• U Rwanda rwa Gasabo kuva
mu w’1450 kugera mu w’1895
Ijambo “Rwanda” ryaba rituruka ku nshinga ya kera “kwanda” bivuga gukwira hirya no hino. Izina “Rwanda” riranga ahantu urisanga mu ntara ya Busoga iri mu burasirazuba bwa Uganda, kimwe no muri Ankole. Mu gihugu cyacu rero hakaba Rwanda rwa Binaga ho mu Rweya (Mutara), Rwanda rwa Gasabo (banahita Rwanda rwa Ndanyoye) iri muri Komini Gikomero, hari na Rwanda rwa Kamonyi (Komini Taba), ndetse hari na Rwanda yo mu bya Kalemi (Zayire) mu burengerazuba bw’ikiyaga cya Tanganyika. Havugwa ko Abanyiginya bagitangira kwigarurira ibihugu, umusozi batsinze wose wazaga usanga Rwanda (rwa Gasabo). Aho kuri Rwanda ngo niho babyariye (biciye) imfizi ya Gihanga y’Ubwami Rugira, n’insumba yayo Ingizi. Ngiyo rero “Rwanda rugari rwa Gasabo”, ngo bavuga gutyo umutima w’Umunyiginya ugatengurwa n’ibyishimo. Ndetse bakongeraho ngo “Rwanda rwa Gasabo, urwo mvuga mvumera iwacu”. Mbese ni mu ngobyi y’ubwami bw’Abanyiginya.
1. Ruganzu I Bwimba kugera kuri Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I
Ku ngoma y’uwakurikiyeho, ariwe Cyirima I Rugwe, u Rwanda rwiyongereyeho u Buriza n’u Bwanacyambwe. Ku ngoma ya Kigeri I Mukobanya (hari abemeza ko uwo Mukobanya na murumuna we Sekarongoro bari ibikomangoma by’i Bugesera, bakaba rero bari Abahondogo) niho habaye igitero cya I cy’Abanyoro (baturutse mu bunyoro ho muri Uganda; bari bakomeye kandi bangije u Rwanda bikabije) bayobowe n’umwami wabo Cwa I. Icyo gihe byari mu by’1520, akaba ari nabwo Mibambwe I Sekarongoro yakomerekejwe n’umwambi mu gahanga, bamuhimba igisingizo cya “Mutabazi”.
2. Igitero cya II cy’Abanyoro n’itsindwa rya Nduga
Ibyo aribyo byose Mashira nawe yohereje ibitero mu Rwanda byambuka Nyabarongo. Hari n’icyari kigabwe n’umuhungu we witwaga Ngoga, kigera mu Muhanda wa Nzovi, hasi ya Nyamweru (muri Komini Shyorongi). Uwo Ngoga ngo yaharanduye ikimana (ikivumu cy’umuterekero) cyo gutsinda Nduga Mibambwe yari yarahateye. Mashira
amaze kunanirana, Mibambwe I Sekarongoro arazibukira
iby’imirwano aba abishyize iruhande,
maze ingoma y’Ababanda irasugira. Nibwo
rero Mibambwe I yigiriye imigambi yo kugirana
imimaro (amasezerano yo kutarwana ) na Mashira;
biremezwa Mashira aba umwami wa Nduga. Nyuma
yaho imishyikirano yarakomeye, ndetse haziraho
no gushyingirana. Nuko Mashira arongora Nyirantorwa,
umukobwa wa Mibambwe I, Mibamwe uwo nawe ari
we “Semutakirwa Semutambanashakwe, umwami
w’i Mbirima na Mutovu” (ho muri
Komini Musasa), arongora “Bwiza bwa Mashira
budashira irora n’irongorwa” :
ngo yari mwiza atagira uko asa; naho Gahindiro
ka Mibambwe I arongora Nyankeri ya Mashira
(twibuke ko habayeho ba Gahindiro batatu bakomoka
kuri ba Mibambwe I, II, III). Mibambwe I n’Abanyarwanda be bumvise ko Cwa I, umwami w’Abanyoro yapfuye, barahunguka. Mu ihunguka Mibambwe I yagiye asubira mu mararo ye y’igihe yahungaga: ava i Remera rya Kabagari (Komini Masango), anyura i Gitwe agera i Nyamagana (Komini Tambwe). Arakomeza ajya kwagira sebukwe akaba n’umukwe we Mashira wari utuye i Nyanza icyo gihe. Mashira rero yaje gusanganira sebukwe, ntacyo yikeka: arazimana. Igihe bigeze hagati, baramufata, Mibambwe I aramwica, amutsinda ahongaho i Nyanza. Ibyo kwa Mashira birarimbuka, i Nduga itsindwa itsinzwe noneho. Nuko bene Mashira barahashirira, n’ubwo ubungubu hakiri abamwiyitirira.
• Ibyatumye Nduga itsindwa
Ubugambanyi bwa Munyanya. Munyanya yavaga indimwe na Mashira mwa se wabo; yifatanyije na Mibambwe I mu kwica Mashira. • Inkurikizi
z'itsindwa rya Nduga Abanyanduga bakomeje gushyamirana n'abanyiginya. Uburangare ntibwabaye ubwa bose. Mu bitongero by'imihango bagerageje kunga Nduga n'abayigaruriye bavuga ngo: "tuza... nk'inono y'Abasindi na Kibanda". Ni ukuvuga ngo: worohe nk'ifu y'inono ihuza Abasindi (ni ukuvuga Abanyiginya) na Kibanda y'Ababanda. Mu by'ukuri ngo no mu by'1930, Ababanda bo mu Nduga bari bagicyurirana n'Abanyiginya. Naho inshyuro z'Abanyiginya ari hamwe n'Abasinga zigaragarira mu bisigo byo ku ngoma ya Cyirima II Rujugira bibwirwa Muhabura, umusizi w'umubanda. Hari Ababanda benci batotejwe, maze bamwe mu batarapfuye barahunga bagana mu Buriza, mu majyaruguru y'u Rwanda n'ahandi. Hari abimukanye amazina y'aho baturutse: Marangara (muri Komini Nyamutera) Jenda (muri Komini Nkuri); hari na Jenda bimukanye mu Bunyambiriri (Gikongoro). Nduga yabaye umutima w'u Rwanda rw'Abanyiginya: abami barahikunze baharema imirwa myinshi, nyuma ibitero byinci byakwiriye impande zose z'u Rwanda rw'icyo gihe, byitwaga ko bigabwe n'Abanyenduga, baba Abatutsi baba Abahutu. Abanyanduga banze kwibagirwa Mashira wabo: baramuterekereye, bararimba bamushyira mu mubare w'imandwa, naho Abatutsi n'abagaragu babo bagumya kumusebya, bagabanya agaciro ke. Nyamara ngo yaba yari igihangange gishishikajwe no kwagura igihugu no kugitegeka neza. U Bwanacyambwe bwigaruriwe n'Abagesera Abazirankende: Mibambwe I amaze guhunga Abanyoro no kwica Mashira yatuye mu Nduga. U Bwanacyambwe bwari bwarometswe ku Gisaka mu gihe cy'abami bane bo mu Rwanda: Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatare, Ruganzu II Ndori, Mutara Semugeshi. Icyo gihe cyose, urubibi rw'i Gisaka rwari umugezi wa Nyabugogo n'uruzi rwa Nyabarongo mu majyaruguru y'u Bwanacyambwe. Byageza n'aho umwami w'i Gisaka, Kimenyi II Shumbusho, aza gutura ku murwa wa Kigali. Abami b'u Rwanda babonye ko badafite amaboko yo kurwanya Gisaka, barekera iyo kugeza kuri Kigeri II Nyamuheshera ( mu by'1770).
3. Uko u Rwanda rwaguwe kuri Yuhi II Gahima kugera kuri Kigeri IV Rwabugiri YUHI II GAHIMA (1552)
NDAHIRO II CYAMATARE (1576)
Nsibura Nyebunga atera u Rwanda rwa Ndahiro II Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu ruremera i Gitarama. Ndahiro wa II Cyamatare arugwamo ahitwa Rugarama, yambutse umugezi wa Kibirira. Aho niho bise “i Rubi rw’i Nyundo”, kuva ubwo, kwambuka uwo mugezi biba umuziro ku witwa umwami wese. Umugabekazi n’abaja n’abandi bagore barafatwa bicwa urubozo, kuva ubwo aho biciwe hitwa “Mu miko y’abakobwa”. Ingoma y’Ingabe Rwoga ababisha barayivugana. Ubwo u Rwanda rwasaga nk’urugiye kuzima, amacakubiri yo kurwanira atuma abantu basigaye bacura imiborogo, amapfa aracana, ibintu biradogera, ngo ndetse inka ntizaba zikibyara, inkoko ntizaba zigituraga.
RUGANZU II NDORI (1600)
Abandi bati Ruganzu II Ndori ni Umuhinda wateye u Rwanda rwaragirijwe, ararwigarurira, ariko bitamworoheye. Bityo yadukana inzu nshya ya kabiri y’ubwami iturutse ishyanga nk’uko Kigeri I Mukobanya na Mibambwe I Sekarongoro Mutabazi bari Abahondogo. Uretse rero kutamenya neza inkomoko ya Ruganzu II Ndori, banamwitirira ndetse byinci : Kuvuga ko Ndori yabundiye kwa Karemera Ndagara ya Ruhinda. Yitirirwa ibuye rya Bagenge (Komini Nyarutovu), ngiryo iteme ry’amakoro kuri Rusizi, ngibyo ibibugurizo ku bitare (ibisoro), ngayo amajanja y’imbwa za Ruganzu, n’ibindi. Bamwitirira byinci, ndetse biruta ibyo bitirira Gihanga. N’ibihugu bavuga ko yagaruye akabyomeka ku Rwanda, ahari ni icyitiriro. Ngo yatsinze ibi bikurikira : ibihugu biri hagati ya Crête Zaire-Nil n’ikiyaga cya Kivu kugera ku mugezi wa Rusizi (Cyangugu); Ijwi (ngo yanateye mu Bushi, ariko ntiyabugaruye); u Bugoyi hamwe n’ibihugu biri inyuma y’ibirunga; u Bugara aho yishe umwami Nzira ya Muramira hamwe n’umugabekazi waho; u Burwi aho yishe Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza, Nyaruzi aba atyo umwami wa nyuma w’ingoma y’Abarenge. Icyo gihangange Ruganzu, bamwe bavuga ko cyivuganywe n’Abahutu b’i Bwishaza, abandi bakavuga ko yarasiwe mu Rusenyi. Ibyo aribyo byose, bamurashe umwambi w’ingobe wahuranya ijisho, nuko abantu baramuheka bamugeza mu Matyazo ya Nyantango (muri Kibuye). Ngo aho hari hatuye abacuzi bashoboye gukuramo uwo mwambi, ariko Ruganzu II Ndori arahagwa. Aho yaguye hitwa „ku Muciro wa Rusenge“ (aho yaciriye). Umulyango w’abamukuyemo umwambi witwa „Abakuro“, bakaba Abatsobe. Uwo Rusenge yari umugaragu wa Ruganzu II Ndori kandi yari Umuhutu. Ngo yarahiyahuriye yanga gukomeza kubaho kandi shebuja amaze gupfa. Uko kwiyahura gutyo bakuvuga no ku ngaboz’intwari z’uwo mwami zicanye zisogotana amacumu zitwaga Ibisumizi: zaguye mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange muri Gitarama. Izo ngabo zabarirwaga hamwe n’izindi zitwaga Ingangurarugo, Udusambi, Abaganda (ni ukuvuga abacura). Ruganzu uwo bavuga ko ariwe wahanze ingoma y’Ingabe Karinga ngo isimbure Rwoga yari yaratwawe na Nsibura. Banavuga ko igihe cye ari ho imandwa zadutse mu Rwanda ziyobowe na Ryangombe umukuru wazo. Nyamara imandwa zigomba kuba zari zisanzwe. Ruganzu II Ndori ngo bamutabaje i Butangampundu mu Buriza (Kigali) hari hagenewe abami baguye ku rugamba cyangwa bakindutse.
MUTARA II SEMUGESHI (1624)
KIGERI II NYAMUHESHERA (1648)
MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA (1672)
Umunsi umwe, Gisanura yabajije abatware be igihano gisumbye ibindi, buri wese agenda avuga icye. Umwami asanze bikabije, buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga. Nguko uko umwe wari watahuye ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umugome bakarumushyiraho agashirira. Ibyo byahimbwe n’umutware witwaga Kamegeri. Umwami yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi. Noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye. Urutare ruramukaranga agenda arwibirinduraho. Ngibyo iby’urutare rwa Kamegeri (ruri munsi y’umuhanda hagati ya Ruhango n’ibiro bya Komini Kigoma).
YUHI II MAZIMPAKA (1969) NA KAREMERA RWAKA (1728)
CYIRIMA II RUJUGIRA (1744)
KIGERI III NDABARASA (1768)
MIBAMBWE III MUTABAZI III SENTABYO (1792)
MUTARA II RWOGERA (1830)
KIGERI IV RWABUGIRI (1860)
Bimwe
mu by’ingenzi biranga ingoma ye ni ibi
: gukaza intambara zo kurengera no kwagura
u Rwanda (yakundaga intambara, ku buryo mu
bisingizo bye harimo icy’”Inkotanyi
cyane” na “Rukayababisha”,
gutunganya ubutegetsi bw’igihugu : imirwa
hirya no hino, kudatinya kwica abakomeye kabone
n’aho baba ari ibikomangoma nka Nkoronko,
kwegera rubanda akabatoramo abatware b’abatoni
no kugabira intwari iminyago). • Ibiranga ingoma nyiginya n’ibishyitsi byayo 1. Ubwami n’umwami
2. Ibimenyetso by’ubwami (babyitaga ‘Inyonga’)
Ibindi bimenyetso by’ubwami ni Inyundo (yo gucurisha) n’Umuriro. Ku byerekeye Inyundo baranavugaga ngo hariho “Inyundo yacuze Abami”. Naho umuriro wo wagombaga guhora ucanye, kuko washushanyaga “uburame” bw’ubwami. Mu mihango yo kwimika, umwami n’umugabekazi baherezwaga Inyundo, Karinga, Nyamiringa, ubushingo bwo gucana umuriro, kandi bakibutsa ko ubwo ari we wavukanye Imbuto (za zindi enye : Uburo, Amasaka, Isogi n’Inzuzi), agomba kugwiza uburumbuke mu gihugu.
3. Ibishyitsi by’ubutegetsi bwa cyami
Igishyitsi cya mbere ni inka : kuva kera cyane, zongeraga abagaragu (ubuhake), bityo ingabo zikiyongera, bigatuma nyirazo agira amaboko. Icya kabiri ni ingabo zigomba kuba nyinci, zigomba no kuba ziyemeje gupfira Karinga. Icya gatatu ni ikoro ryari rifite akamaro ku bulyo bubiri : hari ugutunga abadahinga bagashobora guhugukira politiki, imyidagaduro n’intambara kandi rigatuma abakobwa n’abagore b’imfura badakora imirimo ivunanye nko guhinga, kuvoma n’ibindi, hari no kugaragaza ko abatangaga ikoro bayobotse maze umwami akagabura ibya rubanda, maze agakunda akitwa “umunyabuntu”. Icya kane ni ububasha bwo kwica ugakiza : umwami n’umugabekazi bari bafite uburenganzira bwo kwica no kuzimya inzigo. Icya gatanu ni umurongo wa politiki ya cyami.
4. Umurongo wa politiki ya cyami - Ku byerekeye ubwami Ububasha n’ubutegetsi bwa cyami buri mu ngoma y’ingabe Karinga: bityo rero Karinga isumba umwami. Umwami si umuntu nk’abandi: ari ukwe kuko aba yaratowe na Rurema. Umwami asimburwa n’umuhungu we gusa kandi akava mu bwoko bw’Abanyiginya, banabita Abasindi ahari kuko bakomoka kuri Yuhi I Musindi, cyangwa Abaroba kuko kuko bakomoka ku mwami Ndoba. - Ku byerekeye igihugu Igihugu kigomba kwagurwa byanze bikunze. Iryo niryo shingiro ry’ibitero bigenewe kwagura igihugu. Mu by’ukuri kwari ugushaka gusubiranya igihugu kigari cya Gihanga cyari kigizwe n’u Rwanda, u Burundi, u Bushi, u Bugoyi, i Ndorwa, i Gisaka, u Bushubi…bikabumbirwa hamwe maze bigatwarwa n’umwuzukuruza wa Kanyarwanda ka “Gihanga Ngomijana”. Bityo rero “igihugu ni icy’umwe” (iyo yari imvugo yo mu bwiru). - Imirimo y’ingenzi y’ubwami Iyo mirimo yari igamije gutunganya ibi bikurikira : icya mbere ni uburumbuke bw’imyaka n’ubwororoke bw’abantu n’ubw’amatungo. Ibyo bikaba byari bishinzwe abami bitwa Mutara na Cyirima. Icya kabiri ni uburame bw’umwami bwagaragazwaga n’umuriro : umuhango wo gucana umuriro wari ushinzwe abami bitwaga Yuhi. Icya gatatu ni itabaro (ni ukuvuga kugaba ibitero no kurwana ku gihugu cyatewe): uwo wari umurimo w’abami bitwa Kigeri cyangwa Mibambwe (kera Ndahiro na Ruganzu babarirwaga muri abo). - Umurongo wa politiki nyabami Uwo murongo wagombaga kwamamazwa no gukwirakwizwa ibwami no muri rubanda. Ibwami wamamarizwaga mu bitekerezo, ubwiru, ubucurabwenge, ubusizi n’ibindi.
Ibitekerezo : Byavugaga amateka uko agomba gukurikirana, cyane amazina y’abami (ay’abatabashimishije ntabarirwemo : byagaragaye kuri Karemera Rwaka, sekuruza w’Abaka, no kuri Mibambwe IV Rutarindwa waguye ku Rucunshu). Ubwiru : Bwari ubuhanga n’ubugenge bwo kugena politiki hamwe n’imihango ibushyigikira. Ubwiru kandi bwari ibanga rikomeye, bigatuma rubanda rwumirwa, rugashya ubwoba. Abiru barimo Abatutsi n’Abahutu. Abakijijwe cyane n’uwo mwuga, bakongeraho kuba intwari ku rugamba, baragororewe birabakiza, bityo begera imfura, ndetse bashyingira n’umwami. Ikindi ni uko abiru bose batareshyaga. Ubucurabwenge : Bwarimo kurondora udasobwa amasekuruza y’abami (izina ry’ubwami n’irye bwite) n’ay’abagabekazi bakanavuga ubwoko bw’abo bagabekazi n’ubwa ba nyina. Baheraga ku mwami uriho bakarangiriza kuri Nkuba (ariwe Shyerezo) bagira bati : “ngaho iyo mwama mukuru wa Samukondo mu mizi yanyu mikuru”. Hari abavuga ko ubucurabwenge ari “Gotha” yo mu Rwanda: ni nk’igitabo gihuriza hamwe imiryango ikomoka ku bami n’iy’ababashyingiye (niyo bitaga iy’ibikomangoma, imfura cyangwa Abatutsi b’izina). Biragaragara ko ubucurabwenge bwarimo politiki yo kwironda no kwimenya. Na none abami batashimishaga barahanagurwaga, kuko Abatekereza b’ibwami bakuraga bene abo bami mu murongo wemewe, bagasa n’abatarigeze bategeka u Rwanda. Ubusizi : Bwabarirwaga mu bwoko bw’imivugo yari igenewe gusingiza umwami (ibisigo), inka (amazina y’inka), intambara (ibyivugo n’indirimbo z’ingabo). Muri ubwo bwoko bw’ibyivugo, ubw’ingenzi mu gukwirakwiza ibitekerezo by’umurongo wa politiki ni ubw’ibisigo. Mu
magambo make, gusingiza umwami uhagaze n’abo
yasimbuye kimwe n’ingoma Karinga, byagendaga
ahanini mu bulyo bukurikira (ni zimwe mu ngingo
dusanga mu bisigo) : Umusizi yari umukozi w’ibwami wemewe. Kubera ibyo, akagira umwanya umugenewe mu mutambagiro wo mu mihango y’ubwiru (nko mu mihango yo kwimika umwami). Muri rubanda, umurongo wa politiki wamamarizwaga mu migani no mu butegetsi bw’igihugu. Muri ubwo butegetsi, umwami yari afite abatware bamuhagarariye. Akenshi abatware bo mu rwego rwo hejuru (umutware w’ubutaka, umutware w’umukenke n’umutware w’ingabo) babaga ari Abatutsi. Ariko rero ku ngoma ya Rwabugiri, uwo mwami yagiye ashyiraho n’Abahutu yasangaga ari ingirakamaro kubera ubutwari cyangwa ikindi gikorwa gikwiriye ishimwe. Muri abo batware b’abahutu bo rwego rwo hejuru kandi babaye abatoni ku ngoma ya Rwabugiri, twavuga aba bakurikira : Bisangwa na murumuna we Sehene, Bikotwa, Runiga na mwene wabo Nyiriminega, Seruteganya, Nzigiye n’umuhungu we Rwatangabo, Rusine n’umuhungu we Rubindo, Ndarwubatse n’umuhungu we Kanyonyomba, Kazanenda, Ndongozi, Runyange, Mugenzi, Rubago, Ntamuhanga (i Bwisha inyuma y’ibirunga). Abo bose bakwirakwizaga icyubahiro n’ishema bikwiriye umwami. |


