AMAKURU YANYUMA

Rss Feed

 

Garuka ku makuru yose

KAREGEYA PATRICK NGO YATAMBAMIYE IFATWA RYA KABUGA

Kucyumweru, 24 Ukwacyira 2010 22:31:56 +0200

 

 

X

Patrick Karegeya arashinjwa kugira uruhare mu gukingira ikibaba Kabuga Felisiyani, byatumye adatabwa muri yombi. Karegeya arabihakana, ariko kandi igisirikare cy’u Rwanda cyo kikagaragaza amakosa anyuranye yakozwe na bariya bagabo bane bishyize hamwe ngo barwanye ubutegetsi bw’u Rwanda.

Umuherwe w’Umunyarwanda Felesiyani KABUGA arashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ngo rukurikirane ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha by’intambara byakorewe mu Rwanda, mu gihe kigenwa n'amabwiriza agenga uru rukiko.

Kuva Jenoside yarangira, uyu Kabuga Felesiyani yaburiwe irengero, arashakishwa arabura. Hakoreshejwe imbaraga nyinshi n’inzira zinyuranye ngo atabwe muri yombi bifata ubusa, kugeza ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ku muntu uzafata cyangwa akabatungira agatoki, aho Bwana Kabuga Felisiyani yaba yihishe.

Nyuma y’imyaka ishize Colonel Patrick Karegeya avuye mu gihugu, ni ubwa mbere ku mugaragaro Leta y’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo z’igihugu, itangaje ko uyu Karegeya yagize uruhare rukomeye mu kuburizamo itabwa muri yombi rya Kabuga Felesiyani, mu gihe ryashobokaga.

Mu kiganiro na BBC, Lt Col. Jill RUTAREMARA yatangaje ko ibi byabaye mu mwaka w’2003, Ubwo Kabuga yari hafi gufatwa n’abashinzwe umutekano ba Kenya. Ati Colonel Patrick Karegeya yagize inzara yo kubona amafaranga, bituma aburira Kabuga Felisiyani ngo adafatwa. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yemeza ko Karegeya yakiriye miliyoni y’amadolari yahawe na Kabuga, binyujijwe ku mukobwa we UWIMANA Seraphine (wari umaze imyaka myinshi atuye mu Bwongereza)rnrnKu kibazo cyo kuba bitangajwe nyuma y’igihe kirekire Colonel KAREGEYA agiye, Lt. Col. Jill Rutaremara avuga ko byari bisanzwe bizwi kuko na nyirubwite ubwe atabihishaga, ariko hakaba hari amakuru afatika (more details) yagiye amenyekana nyuma, kugeza ubwo ibimenyetso bigaragaye. Abajijwe n’Umunyamakuru impamvu Karegeya yakiriye Miliyoni imwe y’amadolari mu gihe Amerika yabashaga kumuha eshanu z’amadolari, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko bishoboka ko Karegeya yaba yarahawe na Kabuga amafaranga menshi kurushaho, n’ubwo ngo ibyo atabihamya.

Ku ruhande rwe, Colonel Patrick Karegeya yavuze ko ibyo ari ibinyoma nk’ibindi byose bimaze iminsi byeze, bikoreshwa mu buryo bwo kubatesha agaciro. Yavuze ko ari ibihuha bikoreshwa kubera ko atakiba mu Rwanda. Karegeya yongeyeho ko ibyo bivugwa n’igisirikare cy’u Rwanda nta bimenyetso byabonerwa, kuko n’uwo mukobwa wa Kabuga Felesiyani ubwo yazaga mu Rwanda byamenyekanye no mu buyobozi bukuru bw’igihugu, kandi akaba ataraje wenyine, bityo n’ubucuti bamutwerera kugirana n’uyu Seraphine Uwimana, Karegeya akaba abuhakana.

Colonel Karegeya yongeyeho ko amakuru yose y’iperereza babonaga bayagezaga kuri Perezida wa Repubulika, kandi ko Kabuga yashakishwaga na UN, aho kuba u Rwanda. Yanibukije ko mu mwaka w’2003 atari akibarizwa mu nzego z’iperereza. Karegeya ati ”amakuru yose twabonaga ya Intelligence twayahaga Perezida wa Repubulika. Naho jye mu mwaka w’2003, sinari nkiri mu nzego z’iperereza.. Niba se koko ari jye wamuburiraga, imyaka ishize mvuye mu Rwanda, kuki muri icyo gihe cyose batari bamufata?”rnrnMu gihe izi mpande zombi zitabivugaho rumwe, ukundi kuri nkemurampaka kugoye kujya ahagaragara, ni ugufitwe na Kabuga Felesiyani n’Umukobwa we UWIMANA Séraphine.

Ayo makuru twayabasomeye ku gihe.comrn

 

MUKARUGWIZA Anne

 

 

Kuganira kuri aya makuru

john

Kuwakabiri, 28 Mutaramar 2014 17:24:30 +0100

kagame arakiza ntiyica uzazurebe

mike

Kuwambere, 20 Mutaramar 2014 11:21:27 +0100

aba bagabo ba opposition babatutsi ni bisambo gusa ntakuntu baba barahagurutse kurwanya fdlr none bakaba bashaka kwifatanya nayo bagomba gufatwa nkabanzi bigihugu

mike

Kuwambere, 20 Mutaramar 2014 11:17:32 +0100

kuba karegeya yarishwe ntagitangaza kirimo kuko nawe yishe bennshi kandi yaragishaka kwica abandi barimo na prezida kagame kuba yamwitanze nta probrem

WIIL

Kuwagatanu, 10 Mutaramar 2014 14:15:00 +0100

NIZEREKO KO NTA MUNYAMAHANGA UBARIM
WO TMITWAZAGA ABAZUNGU!!!!!!!!!!!!!!

Manzi

Kuwakane, 09 Mutaramar 2014 12:05:00 +0100

Ahaaaaaaaaaaaaaaanakazi kawe wanayuwana

Kagwa

Kuwagatatu, 08 Mutaramar 2014 19:03:49 +0100

Ni agahomamunwa. Gusa Karegeya arambabaje nubwo ntari umu politician ariko nakoranye na Karegeya na Kagame mu ishyamba. twarakirwaniye tubatereka Ku ntebe none bari gutafunana. twe bakidukuyemo none inzara yaratwishe. birabareba ni uko aho inzovu zirwaniye ibyatsi ari bibabara. ariko twe turarambiwe. byose ni ugushaka kwikubira bigwizaho imitungo. se ubundi ko bapfa bakabisiga basangiye. habyara, Mobutu, Saddam, Gaddafi hari I yo bajyanye? bari barite bike c? ariko bagiye barebeye ku rugero rwa Afurika Mandela? uretse ko nabishe Karegeya boherejwe bitwaje gushyingura Mandela kumbe bajyanywe no gukora amahano. abamwishe bazakanirwe urubakwiriye. gusa iriya ni failure kuri Kagame. benshi barashira bitewe na phone ya Kafegeya . RIP Patrick. be carefullo Kayumba you are the next.

akon

Kuwagatatu, 08 Mutaramar 2014 13:54:57 +0100

agire iruko ridashira

a.n

Kuwagatatu, 08 Mutaramar 2014 11:38:34 +0100

mana dufashe,ese koko umuntu azitwa iki ko kuba umunyarwanda wukuri arurupfu?mureke dushirire mukukuri wenda ababi bazahinduka bicuze.

musisi

Kuwagatatu, 08 Mutaramar 2014 09:08:45 +0100

ubu yapfuye ariko icyamwisha ntacyo tuzi.

rucagu

Kuwakabiri, 07 Mutaramar 2014 12:45:40 +0100

ariko se koko abakiri gukorana na kagame bo baribaza iki? iyo babona abandi bicwa kuriya kdi nabo barahoze kwibere ntibabona ko nabo ejo ari bo? ahaaa nge mbona kagame azasigarana igihugu wenyine.

SENGA

Kuwakabiri, 07 Mutaramar 2014 08:41:21 +0100

..............NIMUBONA IBYO BIBAYE MUZARARAME MUREBE MW'IJURU KUKO GUTABARWA KWANYU KUZABA KWEGEREJE.
BANTU DUSENGA,DUSABE DATA UDUKORE KUMASO TUREBE TUBASHE GUHWEZA.
DUKWIYE GUSENGA KANDI TUKABA MASO.

H.V

Kucyumweru, 05 Mutaramar 2014 18:25:31 +0100

Birababaje ariko ntakundi Imana itube hafi abanyarwanda twari tugeze heza

ubuki50

Kucyumweru, 05 Mutaramar 2014 16:56:25 +0100

Karegeya Uwiteka IMANA imwakire. yazize akazi nkuko umushoferi agushwa n'imodoka agapfa nkuko umuhinzi yicwa n'intebo y'ifumbire. nakomeje gukurikirana imirimoye yose ndavuga kuyikurikirana mubitangaz'amakuru nsanga ari umunyeporitic kandi poritic, n'umurimo nk'iyindiyose. umuntu ashobora kuyihuriramo n'impanuka iy'ariyo yose. kukonajye byambaho. nkomeje kwihanganisha umuryango wa karegeya.

ubuki 50

Kucyumweru, 05 Mutaramar 2014 15:35:11 +0100

mwihangane benedata.

S,k

Kucyumweru, 05 Mutaramar 2014 12:20:52 +0100

Uriya Yigendeye Ariko abasigeye Dufiki?

Nuwahereza

Kuwagatanu, 03 Mutaramar 2014 17:02:11 +0100

Nimureke Umuntu Kugiti Cye Arebe Akamaro Yagize Mu Ifatwa Ry'urwanda Maze Umuntu Arebe Ukuri.

VINCENT

Kuwakane, 02 Mutaramar 2014 17:03:46 +0100

MUTUZE MUFATANE MU NDA NAHO UKURI IMANA IRAKUZI.

rwanda tuzakugira intajorwa

Kuwakane, 02 Mutaramar 2014 12:27:21 +0100

leta y'urwanda turayemera abayivuga nabi ntimukunda ibyiza.

GISINGERI alex

Kuwakane, 02 Mutaramar 2014 09:37:10 +0100

KAREGEYA ari mubantu ntakekaga ko yatatira igihango. yari MWANA_CHAMA w'i mbere biratangaje pe! yagira iyo utatiye igihango kiraguhitana.

Mihigo

Kuwakane, 19 Ukuboza 2013 10:45:30 +0100

Bayoborane Ukuri Nurukundo Nibwo Bazunguka Ibintu Nabantu.

Birandenze

Kuwagatatu, 25 Nzeli 2013 21:55:35 +0200

Uretse gukorera kagame wese ahita aba umunyabyaha? karegeya arazira iki?ahaaa nzabandeba iby'urwanda,

NIYORUKUNDO

Kuwagatatu, 21 Kanama 2013 14:34:48 +0200

MURAPFA UBUSA! ABANYARWANDA MWABAYE ABANYAPORITKE MWESE?

koopolo

Kuwakabiri, 20 Kanama 2013 22:49:53 +0200

INDUNDURO YABYOSE NGO UGYE WIBUKA UMUREMYI WAWE IIMINSI MIIBI ITARAZA. IBINDIBYOSE NUBBUSA GUSA NINKOKWIRUKA INYUMA YUMUYAGA. just three to six meters willl be everyones land share. love yourself, your neighbour annd your God.

Bless you my land.

pelagie

Kuwambere, 05 Kanama 2013 14:12:23 +0200

Ngaho se nimumufate karegeya nta gihari ngo amuburire.

a

Kuwambere, 05 Kanama 2013 14:11:13 +0200

Ariko reta ya kagame yagiye ireka amagambo igashyira imbere ibikorwa.ngaho se karegeya nta gihari ngo amuburire nimumufate.Ariko se ubundi kagame yabanje agahana abo bicanyi atindikiye muri reta ye .

Rubayita

Kuwakane, 10 Ugushyingo 2011 10:28:40 +0100

bavandimwe iby'urwnda birababaje aho abantu biga ariko bagashyir ubugome imbere aho gushyira ubwenjye n'urukundo muribo nabene wabo ,sinzi niba Imana izihanganira kugambanirana no kubeshyerana ubu kuzuye mu RWANDA cyane muri LETA yacu <abayigize>abanyapolitike kuko bimaze kuba umuco kuva mu mudugudu kugera ka perezida wa repbulika namaraso y'abanyarwanda arahamenekera ibyo bamwe ntibabibona cg ngo babihe agaciro
kubera inyungu baba babifitemo nyamara inyungu wabonye kuko hari mugenzi wawe wishwe izo ntakamaro zigira karabye kuko iherezo ryabyose rirahari jye ndavuga ibyonzzi neza kuko mba m'Urwanda kdi mbasha no kugera muri bamwe mubayobozi bibera buribyo bikorwa navuga byubugizi bwanabi

buri munyarwanda akwiye gusengera iki Gihugu cyacu kuko kirugarijwe kuko haberamo byishi bibi bitazwi kdi bitamenywa na bose biraba

Bizimana

Kuwakane, 10 Gashyantare 2011 15:03:21 +0100

Hazima uwatse ibyo birasanzwe. Gusa ngo aho inzovu zirwaniye ubwatsi nibwo buhababarira. Imana itwifashirize




Umubare w'inyuguti utagomba kurenza


Garuka ku makuru

Site y'abanyarwanda b'ingeri zose