AMAKURU YANYUMA

Rss Feed

 

Garuka ku makuru yose

ESPAGNE IRASABA KUBA ARIYO YABURANISHA KAYUMBA NY.

Kucyumweru, 19 Nzeli 2010 03:19:21 +0200

 

 

X

Guverinoma ya Espagne yatangaje ko igiye gusaba Afurika y’epfo kohereza Lt Gen Kayumba Nywamwasa i Madrid kugirango aburanishwe ku byaha aregwa bikubiye mu idosiye umucamanza Fernando Andreu Merelles yasohoye mu mwaka wa 2008, aho yaregaga abasirikare bakuru 40 b’u Rwanda ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) avuga ko minisitiri w’ubutabera wa Espagne Francisco Caamaño Domínguez ku munsi wo kuwa kane yasabye inama y’abaminisitiri kumwemerera gusaba Afurika y’Epfo ko yakohereza uwo mujenerali wahahungiye, ngo kuko hari ibirego agomba kwisobanuraho mu Rukiko Rukuru rwa Espagne.

Mu byaha ashinjwa harimo gutegura no gukora ibikorwa by’iterabwoba, ibikorwa byo guhohotera no kwica abasivili, izimira ry’abantu n’ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga.

Arashinjwa kandi kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abesipanyolo 4, aribo umumisiyoneri Joaquim Vallmajó, n’abakozi b’umuryango utagengwa na leta Médécins du Monde aribo Flors Sirera Fortuny, Manuel Madrazo Valtueña Osuna na Luis Gallego.

Ngo n’ubwo Espagne nta masezerano yo guhererekanya abashinjwa ibyaha ifitanye na Afurika y’epfo, ngo bizeye ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi uzabibafashamo, ngo kandi bashobora kumvikana ku buryo bagirana ubufatanye bwo kwiturana muri urwo rwego (principle of reciprocity).

Twabibutsa ko Gen Nyamwasa yagiye muri Afurika y’epfo aciye muri Uganda mu kwezi kwa kabiri, aho yari ahunze nyuma y’aho yari yaje mu Rwanda mu mwiherero ngarukamwaka w’abayobozi. Mu kwezi kwa Gatandatu yaje kurasirwa imbere y’aho atuye i Johannesburg, mu gihe Afurika y’epfo yakiraga igikombe cy’isi. Kuri ubu, abashinjwa kuba baragize uruhare muri icyo gikorwa bakaba bari kuburanishwa, naho we akaba arindiwe na polisi ya Afurika y'epfo ahantu atazwi.

Muri kimwe mu biganiro ngarukakwezi ajya agirana n’abanyamakuru, perezida Kagame yigeze kubazwa uko yabona ifatwa rya Gen Nyamwasa hakurikijwe impapuro zasohowe n’umucamanza Bruguière cyangwa umucamanza Fernando Andreu. Mu kugisubiza, perezida Kagame yavuze ko atakwemera ko hari umunyarwanda n’umwe ufatwa kubera izo mpapuro, ngo kuko ibikibiyemo nta gaciro abiha, ati “byaba ari agasuzuguro.”rnrnInyo ni inkuru ya Kayonga J kuri igihe.COMrn

 

MUKARUGWIZA Anne

 

 

Kuganira kuri aya makuru




Umubare w'inyuguti utagomba kurenza


Garuka ku makuru

Site y'abanyarwanda b'ingeri zose