagera. Sebwugugu wowe utunze bike mu ishyamba, ni
jye bigenderaho."
Bari barahiganiye ku nka yabo Kanyemera, ari yo bahiganiyeho.
Wowe ureba aho zirisha mu ishyamba. Ziranywa amazi nizaniye,
zirarisha ubwatsi niyororeye, narigwirije byinshi mu gihugu?
Inkuba itsinda ityo rero, imvura iragwa, ibintu birasabana mu
Rwanda, ni ko kugwira.
|
| Urukwavu n' Impyisi.
Impyisi yashakaga umugabo mwiza. Umunsi umwe irakugendera ibwira
izindi nyamaswa byabanaga iti: "Ndashaka nanjye gusabwa." Izisaba
no kuzayi shakira umusore uzayisaba.
Bukeye Bakame irakuzira ibwira ya mpyisi iti: "Nakuboneye
umusore mwiza cyane.", iti: "Ndetse ni umwami, ategeka
ibihugu byinshi cyane." Impyisi iti: "Kagire inkuru
Bakame iti: "Ese wazamungezaho ute?" Bakame iti: "Ngwino,
uzankurikire gusa, nzakugeza kuri uwo mwami ushakaho umugabo".
Nuko impyisi na Bakame bifata impamba, bishyira nzira bigera
kwa wa mwami washakaga gusaba impyisi. Ubwo ariko Bakame ikaba
yari yashatse guhenda impyisi ubwenge. Ikaba yari yayibwiriye
mu nzira iti: "Nitugera yo, kuko uri umugeni, uzicishe bugufi,
ugire isoni, mbese uzakore nk' abageni kugira ngo umwami nakubenguka
azabone ko uri umukobwa mwiza." Iti: "Kandi ubwo ugiye
kurongorwa, uri umugeni, naho jyewe ndi umushyitsi." Impyisi
irabyemeza. Bigeze yo barabyakira, barabyinjiza, barabyicaza.
Wa mwami yatambuka, Bakame ikoshya Impyisi ngo yubike amaso.
Biratinda noneho umwami aravuga ati: "Nimushyire bariya
bashyitsi amafunguro." Abanyenzu ni ko kuyazana bavuga bati: "Ngayo
amafunguro y'abashyitsi." Bakame irarya kuko ibyo bari bazanye
byari bigenewe abashyitsi. Ibwira Impyisi iti: "Ubwo wowe
uri umugeni, ni ukuvuga ko bakugeneye ibindi, ahari uraza gusangira
n' umugabo wawe, jyewe maze kwigendera. Bakame irarya ndetse
irabisigaza.
Bishyira kera bazana amazi bati: "Ngayo amazi y'abashyitsi,
nimukarabe maze muryame." Bakame yoga yonyine kuko bari
bavuze ko amazi ari ay'abashyitsi, irangije iryama aho bari bayisasiye
yo n' impyisi. Ubwo impyisi iri aho itegereje ko na yo bayibuka.
Ariko inzara iyimereye nabi, igasuma gukora ku biryo Bakame yasize,
ikifata.
Bakame igiye gusinzira ishaka inyenyeri izishyira ku maso, ku
buryo impyisi yajyaga gukora kuri bya biryo ikibwira ko Bakame
iyireba. N'ahanini uko kwihangana yaguterwaga na ya magambo Bakarne
yari yayibwiye ko igomba kwifata nk' umugeni, ikagira ikinyabupfura.
Buracya, Bakame n' impyisi barabisezerera. Babiha andi mafunguro
bavuga bati: "Ngaya amafunguro y'abashyitsi." Bakame
irongera irarya ntiyahaho impyisi. Impyisi na yo uko yakabaye
n' inzara, n' ibitotsi, iragumya irihangana. Noneho bati: "Reka
duherekeze abatugendereye." Bakame n' impyisi bijya imbere,
abari babiherekeje babiha inka yo kubishimira. Aho basubiriye
ibwami, impyisi ibwira Bakame iti: "Icyakora biriya wankoreye
si byo!" Bakame iratanguranwa iti: "Nanjye nahoze ngira
ngo umwami azakwemera. None ngo wabagiriye ikinyabupfura gike,
ni cyo cyatumye atagukunda." Impyisi iti: "Iyo nza
kubimenya!" Iti: "Mbese ntawasubirayo?" Bakame
iti: "Ashwi da" Iti: "Icyakora iyi nka tuzayifatanya." Impyisi
iti :"Ntibishoboka, ndakwica maze nitwarire iriya nka kubera
ko wampenze ubwenge." Bakame iti: "Ngaho duhamagare,
nibatatubwira ko iyi nka ari iyacu twembi ndayiguharira uzayirye
wenyine." Nuko Bakame igahamagara imisozi igasubiza. Bakame
iti: "Ntiwumva ko bitabye?" Ikongera iti: "Ese
iyi nka si iyacu twese?" Imisozi igahorera. Bakame iti: "Ntiwumva
se ko bikirije?" Impyisi ibura icyo yongeraho.
Bakame ariko ikaba itashakaga gusangira iyo nka n' impyisi.
Ni ko kuyibwira iti: "Wowe uzajye uragira iyi nka rimwe
nanjye nyiragire irindi." Bigeze aho yisubiraho iti: "Ariko
ibyiza ni uko ari jye wajya nyiragira, wowe ukajya uhinga kuko
ufite imbaraga. Ugahinga uburo tuzarisha iyi nka". Impyisi
irabyemera.
Bakame irakugendera no kwa nyina, iyibaza uko izabigenza kugira
ngo izarye ya nka yonyine. Nyina irayibwira iti: "Uzakure
uburo mu kigega, ujye ubunzanira usigemo imishishi gusa. Hanyuma
wice na ya nka, inyama uzizane hano, igihanga cyayo ugishinge
mu gishanga, uhamagare impyisi, uyibwire ko inka yarigise, niyikurura
umutwe uze wonyine igire ngo ni imbaraga zayo zitumye iyica umutwe."
Bakame iragenda ibigenza nk' uko nyina yayibwiye, isahura ikigega
igisigamo imishishi y' uburo, ubwo ari nako irunda uburo mu rutare
nyina yabagamo. Bukeye ijya kuragira, ibagira ya nka mu gishanga,
inyama izijyana kwa nyina, umutwe iwushinga mu isayo. Ihamagara
impyisi iti: "Dore nari naragiye hariya none inka yacu yasaye.
Wowe ubwo ufite imbaraga genda uyisayure." Iti: "Ariko
wayisayura wagira, uramenye ntukurure cyane utayica umutwe." Impyisi
iti: "Ndakurura buhoro da!" Ni bwo ikuruye igihanga
kiza cyonyine. Bakame iti: "Yampaye inka!" Iti: "Sinakubwiye
ko nukurura cyane amahembe acika inka igaheramo?" Iti: "Ahubwo
nyihera ayo mahembe nyitwarire jye w' umunyambaraga nke, wowe
ufite imbaraga nyinshi usigare wimba, igice kinini gisigaye ucyijyanire." Impyisi
iti: "Iyo mana sinayibuza!"
Nuko ijyaho iracukura, iracukura ihaca icyobo kinini cyane ngo
ikurikiranye cya gihimba cy' inka cyasaye. Cyahe? Kirakajya!
Imaze kwiyuha akuya, ibona cya cyobo yacukuye kiyitengukiyeho,
kirayica. Aho Bakame iziye isanga igitengu cyayihitanye irishima,
iti: "Ngiye kurya inka n' uburo bwanjye uko nshaka!"
Kandi nyamara ubwo buro bwari bwarahinzwe n’ impyisi,
na ya nka yari iyabyo byombi. Ni uko Bakame ikira ityo ikijijwe
n' ubwenge bwayo.
Si jye wahera hahera umugani.
|
| Kibogo na Rutegaminsi.
Umugabo Kibogo yari atuye ku ijuru, agategeka ibihari byose
n' imvura. Umwami w' u Rwanda Mutara wa Yuhi, akagira umugaragu
witwa Rutegaminsi.
Bukeye imvura irabura, amapfa aratera, ibintu byose biruma. Umunsi umwe
Mutara agenda mu Rwanda rwe ahura na Kibogo, aramubaza ati: "Kibogo
igituma imvura itagwa ni iki?" Ati: "Aho si wowe utuma itagwa,
wowe utuye ku ijuru ?"
Mutara ageze iwe, ahamagara Rutegaminsi, amutuma kwa Kibogo
ngo ajye kumubaza impamvu ituma imvura itagwa. Rutegaminsi aragenda,
maze igitagangurirwa kiboha urudodo rukomeye, Rutegaminsi arugenderaho
agera ku ijuru. Ahageze ijuru ryanga gukinguka; inkuba irakubita,
ijuru rirakinguka Rutegaminsi arinjira. Ageze kwa Kibogo ati: "Ndashaka
ubuhake." Bati: "Ngwino utwasirize inkwi." Rutegaminsi
ati: "Ariko nazasa nagira, mbasabye umugeni hakiri kare" .
Baramwemerera.
Rutegaminsi yemera umurimo wo kwasa inkwi. Buracya bamuha intorezo
ngo najye kwasa urutare baza kumwereka. Rutegaminsi aragenda
no ku rutare bamweretse, urutare arukubita intorezo, icyuma gisubira
ku mutwe. Nuko inkuba iraza irarukubita ishyira imyase aho. Rutegaminsi
abura imigozi yo guhambira imyase y' urutare. Agiye kubona, abona
inzoka n' abana bayo biramubwira ngo birarambarara hasi maze
abihambirize, agende nagera ku kibero cy' inzu kwa Kibogo, ashyire
hasi zirukire mu nzu. Rutegaminsi arahambira arangije arikorera,
aragenda; babona azanye imyase y' urutare.
Bukeye baramubwira ngo najye guhinga ishyamba kandi arimare;
Rutegaminsi aragenda na none atazi uko ari bubigenze. Ahageze,
ifuku ziraza ziti: "Reka tukwereke." Zirahayogoza.
Baje basanga intabire hose, barumirwa ! Rutegaminsi ati: "Nimumpe
umugeni." Bati: "Tuzamuguha ejo."
Bajya inama yo gutwikira mu nzu Rutegaminsi ngo apfe. Inzoka
zirabyumva, ziragenda zibwira Rutegaminsi ngo yigire mu gikari,
naho ubundi baramutwikira mu nzu. Rutegaminsi abonye bumaze kwira
yigira mu gikari, inzu barayishumika bibwira ko aza guhiramo.
Mu gitondo basanga yashashe mu muryango ariho aryamye, baratangara.
Barongera bajya indi nama, bati: "Noneho dukoranye abakobwa
benshi turebe ko azamenya umukobwa twamugeneye uwo ari we, namuyoberwa
tumumwime." Isazi ibyumva nk' ejo, ibarira Rutegaminsi,
iti: "Maze uze kureba uwo ngwaho akanyiyama, ni we uza kuba
ari uwawe, uze kumufata, uti: "Ndakurongoye."Bazana
abakobwa, isazi igwa k’ uwa Rutegaminsi, aramufata aramujyana
aramurongora.
Rutegaminsi amaranye n' umugore we iminsi itandatu aramubaza
ati: "Ntiwandusha kumenya igituma imvura itakigwa?" Umugore
aramusubiza ati "Ni Kibogo wayibitse, mu nzu ye hamanitse
ingoma, maze iyo ngoma uwayikubitaho umurishyo imvura yagwa."
Rutegaminsi ahamagara umugaragu wa Kibogo aramubwira ati: "Genda
unzanire ingoma ya Kibogo ndaguhemba". Umugaragu aragenda,
asanga kwa Kibogo bose basinziriye, aratambuka azana ingoma buhoro,
ayiha Rutegaminsi, maze ingoma ayikomaho umurishyo, ako kanya
imvura iragwa.
Rutegaminsi aragenda ajya kubwira umwami Mutara wa Yuhi ko avuye
kumanura imvura ku ijuru. Umwami aramushima, amugororera inka
nyinshi amuha n' imisozi arayitwara.
Si jye wahera hahera umugani.
|
| Nyamutegerikizaza.
Habayeho umugabo akitwa Nyamutegerikizaza, agatura ahantu hitwa
i Gihinga cya Ruzege. Uwo mugabo arakwihorerera ashaka umugore,
babyarana umwana ariko avuka se yarapfuye.
Nyamutegerikizaza yabonye umugore we afite inda, aramubwira ati: "Uzabyara
umwana w’ umuhungu narapfuye; ntuzagire izina umwita, bazajye bamwita
mwene Nyamutegerikizaza." Umugore arikiriza.
Nuko bukeye, Nyamutegerikizaza areba inka, ajya gukwa n' umugore
we, ajyana n' intama n' amasaka, n' impu n' impuzu nyinshi. Mu
nzira asanga ifuku yafashwe n' umutego; arayitegura, ayiha amasaka
irahembuka. Ifuku iramubaza iti: "Wa mugabo we ko ungiriye
neza, witwa nde?" Umugabo ayibwira izina rye. Ifuku iti: "Genda
umugeni uzamubona."
Yigiye imbere abona inkuba yaguye mu mutego, na yo arayitegura.
Inkuba iti: "Wa mugabo we ungiriye neza, nzayikwitura iki?" Inkuba
imubaza izina rye, arayibwira; inkuba iti: "Genda umugeni
uzamubona."
Arakomeza aragenda ahura n' imbeba, zimubaza izina rye, arazibwira.
Imbeba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka n' impu n'
impuzu. Arakomeza agera mu ishyamba, ahura n' intare iti: "Mfungurira
kandi unyibwire." Ayiha inka, arayibwira, ati: "Ndi
Nyamutegerikizaza ntuye i Gihinga cya Ruzege, ngiye gukwerere
inda, ngakwa indi."Yigiye imbere ahura n' isazi n' ishwima
abiha inka, birayishitura birahaga.
Akomeza urugendo, aza guhura n' umugabo uvuye mu rugo rwe, na
we yari afite umugore utwite inda y' uburiza, Nyamutegerikizaza
aramwibwira, amubwira n' ikimugenza. Umugabo ati: "Nta mukobwa
mfite, icyakora umugore wanjye aratwite." Undi ati: "Yewe!
Iyo nda ni yo nshaka, kuko n' uwanjye atwite atarabyara, maze
abo bana bacu tuzabashyingirana." Umugabo ati: "Ibyo
na byo ! Nyihera inka, inda ndayiguhaye." Nyamutegerikizaza
arataha.
Nyamutegerikizaza ageze imuhira, amara iminsi mike arapfa. Bitinze
umugore wa Nyamutegerikizaza arabyara, ntiyita umwana izina.
Umwana aba umugabo; umwana aza kubaza nyina ati: "Data yitwaga
nde?" Ari hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuye
yitwaga Nyamutegerikizaza. Yari yaragiye inyuma y' ishyamba,
asiga agushakiye umugeni, avuye yo aherako arapfa." Umwana
ati: "Nzajya kureba aho hantu data yajyanye inka yo kunkwerera."
Bukeye umwana arakugendera, ahura n' ifuku. Ifuku ziti: "Witwa
nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza." Ifuku
ziti: "Wa mugabo ugira neza?" Ifuku ziti: "Genda
ariko umenye ko aho ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza
guhinga, uzajyeyo uzahadusanga." Yigiye imbere ahura n'
imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba zitema ishyamba
arahita; ziti: "Bazakurushya;" ziti: "Bazagushyira
mu nzu baguhambirize imigozi, maze imigozi uzayice wisohokere;
numara kuvamo inzu bazayitwika bagira ngo urimo maze uzayote,
nibaza bazahagusanga."
Nuka imbeba ziramukurikira zimwereka aho ajya, ahageze bati: "Uri
nde?" Ati: "Ndi mwene Nyamutegerikizaza wari utuye
i Gihinga cya Ruzege, waje gukwa inda." Nuko bamushyira
mu nzu yo mu rugo bamugenzereza uko imbeba zari zamubwiye, na
we akurikiza inama yazo. Inzu koko barayitwika, mu gitondo babyutse
basanga arota baratangara. Bayoberwa uko babigenza, kuko umukobwa
se yari yaramukoye, bari baramushyingiye, ndetse yari amaze no
kuhabyarira kane kose.
Nuko imvura irashoka, intare zivugira mu ishyamba, inka zari
zarashize zirataha! Batumira umugore n' abana uko ari bane. Babwira
mwene Nyamutegerikizaza bati: "Dore hariya hari abagore
barimo nyokobukwe; genda ubaramutse bose usibe kuramutsa nyokobukwe,
kuko n' ubundi kizira. Numumenya ukamucaho utamuramukije, umukobwa
we araba umugore wawe."
Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwaho ntumuramutse." Umuhungu
muzima aramutsa abagore bose, ageze kuri nyirabukwe aramumenya
ntiyamuramutsa. Ishwima na yo ibwira mwene Nyamutegerikizaza
iti: "Nibaza kukubaza inka so yasize akoye; inka ngwaho
izaba ari iyawe."
Bazana abana umugore yari yarabyariye mu nzu yashatsemo, baborosa
ikirago, bati: "Ngaho borosore ukuremo umugore wawe n' abana
bawe." Imbeba iraza ica hejuru y’ ikirago iriruka.
Mwene Nyamutegerikizaza amenya ko ikirago kirimo abana be, araborosora
ati: "Uyu mugore n’ aba bana ni abanjye."
Nuko babuze uko bamugira bamushakira inzoga n' inka bamuha abamuherekeza
ajyana umugore we n’ abana be arataha.
Si jye wahera hahera umugani.
|
| Nzikurinda na Nzikwiba.
Habayeho abagabo babiri, umwe akamenya kwiba undi akamenya kurinda.
Umunsi umwe, banywa inzoga baza guhiga. Nzikwiba ati: "Ufite
inka yawe Gitare nzayiba kandi tuzayisangira." Undi ati: "Nzi
kurinda, ntabwo tuzayisangira."
Nzikwiba aza nimugoroba batabizi, maze yiyicarira mu mfuruka.
Nzikurinda abwira umugore we ati: "Mpa intebe nicare hano
mu muryango, Nzikwiba atantwarira inka."
Umugore amaze guhisha, ahereza umugabo we amazi yo gukaraba aragabura
amuha n' inzoga mu gacuma. Nzikurinda amaze gukaraba, Nzikwiba na we
arakaraba barasangira. ( Ni ibyo mu mwijima wawe!... Nzikurinda ntiyamenya
ko asangira na Nzikwiba) Babimaze umugore yongera umugabo we ariko atangara,
ati: "Ko umugabo wanjye ataryaga atya, yabaye iki ?"
Nzikwiba abonye ko atagishoboye kwiba Gitare arataha. Bukeye aragaruka,
biba kwa kundi; abigira gatatu, ariko muri ako gatatu kose basangira
inzoga n' ibiryo.
Ku munsi wa kane, Nzikwiba na none yiyicarira mu mfuruka, umugore
ajya kwiryamira, Nzikurinda na we yicara mu muryango. Ariko kuko
yari amaze gatatu ataryama; ibitotsi biramutwara; Nzikwiba yumvise
umugore atangiye kugona, ajya ku buriri atwara inkanda ye, arayitwikira,
maze aza mu muryango yigana ijwi ry' umugore wa Nzikurinda : "Igire
ku buriri, jye ndaba ndi ahangaha cya gikenya kitadutwarira inka." Nzikurinda
akigera ku buriri arasinzira. Nzikwiba yicaza inkanda ku ntebe,
inka ayikubita inkoni, arayishorera, ayigejeje iwe ayikubita
intorezo arayibaga.
Nzikurinda amaze gukanguka ajya kurora, ageze mu muryango, akorakora
inkanda agira ngo ni umugore we, aramuhamagara ati: "Wa
mugore we si wowe wambwiye ngo mbe ngiye ku buriri, ngo nawe
uraba uri ahangaha ?" Umugore yitabira ku buriri, ati: "Ashwi
da !... nabikubwiriye hehe?" Nzikurinda ati: "Cya cyago
Nzikwiba cyayitwaye!"
Mu gitondo Nzikwiba ashyira inyama mu nkangara n' inzoga mu
gicuma, abihereza umukobwa we aramubwira, ngo nagera kwa Nzikurinda
abaramutse, agende atereke mu nzu, maze yiyizire. Umwana aragenda
no kwa Nzikurinda ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Nta
muramuko badutwariye inka." Umukobwa atereka inkangara mu
nzu aritahira.
Nzikurinda bucya ajya gushaka inka ye. Ageze kwa Nzikwiba, ati: "Mwaramutseho!" Bati: "Yego" Ati: "Ese
muzi ko batwaye ya nka yanjye?" Nzikwiba ati: "Igira
hino umbarire uko bayitwaye!" Amuhereza intebe aricara,
amuha inzoga mu gicuma, abwira umugore ngo nashyushye basamure,
bajye gushaka iyo nka yibwe. Babaha amazi, barakaraba bararya.
Barangije Nzikwiba ati: "Izi nyama turiye ni iza ya nka
yawe Gitare dusangiye; nari nakubwiye ko nzayitwara kandi tukazayisangira!"
Nzikurinda arumirwa. Nzikwiba na Nzikurinda baranywana, baratura
baratuza. Nuko Nzikwiba yigisha Nzikurinda kwiba. Nzikurinda
abwira Nzikwiba ati: "Uranyigishe kwiba." Nzikwiba
ati: "Uraze." Ati: "Ariko nzajya ntwara umusaya." Baragenda
biba ikimasa. barakirya. Nzikurinda akura umusaya awuha Nzikwiba.
Bukeye bajya kwiba mu rugo bari bahishijemo inzoga y' ubuki.
Nzikwiba yurira inzu, yurira afite intara, naho Nzikurinda ajya
ku rusenge n' umuheha muremure, aratobora ahereza Nzikwiba baranywa,
bamaze guhaga barabyina. Umwe ati: "Zahiye, zahiye !" Undi
ati: "Zahiye !” Bene urugo babumvise baratabaza bati: "Batwibye
!" Bageze hanze, Nzikwiba ajugunya intara, biruka bayigana
bagira ngo ni umujura ubacitse. Intara ihorera igana epfo, bayihurizaho
amacumu n' ibibando. Nzikwiba na Nzikurinda biba ibyo bashoboye
n' inzoga, barikorera baragenda.
Hashize iminsi itatu, barongera bajya kwiba ikimasa. Na none
Nzikwiba akukana umusaya wacyo. Bakomeza kwiba, bigera igihe
Nzikurinda abwira Nzikwiba ati: "Maze kumenya kwiba sinzongera
kugukurira umusaya." Nzikwiba ati: "Koko munywanyi
wanjye umaze kumenya kwiba ? Ahaaa!.. ngaho daweya urawureke
!"
Bukeye bajya kwiba mu rugo bahishijemo inzoga. Baterura ikibindi,
bagitereka mu kirambi, baranywa maze berabyina, ngo "Zahiye!
zahiye!.." Bene urugo baza kurora. Nzikwiba aba yashinze
ku irembo, Nzikurinda bamuta muri yombi,baramuboha, baramukubita,
biracika.
Mu gitondo Nzikwiba aba yahageze ati: "Mwaramutseho aba
hano?" Bati: "Nta kuramuka n' abajura!" Bati: "Ariko
twafashe umwe, dore n' aho twamuboheye, jya kureba." Ahageze
Nzikwiba akubita urushyi Nzikurinda, amwongeza urundi, ati: "Reka
nkubohe wo gapfa we!" Naho ubwo aramubohora, avuga ngo ntibazi
kuboha. Arangije arigendera. Nzikurinda na we asesera mu rugo,
arabacika, bahurira mu rugo rwa Nzikwiba! Abandi bagiye kureba,
basanga umujura yagiye.
Nzikwiba ati: "Ntubonye ukuntu ngukijije?" Nzikurinda
ati: "Ni koko munywanyi wanjye, nzajya ngukurira umusaya."
Barongera bajya kwiba, ikimasa, Nzikurinda amukurira umusaya.
Bukeye bajya kwiba ibishyimbo by' inkorere mu murima ku manywa,
bari bajyanye ikirago kinini, babihambiramo. Abababonye bati: "Nimuture
mwa bisambo mwe!" Nzikwiba na Nzikurinda baranga. Umusore
umwe aranyaruka akubita umwe urushyi, yongera urundi. Nzikwiba
ati: "Muradukubise kandi twikoreye!" Abandi bati:"Nimuture." Bati: "Duture
ibintu by' umwami ?" Barabakubita, bageze aho bacinya hasi.
Bagiye guhambura, basanga ibishyimbo byahindutse umwana w'uruhinja
wapfuye, barumirwa!. Nzikwiba ati: "Ngaho rero nababwiye
ko twikoreye ubwome bw' umwami, ngaho nimubitegeke cyangwa tubajyane
ibwami." Babaha inyana ebyiri, bati: "Nuko izo ni inshyi
mwakubiswe. Bati: "Nimuze tujye ibwami turanze." Babongeza
inka ebyiri, bati: "Izo ni uko twabaturishije." Bati: "Oya,
turanze nimuze tugende." Baraboneza n' ibwami.
Bageze ibwami, batura ikirago, Nzikwiba akoma yombi ati: "Gahorane
Imana n' ingoma Nyagasani." Twari twikoreye ubwome bw' umwami,
duhura na Rwasangabo n' abantu be, baraduturisha, tubanza kwanga
baradukubita; none Nyagasani wabatubariza icyatumye bahubanganya
ubwome bw' umwami." Umwami arababwira ati: "Icyatumye
mutinyuka guhungabanya ubwome bw' umwami ni iki ?" Bati: "Ni
wowe wadutegeka Nyagasani." Ati: "Ni ukubohwa kandi
mugatanga inka enye."
Barababoha, batanga na za nka uko ari enye, zisanga izindi enye,
zose ziba umunani. Nzikwiba na Nzikurinda barongora inka uko
ari umunani. Bageze imuhira rwa ruhinja ruhinduka ibishyimbo
barabihura. Inka na zo barazigabanya, umwe ajyana enye undi enye.
Nzikwiba abwira Nzikurinda ati: "Munywanyi wanjye, sinakubwiye
nti inka yawe nzayitwara kandi tuyisangire!"
Si jye wahera hahera umugani.
|
| Ruhinyuza.
Ngiye kubacira umugani wa Ruhinyuza rwahinyuje Imana.
Umugabo yarihoreye ajya kwiba, asanga umugore nyir 'urugo yabyaye, baryamye,
basinziriye. Asanga Imana iri mu gutuka umwana, imubwira iti: "Mwana
wanjye uravutse, ariko uzicwa n'ihembe ry' inzovu." Umugabo nyiri
ukwiba arumva, ati: "Imana iribeshya." Umugabo araza, aratambuka
, ajya ku buriri. Noneho ntiyaba akibye, afata icyuma, agicisha mu
bura bwa wa mwana wavutse uwo munsi. Umugabo arigendera, ntiyaba akigize
icyo yiba.
Bene urugo bararyama, barasinzira ngo bakanguke, nyina ngo ajye
kureba umwana, asanga amaraso aruzuye ku buriri. Abwira umugabo
ati "Byuka, ati: "Umwana yapfuye." Umugabo arabyuka,
amatara yari ataraza, acana mu ziko. Baterura umwana basanga
umwana ni intumbi. Umwana rero bamushyira ku ziko. Bazana ikiremo
cy'impuzu, bakubita muri bwa bura babusubiza mu nda barahwanya.
Bamurekera aho, umwana baramuvura, umwana aba ahongaho; umwana
arasohoka, umwana agera iyo agera kwicara, umwana agera iyo akambakamba,
umwana agera iyo ahaguruka; wa mugabo kandi akajya aza kumuneka,
kuko yumvise Imana ivuga ngo "Mwana wanjye ndagututse uzicwa
n' ihembe ry' inzovu." Na we ariko ati "Nzahinyuza".
Umwana aba aho, amaze gupfundura amabere, wa mugabo agira inzoga
aragenda ajya gusaba wa mukobwa. Baramwemerera bati: "Tuzamugushyingira." Umugabo
arakwa, amaze gukwa, cyakora ati: "Ndashaka gushyingirwa." Umugabo
arashyingirwa.
Amaze gushyingirwa ati: "Umva rero bagaragu banjye, nk
' uko nshyingiwe, uyu mwana w' umukobwa ntakigenze, umwana w'
umukobwa ntakagire ubwo ajya mu muryango w' inzu, ntakagire ubwo
ajya mu rugo, azajya mu rugo mumuhetse, azajya mu gikari mumuhetse,
kandi ntazahinga ntabitegekewe." Umugore yibera ahongaho,
aratinya, aratinyuka, yasohoka agahekwa, yajya kwituma agahekwa,
yasubira mu nzu agahekwa.
Umugore arabyara. Amaze kubyara yibera ahongaho, bukeye abahigi
barahiga. Ngo bamare guhiga nyamugore yumva umuhigo. Abwira abagaragu
ati: "Ihi, nimumpeke njye kureba." Abagaragu bati: "Hama
ahongaho ntibishoboka, kugira ngo ujye kureba umuhigo hama ahongaho,
ntabwo bigushishikaje. Abagenda baraza kukubwira." Umugore
ati: "Oya nimumpeke munshyire mu gikari."
Umugore baramuheka, no mu gikari, umugore areba umuhigo, abahigi
bahetse impyisi. Umugore arareba, bimwanga mu nda, umugore ashingura
ukuguru mu ngobyi, agushinga ku rugo. Agushinze ku rugo, agushinga
ihembe ry'inzovu.
Umugore arongera ashingura ukuguru ati: "Nimunjyane imuhira, sinzi
ikintu kinyishe mu kirenge." Bamusubiza mu nzu, umugore ahera ko
abyimba ikirenge, umugabo ngo aze barabimubwira, umugabo ati: "Ese
ye, byagenze bite? Uyu mugore mwamujyaniraga iki mu gikari ?" Abandi
bati: "Uyu mugore yari yatubwiye, turamuhakanira aranga. Noneho
rero nta ko dufite kubigenza."
Cyakora igihe cya nijoro arapfa, amaze gupfa baramuhamba, cyakora
bibera ahongaho barabasura, kwa sebukwe bazana amayoga. Bavuye
mu kirirarira cy’urupfu, na none benga inzoga, Ruhinyuza
atumira kwa sebukwe, atumira bene wabo bo kwa sebukwe na ba nyirarume
b' umugore, arabatekerereza, ukuntu yagiye kwiba, ukuntu yasanze
Imana iri mu kumutuka amaze kuvuka, ukuntu na we yaketse uwo
mwana mu nda, agasiga ubura hasi, ukuntu Imana nanone yamusannye,
kandi nk' icyo yamututse ari ihembe ry' inzovu akaba ari cyo
yazize, ubundi ngo arabashimira ati: "Ni uko ni uko, kandi
rero nshimiye Imana, abantu mwese mwemera Imana, Imana ni yo
iriho cyane, ni yo ishobora byose."
Si jye wahera hahera Ruhinyuza.
|
| Sebwugugu
Habayeho umugabo akitwa Sebwugugu. Bukeye amapfa aratera, Sebwugugu
asuhukana n' umugore. Baragenda maze bageze mu ishyamba, bahasanga
uruyuzi rweze ibihaza byinshi. Baracumbika, batungwa n' ibyo
bihaza.
Hashize iminsi, umugabo abwira umugore we ati "ngiye gutemera
uru ruyuzi rwoye kurengerwa n' ibyatsi." Umugore aramusubiza
ati: "Ahaaa!... wa mugabo we ko utazi uwateye uru ruyuzi
none warwangiza; iyo urwihoreye rugutwaye iki ?" Umugabo
ati: "Vuga uvuye aho." Sebwugugu yenda umuhoro we arawutyaza,
atangira gutema, igicamunsi kigeze arataha.
Hashize iminsi itatu, uruyuzi ruruma; yari yatemye aho rwari
rushingiye imizi. Umugore arukubise amaso arumirwa, arajunjama,
maze abwira umugabo, we ati: "Ni uko wakoze!" Bakomeza
kurya ibihaza bari bahunitse kugeza igihe bishiriye. Bimaze gushira
Sebwugugu abwira umugore we ati "Mbese Nyiramama ko biducikiyeho,
ntiwagerageza kujya gusoroma udususasusa." Umugore ati: "Sinakubwiye
ukansuzugura, none se kandi urambwira iki?" Ni uko barara
bipfunditse imyeko mu nda.
Bukeye umugore yenda inkoni ye, umugabo we ati: "Ko ndeba
ufashe inkoni ugiye hehe ?” Umugore ati: "Ngiye gushaka
udukwi two gucana." Ni uko umugore aragenda. Bigeze nimugoroba
umugore ashaka uko abigenza biramuherera! Akebutse iruhande rwe,
abona ubuvumo abwinjiramo havamo igishyimbo kimwe kimwe undi
munsi hakavamo ishaka rimwe rimwe, undi munsi ishaza, bityo bityo
imbuto zose zuzura mu buvumo. Umugore abibonye ati: "Ni
jye ugira Imana !" Arateka ararya .
Ku munsi wa gatatu, Sebwugugu ati: "Nta byanjye, umugore
wanjye yarigendeye nzamukura he ko ntazi inzira yaciyemo!" Sebwugugu
arahaguruka ati: "Mare n' umwaka nzerera ariko nzabone aho
impanga y' umugore wanjye yaguye."
Sebwugugu aragenda; bugiye kwira agira amahirwe agera aho umugore
we ari. Nyiramama amukubise amaso aratangara, ati: "Wa mugabo
we aha hantu wahayobowe na nde ?" Undi ati: "Imana
igira ukwayo ni yo ingejeje aha."
Ni uko umugore aramugaburira, arishima kuko yari amaze iminsi adakora
ku munwa. Sebwugugu abaza umugore ati: "Ko nduzi inzara yateye hose,
wowe uhahira hehe ?" Umugore ajya kumwereka akobo kavamo ibimutunga.
Sebwugugu aratutira yubaka ibigega, kuko bwacyaga. bajya kuyora imyaka.
Bahunika ibigega byinshi, bakira batyo.
Sebwugugu aratinda aza kurengwa. Bukeye abwira umugore we ati: "Kariya
kobo ni gato, ngiye kukagura, nkagire kanini, kajye kazana byinshi,
kareke kuzana kamwe kamwe birarambiranye." Umugore ati: "Abaaa
!.. Wa mugabo we ibyo bigutwaye iki? Ko uruzi duhunitse!" Sebwugugu
ati: "Vuga uvuye aho nta jambo ry' umugore." Nuko afata
umuhunda w' icumu arawucanira uratukura maze awushinga muri ka
kobo, imyaka yose irakeka irashira. Ngo bucye bajya kureba ntihagira
ikiza na gito! Umugore ati: "Warikoze." Barya ibyo
bahunitse birashira; inzara iranga ica ibintu. Umugabo amaze
iminsi adakoza intoki ku munwa, abwira umugore we ati: "Nyabuneka
gerageza jya gukukumba mu kigega ndarembye." Umugore ntiyagira
icyo amusubiza, yari yumiwe; arareba kiramuherera, ashaka aho
yerekeza amaso arahabura.
Bukeye umugore afata agakoni n' ikibindi arikorera; ageze ku
irembo Sebwugugu aramubaza ati: "Ugiye hehe ?" Umugore
ati: "Niba mbuze ibyo kurya se n' amazi ndayazira ?" Umugore
yaramushukaga kuko yari agiye agiye. Agenda yihuta, akeka ko
umugabo ari bumukurikire.
Bugiye kwira araranganya amaso, maze abona inzu mu mpinga y'
umusozi araboneza ajya kuhacumbika. Ahageze ahasanga urugo rwubatse
koko, ariko rwuzuye impanga z' abantu. Umugore arumirwa agira
ubwoba, ariko aratwaza yinjira mu nzu, asanga impanga z' abantu
n' ibintu byinshi ndetse, n' iminoga y' amavuta, kuko urwo rugo
rwari urw' umwami wari warahunze inyamaswa y' inkazi yari yarateye
muri icyo gihugu; ahungana abantu be bose. Inyamaswa yiberaga
muri urwo rugo rw' umwami, ariko iryo joro ntiyari ihari, yari
yagiye guhiga abantu; yatungwaga n' abantu gusa. Nuko umugore
ashyira inkono ku ziko arateka, ararya, arangije yenda inkoni
ye, arurira ajya ku rusenge araryama.
Inyamaswa iza gutaha yikoreye umupfu; igeze ku muryango yumva
umwuka w' umuntu muzima iti: "Hano haranuka urunturuntu!
Ese yemwe uru runturuntu rwaturutse hehe ?" Iti: "Yemwe
abari mu nzu ntawantura ?" Umugore aricecekera. Inyamaswa
iti: "Urururuuuu, ese ndaturwa na nde ?" Nuko icinya
hasi, intumbi yari yikoreye irayahuka, ihirika impanga ye aho
iraryama. Inkoko ya mbere ibitse igikoko kirabyuka kijya guhiga.
Kimaze kugenda umugore na we abyuka rnu bunyoni, ashyushya ibyo
yari yaraje ararya. Akazuba karashe, yenda ikirago ahirika impanga,
arakirambura aricara yota izuba.
Nimugoroba umugore asubira ku rusenge ariryamira arasinzira,
ntiyari agifite ubwoba. Igisimba gitashye kiti:"Hano haranuka
urunturuntu, kiti:"Yemwe ntawantura, nimunture yemwe !" Nuko
kiratanyaguza kirarya, gihirika impanga, kirasinzira. Inkoko
ikubise ibaba, kirabaduka kijya guhiga. Bukeye umugore arabyuka,
igihe yota akazuba nta cyo yikenga, abona umugabo we aragushije.
Umugore amukubise amaso arumirwa ati: "Sebwugugu, Kanyabutindi
ahanga waharangiwe n' iki? Dore noneho ndore uko ubigenza; nawe
irebere izi mpanga zose uko zingana, impanga yawe na yo ntizira
kugwa ahangaha".
Umugore bimwanga mu nda, amwinjiza mu nzu aramugaburira; amaze
guhaga, Sebwugugu abaririza nyiri urugo, ati: "Urugo ruzabe
urw' uburyoko burya abantu." Umugore aramusubiza ati: "Uru
rugo ni urw' inyamaswa y' inkazi, uri buze kuyumva muri iri joro." Bumaze
kwira bajya ku rusenge; igisimba kiraza cyivugira amagambo yacyo
gisanganywe ngo kirumva urunturuntu gicinya umupfu hasi kirarya.
Hashize icyumweru, Sebwugugu abwira umugore we ati: "Igisimba
nigihinguka kikavuga ko bagitura, ndamanuka ngiture, maze ngitere
icumu." Umugore aramusubiza ati: "Sebuhanya butindi,
wa mugabo we mbwira ntiwumve, ugiye gupfa. Iyo uretse tukibera
hano bigutwaye iki? Uzi ko wanduhije unkura amata mu munwa, none
ugiye gutuma ndibwa n' inyamaswa?" Sebwugugu ati: "Abagore
muhorana ubwoba! Iyo tumaze kwica igikoko, aho ntitwaba tugize
amahirwe, tukiturira muri uru rugo?" Nuko umugabo afata
icumu n' umuhoro arabityaza, umugore nawe afata intorezo arayityaza.
Nimugoroba, bigira ku rusenge uko bisanzwe.
Igisimba kiraza, kiti: "Yemwe bene urugo ntawantura ?" Sebwugugu
ati: "Hinga nze nguture mugabo wa mama !" Igisimba
gicinya umupfu hasi, Sebwugugu amanuka ku rusenge , igisimba
kirasama kiramumira, kiti: "Urunturuntu rwabaga ahangaha
nararuvuze!" Uyu ndiye ni umugabo, hasigaye umugore !" Ni
uko kirurira kigiye gushakira umugore ku rusenge ngo kimurye,
umugore agikubita intorezo ku gakanu kirahanuka kikubita hasi,
kiti: "Orororo! nariye inyama nyinshi none iyi ndayizize." Nuko
umugore amanuka vuba aragicocagura, arangije ajya kuryama.
Mu gitondo umugore areba ingoma, ajya ku gasozi karekare, arayivuza
ati: "Uwahabye wese natahe, umubisha namwishe!" Abari
mu buvumo bose barayumva bati: "Twumvise ikivuga nk' ingoma,
nimuze tujye hanze twumve." Nuko barahurura, ndetse n' umwami
nyir' urugo abazamo. Bageze mu rugo, bahasanga umugore wa Sebwugugu
n' intumbi y' igisimba iryamye aho. Umugore abatekerereza uko
byagenze, nuko umwami aramugororera ndetse aramutunga, aratura
aratunganirwa.
Si jye wahera hahera Sebwugugu Sebuhanya-butindi n' igisimba.
|
| Kavuna ka Ryaziga
Umwami Gahima yaraze ingoma ye Ndahiro Gyamatare. Bene se baramuhagurukira
baramurwanya, bageza n' igihe batabaza abanyamahanga "Nzira
na Nsibura".
Ndahiro Cyamatare yari yasigaranye ibihugu by' i Nduga n' iby'
Inkiga. Ubuganza, Ubwanacyambwe byari byigaruriwe na bene se.
Baza no kumutera n'aho yari asigaranye. Ndahiro ati: "Sinshaka
ko bansanga mu Rwanda hagati, ati: "Ngiye mu nkiga abe ari
ho bazansanga, nibazansinda nzagwe hakurya y' umugezi (Nyabarongo).
Ati: "Ariko umwana wanjye Ndoli ntibazamubona, azava mu
Rwanda, batamurikiza ndamutse mfuye." Basubira mu bwiru,
baraguriza aho bazamuhungishiriza, bemeza ko bamwohereza kwa
nyirarume Karemera i Karagwe, bashaka n' umuntu wazajya ajya
ya akabwira Ndoli uko u Rwanda rumeze.
Umugabo Kavuna akaba yicaye mu muryango yumva ibyo bavuga byase.
Bamurabutswe bati: "Tumwice yumvise ubwiru bwacu kandi yazamena
ibanga." Umwami Ndahiro ati: "Nimumureke, ubwo yabyumvise
byose ni we ubaye intumwa yacu, muzajye mumutuma kuri Ndoli,
na we amutume, agaruke ababwire uko ameze n' imihigo afite." Bazana
umuhoro w' umwami, bawumuremesha uruguma ku gahanga kandi barawumuha,
ngo bizabe urwibutso kwa Ndoli.
Ndoli bamuhungishiriza kwa Karemera, ari we nyirarume. Nibwo
Ndahiro ahungiye mu Nkiga n' ingabo ze bambuka Nyabarongo. Bene
se n' abanyamahanga bari batabaje barahamusanga, baraharwanira
biracika. Ingabo z' umwami Ndahiro zirahashirira, asigara arwana
wenyine, agwa mu myambi y'Abakongoro ba Nzira.
Yaguye hafi ya Kibirira. Uwo mugezi wari wabaye urugina rw'
amaraso. Kuva icyo gihe biba umuziro mu Rwanda, nta mwami w'
i Rwanda wongeye kwambuka uwo mugezi kuko wari wanyoye amaraso
y' umwami. Umurambo wa Ndahiro abanzi be barawubambye, bawubamba
ahantu hitwa i Rubi rw' i Nyundo hafi yo ku Muhororo. Bashinze
igiti aho Ndahiro yari yahambwe, bamwerekeza mu mahanga bagira
ngo umuzimu we utazoreka u Rwanda. Abagore be barimo nyina wa
Ndoli (ari we Ruganzu) babahambye ahitwa mu Miko y' abakobwa.
Icyo gihe cyose Ndoli yari yibereye i Karagwe, Kavuna akajya
kumubwira aho ibintu bigeze, u Rwanda rutwarwa n' abanyamahanga
bari bagwiriyemo Abashi n' abo bari batabaje, bararutegeka, rugwa
mu cyunamo, banga kuva mu Rwanda.
Kavuna akomeza kujya asohoreza Ndoli ubutumwa bw' abiru, amubwira
ko u Rwanda rugeze kure, kandi rwifuza cyane umwami, ngo icyamuha
hakaba haracitse ku icumu umwana wa Ndahiro. Ni bwo Kavuna aje
kubwira Ndoli ati: "Ngwino, u Rwanda rurakwifuza." Ndoli
arahaguruka ava i Karagwe kwa nyirarume Karemera, aza ashagawe
n' abantu benshi n' inka nyinshi. Bageze ku cyambu cy’ Akagera,
Ndoli abwira umusare ati: "Wambutse abandi bose, ariko uriya
mugabo witwa Kavuna uramenye ntumwambutse."
Kavuna arahagarara, areka abandi barambuka, yibwira ko aza kubaheruka
nta kintu cya shebuja gisigaye hakurya. Yegera ubwato abwira
umusare ati: "Nanjye nturira nomoke." Umusare ati: "Reka
da!" ati: "Shobuja yambujije kukwambutsa, ngo uragume
iyongiyo." Kavuna acika intege arababara cyane, aruzi ko
u Rwanda rugiye gusubirana kandi atarurimo atekereza n' umuruho
wose yagize. Agira icumu rye n' umuheto we abivunira ku ivi,
abijugunya mu ruzi, na we arabikurikira agenda avuga ati: "Uzaruha
mu Rwanda wese azajye aruha uwa Kavuna."
Kuruha uwa Kavuna, ni ukuruhira undi, ntibigire akamaro, umuntu
ntabishimirwe, ndetse akiturwa inabi aho kugororerwa.
Ndoli ajya guheza Kavuna hakurya y' uruzi, yangaga ko yazongera
kujya yumviriza, akazamumenera ibanga. Yari azi ko agira inda
nyango, ariko Ndoli ntiyari azi ko Kavuna aziheba bigeze aho
kwiyahura.
|
| Mugaburutabandi
na Mugaburushabandakamaro.
Mugaburutabandi yibereye aho, maze ashaka umugore babyarana
abana b’abahungu, umwe amwita Mugaburushabandakamaro. Baba
aho ,bukeye umugore arapfa. Umugabo we yigira inama yo kudashaka
undi mugore, ngo ejo atazamufatira abana nabi. Abana barakura
baba abasore.
Bukeye se ababagira inka, arababwira ati: "Bana banjye,
muzi ko nyoko yapfuye mukiri bato, nanga gushaka undi mugore
ngira ngo atazabafata nabi, nemera kwitekera kandi ndi umugabo,
ibyo byose mbyemera ngira ngo mukure, kandi ngo muzangirire akamaro.
Cyo ngaho namwe nimumbwire icyo muzamalira". Bose bamubwira
ko na bo bazamukiza. Mugaburushabandakamaro we, araceceka. Abandi
bamubaza impamvu itumye aceceka. Arabihorera; na bo bamwima inyama
ngo nta kamaro ke.
Bukeye se yongera kubagira abana be. Noneho ababaza uko bazamukiza.
Bongera kumubwira ko bazamukiza, umwe ku buryo bwe undi ku buryo
bwe, bose barahetura, Mugaburushabandakamaro araceceka nka mbere.
Noneho begura ibibando baramukubita, baramwirukana, ashikuza
ibiti by' inyama bari bokeje, arabyirukankana, arabasiga.
Aragenda, urugo agezemo agatanga igiti cy’ inyama bakamuha
umutsima akarisha. Ajya kwihakirwa. Umugabo yari ahatsweho aramubaza
ati: "Witwa nde?" Ati: "Nitwa Mugaburushabandakamaro.
Ati: Wampaka wagira ute, umurimo nshoboye ni uwo kujya ngutwaza
inkono y' itabi aho ugiye hose tukajyana". Umugabo ati:"Igendere
sinahaka umuntu wo gutwara inkono y’ itabi gusa." Aragenda
ajya gukeza ahandi, ababwira kwa kundi, aho ageze hose bakamuhakanira.
Mugaburushabandakamaro aruta abantu bose.
Akeza ubuhake ku mugabo w' aho yangariraga, aza kumubaza, ati:"Harya
witwa Mugaburushabandakamaro? Koko se uranduta? Uruta abandi ute? Ese
n' umwami uramuruta?" Undi ati: "Ndamuruta na we." Shebuja
ati: "Ngwino ngushyire umwami uvuge uburyo umuruta." Mugaburushabandakamaro
ati: "Tugende." Ubwo yari afite umugaragu we akitwa Mpatswenumugabo,
barajyana.
Bageze ibwami shebuja amurega ku mwami ati: "Uyu mugaragu
wanjye yiyise Mugaburushabandakamaro ngo aruta abantu bose, ngo
ndetse na we arakuruta!" Umwami ati: "Ni koko?" Mugaburushabandakamaro
ati: "Ni koko ntabeshya ndabaruta bose." Umwami ati: "Sinkwica,
guma ahangaha nzitonda menye ko uri umugabo uruta abandi koko."
Mugaborushabandakamaro ashimwa n' umwami.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati:"Genda ujye gufukura
ririya riba ryasibye, urifukure neza." Iryo riba ryari ryararenzweho
n' ibiti, harabaye ishyamba ry' inyamaswa zose. Nuko Mugaburushabandakamaro
aragenda ari kumwe n’umugaragu we Mpatswenumugabo. Ibiti barabitutira,
inyamaswa barazica, barazibaga impu zazo barazibamba, iriba barigeraho,
bararifukura, barangije batuma ku mwami ngo naze arebe ndetse azane n’ inka
ze zishoke.
Umwami abwira abashumba, bashora inka ku iriba Mugaburushabandakamaro
yari yafukuye. Mugaburushabandakamaro n’ umugaragu we batahana
n’ inka zikutse, bazana n' impu z' inyamaswa bishe, bazimurikira
umwami barazimutura. Umwami arabashima abaha inka.
Mugaburushabandakamaro arongora Nyirantare.
Bukeye umwami abwira Mugaburushabandakamaro ati: "Ushigaje kunkorera
umurimo umwe, ati: Hariya hari umukobwa witwa Nyirantare, iwe nta muntu
uhagera, uzajyeyo umunzanire." Mugaburushabandakamaro aragenda n'
umugaragu we Mpatswenumugabo. Bagera ku mugezi barambuka, ntihagira umuntu
ubatangira; baragenda no munsi y’urugo rwa Nyirantare, bahasanga
umugore w'agakecuru.
Mugaburushabandakamaro arakabwira ati: "Genda umbwirire Nyirantare
uti: Mufungurire, ari akayoga ari agatabi, mbese icyo ubona cyose, uti:
kandi nibumara kwira urabona umuraza." Agakecuru karagenda no kwa
Nyirantare karabimubwira, karangije wa mukobwa ati: "Urambeshya,
umuntu yagera hano aturutse hehe? Ati: Ahari umenya hari ikintu ushaka
kunsaba."
Agakecuru karagenda kabwira Mugaburushabandakamaro kati: "Arampakaniye
kandi asa n' ugira ngo ndamubeshya" Mugaburushabandakamaro
noneho yoherezayo umugaragu we Mpatswenumugabo, amutuma uko yari
yatumye umukecuru.
Mpatswenumugabo aragenda asohoza ubutumwa. Umukobwa amuha amafunguro
yo gushyira shebuja, na we baramufungurira aragenda. Nyirantare
yungamo ati: "Naza azasanga namuteze imishito y' impindu
iturutse mu bikingi by' amarembo ikagera ku gitabo; ati: Nayikandagiramo
ikamushita akayishinguza, nzamurora mubenge. Nzamutega abakobwa
bari mu nkike y'epfo nabacaho nzamubenga."
Nuko Mpatswenumugabo aragenda abwira Mugaburushabandakamaro
ngo naze. Araza no mu bikingi by'amarembo kwa Nyirantare, ahasanga
imishito y' impindu arayikandagira arayivuna ntiyayishinguza;
aratwaza aca hagati y'abakobwa ntiyabarora, araza ahoberana na
Nyirantare, amutera umwishywa, aramurongora. Umugaragu we Mpatswenumugabo
na we arongora umuja wa Nyirantare, na we wari warigometse hamwe
na nyirabuja. Abagaragu ba Nyirantare baza kumenya ko Nyirantare
yarongowe.
Hashize iminsi Mugaburushabandakamaro agaruka ibwami, umwami
amubaza uko byagenze, amubwira ko yarongoye Nyirantare. Umwami
akaba yaramubwiye ko naramuka arongoye Nyirantare azamugororera
akamuha inka.
Nuko Mugaburushabandakamaro aratunga aratunganirwa.
Mugaburushabandakamaro akiza ababyeyi n'abavandimwe be.
Biratinda Mugaburushabandakamaro ahura n'agasimba ati: "Witwa agaki
wa gasimba we?" Kati: "Nitwa Gatimbataka, maze ngashobora byose,
nta kintu kinanira kibaho." Mugaburushabandakamaro agaha inka ati: "Ngaho
genda unterurire uriya musozi ntuyeho, maze uwunterekere iwacu aho mvuka,
ntahe nsange abacu.
Bukeye Mugaburushabandakamaro asanga agasozi yari atuyeho karagiye
iwabo. Nuko Mugaburushabandakamaro arahaguruka asanga se na bene
nyina, asanga barabaye abatindi babi, ubuheri bwarabishe, inzara
yarabarembeje, baramuyoberwa, arababanira, arabakiza, bo bakibwira
ko,ari umugiraneza wabagobotse batazi ko ari umuvandimwe wabo.
Bamaze gukira ababwira ko ari umuvandimwe wabo, uwo bigeze kwirukana
ngo ntiyavuze icyo azamarira se.
Si jye wahera hahera umugani.
|
|
|