Mu Rwanda rwa mbere y’ukuza
kw’abazungu hari ibyiciro bitatu by’ubutegetsi:
hari ingoma z’abahutu za kera, ingoma
nyiginya-ntutsi n’ingoma mputu zaje
nyuma zo mu majyaruguru kimwe n’ingoma
zo mu burengerazuba bw’epfo.
?
INGOMA Z’ABAHUTU ZA MBERE
Mu
bushakashatsi bwagiye bukorwa byagaragaye
ko ingoma zabanjirije ingoma z’u Rwanda
rw’Abanyiginya zategekwaga n’Abahutu.
Reka turebe izo ngoma z’abahutu za
mbere duhereye ku bwoko bw’abazitegekaga
:
1.
Abenengwe
Ingoma yabo yitwaga Nyamibande. Bategekaga u Bungwe.
Ni igihugu cyabumbaga u Busanza bw’amajyepfo,
u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u
Buyenzi. Ikirangabwoko cyabo cyari ingwe. Umwami
wari uriho ku mwaduko w’Abanyiginya yari
Rwamba akaba yari atuye mu bya Nyakizu muri
Butare. Hari abamukomokaho bitwa Abenerwamba.
Undi mwami w’umwenengwe wategekaga igihugu
cye kijya gutsindwa n’u Rwanda ni Samukende,
umugabo wa Nyagakecuru ko mu Bisi bya Huye.
Umuhungu w’uwo Samukende, ariwe Rubuga,
yaratsinzwe maze igihugu cye kigarurwa n’u
Rwanda.
2.
Abasinga
Ingoma yabo yitwaga Mpatsibihugu. Bakunze kuvuga
ko akarere bari barimo kari kagari cyane. Twibuke
ko abasinga bari ugutatu: ab’ibanze aribo
Basinga b’abasangwabutaka, hakaba n’abandi
baje nyuma y’Abanyiginya, aribo Abanukamishyo
n’Abagahe. Abo Basinga b’abasangwabutaka
banabitaga „Ababyarabami“, kuko
abami ba mbere barindwi b’u Rwanda bikurikiranyije
bavuka ku Basingakazi. Umwe mu bami babo w’igihangange
ngo yitwaga Rurenge. Ibyo byatumye bamwe banabita
Abarenge; ni ukuvuga ariko inzu ivamo abami
babo nk’uko tuvuga Abahindiro (Abanyiginya).
Igihe cy’umwaduko w’Abanyiginya,
umwami w’umusinga yari Jeni rya Rurenge.
Mu by’ukuri bamuvugaho byinci bisa n’imigani.
Icyakora ngo yari atuye ku Rwerere rw’i
Bugoyi. Mbese yari akubye ubutaka bungana na
Perefegitura ya Gisenyi, iya Kibuye, Bunyambiriri
muri Gikongoro. Abasinga bo muri icyo gihe
bari basakaye no mu zindi ntara zo muri Cyangugu
y’ubu: Biru, Cyesha, Mpara, Busozo, Bukunzi.
Mu karere k’amajyaruguru ya Kivu, hari
intara zari ziganjemo Abasinga: Bwishya, Jomba,
Gisigari, Bwito, Gishari, Byahi na Kamuronsi.
Abasinga babarizwaga no mu Burwi (Mvejuru na
Buhanga-Ndara muri Butare y’ubu). Nta
gitangaje rero kuba abitwa Abasinga kuri iki
gihe aribo benci ,mu moko y’u Rwanda
mu ijanisha.
3.
Abazigaba
Ingoma yabo yari Sera. Umwami wabo ku mwaduko w’Abanyiginya
yari Kabeja, akaba umwami wo mu Rweya. Bavuga ko
Abazigaba baje baturuka mu by’ikiyaga cya
Victoriya. Twibuke ko no mu burengerazuba wa Tanzaniya
hari Abazigaba batari bake, cyane mu bya Karagwe.
4.
Abagesera
Ingoma yabo yari Rukurura. Igihugu bategekaga ni
Gisaka (Gihunya, Mirenge na Migongo). Izina
ryabo rifitanye isano n’iry’ikiyaga
cya Mugesera. Hari n’abavuga ko u Bugesera
bwigeze gutegekwa n’Abagesera.
Icyitonderwa: Mu Basinga, mu Bazigaba no mu Bagesera
hari Abatutsi. Ariko rero n’ubwo bashyikiranye
kera cyane n’Abanyiginya n’Abega, abitwa
Imfura bo mu Banyiginya n’Abega ntibabura
guhamya ko abo Batutsi b’Abasinga, b’Abazigaba,
n’Abagesera mu by’ukuri ari Abahutu.
Bene ingoma nyiginya bagize abo Bahutu „abase“ b’andi
moko yose. Nyamara siko bimeze mu majyaruguru y’u
Rwanda, nko muri Perefegitura ya Ruhengeri Abungura
bashobora kuba „abase“ b’Abacyaba,
Ababanda bakaba „abase“ b’Abasinga.
„Abase“ :
bari abantu b’abanyacyubahiro, bakora
imihango yo gutanga ikibanza, kuzirura, kweza
iyo usanzwe ubigenewe yabuze.
5.
Abacyaba
Ingoma yabo yari Rugara. Igihugu bategekaga kitwaga
Bugara, kikabumba amahugu akikije ibiyaga bya
Burera na Ruhondo, kigashora kuri Mukungwa
na Base. Hari n’akarere kagiye mu ruhande
rwa Uganda. Umwami wamamaye wabo ni Nzira ya
Muramira umwami w’u Bugara wahiritswe
ku mayeri na Ruganzu Ndori wigize „Cyambarantama“.
Izina Cyambarantama turisanga no mu migani
y’u Burundi bita “ibitito”:
uwo Cyambarantama w’i Burundi akora ibintu
by’amayeri nk’ibyo bavuga kuri
Ruganzu Ndori. Ntibyoroshye rero kumenya ukuri
kw’itsindwa ry’icyo gihugu cy’u
Bugara. Abacyaba babarirwa kandi mu moko ya
kera cyane mu Bugesera, nk’Abasinga,
Abazigaba n’abandi.
6.
Abungura
Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Kamuhagama.
Nta wuzi igihugu batwaraga uko cyitwaga n’aho
cyagarukiraga. Ariko ikidashidikanywa ni uko icyo
gihugu cyari kigizwe n’utu turere: Bumbogo,
Buriza, Busigi, Bwanacyambwe. Birashoboka ko Abungura
bategekaga n’igice cy’u Buganza ndetse
n’u Rukaryi rutarigarurirwa n’Abahondogo
bo mu Bugesera.
7.
Ababanda
Ingoma yabo y’ingabe yitwaga Nyabahinda.
Igihugu cy’Ababanda cyitwaga Nduga. Bakundaga
kuvuga ngo „Nduga ngari ya Gisari na Kibanda” .
Gisari ni muri Komini Ntongwe naho Kibanda iri
muri Komini Nyamabuye. “Nduga ngari” yari
ibumbye uturere twose twa Perefegitura ya Gitarama,
ukongeraho Komini Nyabisindu (Busanza-Nord), Shyanda,
Ntyazo na Muyira zo muri Butare. Ababanda bigeze
no kwambuka Nyabarongo, bagura igihugu batera u
Rwanda ku bwa Mibambwe I Mutabazi, bayobowe na
Ngoga mwene Mashira umwami w’i Nduga. Buhiraga
inka zabo mu Muhima wa Kigali ngo „Abahima
ntibahakandire“! Umwami uheruka wabaye ikirangirire
ni Mashira wa Nkuba ya Sebugabo, ntabwo Mashira
yari mwene Sebugabo nk’uko bamwe babivuga.
Mashira bamushyize no mu mandwa baramubandwa, cyane
cyane abo mu Nduga nyine ukuyemo “imfura”.
Yari afite ingo enye zikomeye aha hakurikira: Kibanda
muri Komini Nyamabuye, Cyubi muri Komini Rutobwe,
Kigina cya Ndiza bugufi y’isoko y’umugezi
wa Nyakabanda uri hafi y’ibiro bya Komini
Nyakabanda, na Nyanza muri Komini Nyabisindu.
Mu Burundi hari umuryango w’Ababanda ubarirwa
mu Batutsi b’indobanure, nyamara kandi hari
abitwa “Abashira” ngo bakomoka kuri
Mashira, ariko bo bakaba Abahutu. Ikizwi ni uko
mu Rwanda hambere aha bakunze kuvuga ko nta Mubanda
w’umututsi ubaho: ibyo bivugwa ahanini biturutse
kuri bamwe mu Babanda bitwa Abatutsi, cyane muri
Nyaruguru ho muri Gikongoro.
Dore muri make uko Ababanda bari batuye mu Rwanda
mu mwaka w’1960: ahanini ni igipande gihurutuye
kuva mu Rwankeri (Ruhengeri) kikamanuka gisesa
mu Marangara (Gitarama) unyuze mu Buhoma, mu Bushiru
bw’iburasirazuba, mu Bukonya, mu Cyingogo,
Ndiza. Muri icyo gipande hari ikigereranyo cya
31% y’Ababanda ku bahatuye bose. Amarangara
yo muri Gitarama yategekwaga n’umwami w’umubanda
witwaga Nkoma ya Nkondogoro, bakongeraho ngo “ikirozi
cyo mu Marangara kitarogera ubusa nk’abanone” .
Mu by’ukuri Amarangara yari afite ubwigenge
bucagase, ariko abami baho bakagengwa n’umwami
w’i Nduga mwene wabo.
Bavugaga hambere ko Ababanda badutse mu Rwanda
babungererana inka zabo. Ibyo ntibivuga ko kubera
iyo mpamvu, bari abatutsi; Ababanda benci bakunze
kugira inka z’imbata nyinci. Agasigisigi
k’ubwo bukire bw’inka nyinci ni iz’umugabo
w’i Gakoma k’Ababanda muri Komini Muyira
witwaga Senteteri wari utunze inka nyinci mu by’1940
ku bulyo bazitaga “Urukubazuba” (ngo
aho izuba rigera hose urazihasanga). Senteteri
uwo kandi yari Umuhutu birazwi.
8.
Abahomdogo bo mu Bugesera
Ingoma y’ingabe y’Abahondogo yitwaga
Rukombamazi, naho imfizi y’ubwami ikitwa
Rushya. Byombi byatwawe n’abanyarwanda mu
mpera z’ikinyejana cya XVIII, ku ngoma ya
Mibambwe III Sentabyo. Abahondogo bari mu Rwanda
ubu ni mbarwa. Ni abatutsi gusa. Abahondogo bo
mu Bugesera hafi ya bose biyita Abashambo. Bamwe
bavuga ko Abahondogo ari ubwoko, kuko bafite ikirangabwoko
aricyo Ishwima, abandi bakemeza ko kubera ubuke
bwabo, Abahondogo atari ubwoko, ahubwo ari inzu
yari ku butegetsi kimwe n’Abahindiro b’i
Rwanda. Hari rero n’aavuga ko byaba byiza
gushakira igisubizo nyacyo mu Burundi , kuko ariho
hari Abahondogo benci cyane. Ikindi kandi Abahondogo
babarirwa mu milyango ine abami b’i Burundi
bashakagamo abageni. Imilyango itatu yindi ni Abanyakarama
Mfyufyu, Abenengwe n’Abanyagisaka. Iyo milyango
uko ari ine ibarirwa mu y’Abatutsi b’izina
(ni ukuvuga bo mu rwego rwo hejuru), ari bo “Abanyaruguru”.
|