AMAKURU YANYUMA

Rss Feed

 

Garuka ku makuru yose

UMULYANGO WA KAGWA RWISEREKA ANDRE URASABA ONU GUKORA IPEREREZA KU RUPFU RWE

Kuwagatatu, 01 Ukuboza 2010 21:47:13 +0100

 

 

X

Umulyango wa nyakwigendera Kagwa Rwisereka André urasaba umulyango wa ONU gukora iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Mu makuru yatangajwe hirya no hino byaba kuri internet cg ku maradio, haravugwa ko uwo mulyango wandikiye umunyamabanga mukuru wa ONU usaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rw’umubyeyi wabo.

Ibigaragara muri iyo nyandiko, uwo mulyango urasobanura ko mbere y’uko kwicwa Nyakwigendera yavugaga ko ngo afite ubwoba ko ashobora kugirirwa nabi kubera ibikorwa bye bya politike, bikaba bivugwa n’umuhungu we Luc Rwisereka wemeza neza ko ise yishwe azira impamvu za politike.

Tubibutse ko uyu André Rwisereka yari umuyobozi wungirije w’ishyaka ryita ku bidukikije Democratic Green Party of Rwanda.

Mu makuru yanyuze kuri BBC gahuzamilyango humvikanyemo icyo ubutegetsi bw’u Rwanda butekereza kuri icyo cyifuzo cy’umulyango wa Rwusereka. Umwe mu bakurikirana iby’urwo rupfu bwana Augustin Nkusi yavuze ko ngo kugeza ubu batarabona ibimenyetso ngo kandi umuntu wari wafashwe akekwaho ibyo byaha yarekuwe ngo bitewe n’uko habuze ibimenyetso, yatangaje ko ngo ntawe uhejwe ngo byaba incuti cyangwa se umulyango wa nyakwigendera ngo uwifuza wese gutanga amakuru.

Naho umwe mu bana ba nyakwigendera we ashimangira ko nta kizere na gato ashobora kugirira ubutegetsi bw’i Kigali mu gukora iperereza.

 

MUKARUGWIZA Anne

 

 

Kuganira kuri aya makuru




Umubare w'inyuguti utagomba kurenza


Garuka ku makuru

Site y'abanyarwanda b'ingeri zose