Kuva ku itariki ya mbere Ugushyingo 1959, kugera ku itariki ya mbere Nyakanga 1962, u Rwanda rwaranzwe n’imvururu zikomeye cyane. Izo mvururu zarangijwe n’uko Abahutu bafashe ubutegetsi babwambuye Abatutsi, kandi u Rwanda rugasubirana ubwigenge bwarwo. Ibyo bigwi byose byiswe Revolisiyo y’ 1959. • Intandaro y’iyo Revolisiyo Ikibazo cy’amoko mu butegetsi Mbere y’uko Abazungu bagera mu Rwanda, ubutegetsi bwari ubw’Abatutsi, ariko nabo ari igipande gito cyabo, kuko mu by’ukuri ahanini bwari bufitwe n’Abanyiginya bafatanyije n’imiryango mike y’ibyegera byabo. Cyakora n’Abahutu bamwe bashoboraga kwihutura bagahinduka Abatutsi na bo bageraga ku butegetsi. Ubundi kandi hari ibice bimwe by’u Rwanda byategekwaga n’Abahutu kuva kera, cyane cyane mu cyerekezo cya ruguru cy’u Rwanda. Biragaragara rero ko mbere ya gikolonize ubutegetsi bwari ubw’Abatutsi n’ubwo hari Abahutu bake bitwaga ibyihuture bashoboraga kuba abatoni bakomeye ibwami, aha twavuga Abahutu nka Seruteganya na Bisangwa bari ibihangange ku ngoma ya Rwabugiri. Abadage bagitangira gutegeka u Rwanda mu w’1899 basanze icyo kibazo ari uko kimeze, Abahutu binubira buri gihe akarengane babamo nk’uko byanditswe na Dogiteri Richard Kandt wabaye Rezida wa mbere w’u Rwanda. Ariko ntacyo bashoboye kugikoraho kuko bamaze imyaka mike mu Rwanda, bityo bakaba batarabiboneye igihe. Dogiteri Kandt yavugaga ko ku bwe Abahutu bagombye kwikemurira icyo kibazo ubwabo, kubera ko aribo benshi, aho guhora barira nk’abagore. Ibyo byose birerekana ko ikibazo cy’amoko cyariho mbere y’uko Abazungu bagera mu Rwanda. Abavuga ko Abazungu aribo bakizanye barabeshya, usibye ko Ababiligi bagihaye intera yindi nk’uko bigaragara mu nyandiko zikurikira. Ababiligi bakigera mu Rwanda mu mwaka w’1916, na bo bahise bakubitana n’icyo kibazo cy’amoko. Mu mwaka w’1926 umubiligi witwaga Mortehan wari Rezida, we yashakaga gushyiraho abategetsi baturutse mu moko yombi kugira ngo agabanye ingufu z’Abatutsi, kuko bamwe muri bo batumviraga bihagije Abazungu. Icyo gihe uwari Musenyiri w’idini rya Gatolika mu Rwanda Mgr Léon Classe, wakomokaga mu Bufaransa, we yashakaga kwiyegereza Abatutsi, yabonaga ko baramutse babatijwe, n’Abahutu b’abagaragu babo bazahita na bo baba abigishwa muri Gatolika. Ibyo aribyo byose yandikiye uwo murezida w’umubiligi amabarwa menshi amumenyesha ko Abahutu badashobora gutegeka, ko naramuka abashyize mu butegetsi u Rwanda ruzarimbuka, ko kandi n’Abahutu ubwabo biyemerera ko badashobora gutegeka, kandi kuva na kera barahoze ari abagaragu. Kubera ko icyo gihe Abapadiri bari bakomeye cyane, kandi ko bakekwagaho kumenya imico y’igihugu, abategetsi b’Ababiligi bahise bemera kandi bashyira mu bikorwa ibyo uwo musenyeri yavugaga. Guhera icyo gihe, nta Muhutu n’umwe wongeye gusunutsa izuru ku butegetsi, habe yewe n’ubu bwo hasi. Umuntu yashobora gutanga urugero rwo mu mwaka w’1959, aho mu bashefu 45 umubare wa 43 ari abashefu b’Abatutsi, n’abasushefu 549 b’Abatutsi mu mubare w’abasushefu 559. No kuri ziriya sheferi ebyiri zisigara hejuru bavuga ko atari Abahutu bazitegekaga, ahubwo ko nta bashefu zari zifite. Icyo gihe susheferi yajyaga kungana na segiteri imwe cyangwa ebyiri, naho sheferi ikabumba amakomini atatu cyangwa ane. Bariya Bahutu bari bashoboye kugera ku butegetsi na bo nibwo bari bakibugeraho, kuko mbere y’umwaka w’1953 nta Muhutu numwe wari shefu cyangwa sushefu, keretse bamwe mu Byihuture. Ibyo bintu rero byari biteye impungenge cyane, kuko mu bihugu byacu ubutegetsi bujyana n’ubukungu, ku buryo utagera ku butegetsi atagera no ku bukungu. Ubwo kandi n’amashuli yateguraga abo bategetsi yari yihariwe n’Abatutsi, kuko harimo ivangura rikomeye. Abahutu bashoboye kwinjira mu mashuli bari bake cyane, ahanini ni abigaga mu Iseminari no mu ishuli ry’abarimu (Normal y’i Zaza). Abo bake nabo barangizaga mu Iseminari, nta kazi ka Leta babonaga, keretse bake cyane bajyaga mu bwarimu muri za Misiyoni cyangwa ubukarani bitaga “Commis”. Mu rwego rwo kwiga icyo kibazo, umwami Rudahigwa yashyizeho Komisiyo ibishinzwe ndetse iyo Komisiyo inasohora imibare yerekana uko mu mashuli bavanguraga bikomeye. Ku banyeshuli 44.196 bo mu mashuli abanza bakorewe ibarura mu mwaka w’1958, 68% bari Abahutu, 31,7% ari Abatutsi naho 0,01% bakaba Abatwa. Mu mashuli yisumbuye, ku banyeshuli 2.856, muri bo 39,2% bari Abahutu, 60,8% bari Abatutsi, muri bo nta Mutwa n’umwe wari mu mashuli yisumbuye. Biragaragara rero ko n’ubwo muri icyo gihe ibintu byari bitangiye guhinduka, ubwikanyize bw’Abatutsi mu mashuli bwari bukabije, kuko batageraga kuri 20% by’Abanyarwanda nyamara bakiharira 60% y’imyanya mu mashuli yisumbuye.
Imbonerahamwe yerekana iyo mibare
Itsikamirwa n’akarengane ka rubanda rugufi Ubutegetsi
bw’ababiligi kuva bwajyaho, bwihaye
imigambi yo kuzamura u Rwanda bubifashijwemo
n’abategetsi b’abatutsi.
Muri iyo migambi, umuntu yavuga nko
kubaka imihanda, kurwanya inzara bahingisha
amashiku … Iyo
Abazungu bashakaga abakozi bo kubaka
imihanda cyangwa kubaka amazu y’ubutegetsi,
babwiraga umushefu nawe akabwira sushefu,
sushefu akabwira abamotsi bakavuza
ihembe ritumira abaturage kw’iperu,
ubundi abantu bagashorerwa bajyanwa
ku kazi. Buri
mutegetsi yakoraga iyo bwabaga kugirango
ibyo Abazungu bashaka bigerweho, ni
ukuvuga ko rubanda rugufi rugizwe cyane
cyane n’Abahutu rwakoreshwaga
nk’inyamaswa, inkoni ivuga umunsi
n’ijoro. Birumvikana ko mu by’ukuri
uwatumaga abantu bafatwa nk’ibikoko
ari Umuzungu, ariko abaturage uwo babonaga
abakubitisha ni wa mushefu cyangwa
se sushefu, abo bose kandi bakaba ari
Abatutsi. Ku muturage we rero, uwamukubitaga
nta wundi atari Umututsi. Ubwo buretwa bw’iminsi 107, Abazungu
ni bo babuzamuye, kuko mbere y’uko
babyivangamo bwari buhwanye n’iminsi
37 gusa. Ariko umuntu yashoboraga gutanga
amafaranga uburetwa bakabumukuriraho.
Ibyo byashoborwaga na bake. Usibye ubwo
buretwa, abantu bagombaga gushyikiriza
abatware babo amaturo bwinci nk’ikoro,
tutibagiwe n’umusoro w’Abazungu
wari uhwanye n’akazi k’iminsi
30 mu mwaka w’1945. Mbese muri
uwo mwaka, umuntu agereranyije agafata
F 1,5 bahembaga umukozi ku munsi, yasangaga
buri muturage yaratangaga ibibikurikira
ku mwaka :
Kugirango umuntu agire ikigereranyo n’amafaranga yo mu gihe cy’1990 – 1993 yakuba n’amafaranga 100 y’umubyizi, ubwo rero umuturage yatangaga buri mwaka amafaranga 11.000. Nkuko hejuru byanditse umuturage utarashoboraga kugura uburetwa yakoraga akazi karenze icyo kigereranyo cy’amafaranga kure. Ibyo byose byatumye abaturage bahunga akazi n’uburetwa bakajya mu mahanga kandi bajyanywe no gupagasa umusoro w’Ababiligi. Ababibaze basanga ko kugeza mu mwaka w’1959, umubare ugera kuri 75% w’abagabo n’abasore barigeze guhungira mu mahanga i Buganda, i Kongo cyangwa muri Tanganyika. Uko kugenda kwabo nako kwatumaga akazi kiyongera ku basigaye, ku buryo Abanyarwanda benci bari barabuze epfo na ruguru. Akazi k’uburetwa bavuga ko katakozwe gusa n’Abahutu ko n’umubare utari muto w’Abatutsi, nawo wakoraga ak’uburetwa cyangwa bagakubitwa nk’Abahutu mbese nta tandukanyirizo riri hagati yabo. Kuri
ako karengane kandi, nta wakwibagirwa
umuruho waturukaga
ku buhake bwari bushingiye
ku nka. Ubuhake bugitangira bwari bushingiye
ku bw’umvikane bw’abantu
babiri. Iyo umuntu yashakaga inka, cyangwa
se amaboko, yashoboraga kwisunga umuntu
ukomeye wahindukaga shebuja, we akaba
umugaragu we. Shebuja yageraga aho akamuha
inka, undi na we akaba umuntu we akamuhingira,
akamwubakira inzu, akamuherekeza agiye
ku rugendo …
Abanyarwanda
bakangukira ibibazo bya politiki Twibuke ko igihe intambara ya kabiri y’isi yose irangiye (1946), u Bubiligi bwakomeje gutegeka u Rwanda ariko buhagarariye Loni (ONU). Ni yo mpamvu intumwa za Loni zazaga mu Rwanda buri myaka itatu kureba uko byifashe. Izo ntumwa zatangiye kugera mu Rwanda muri 1948. Ni zo zasabye Ababiligi ko ikiboko cyacibwa, ko uburetwa bwavaho, amashuli akongerwa, mbese u Bubiligi bukarushaho kwita ku majyambere y’u Rwanda, ndetse bagatoza Abanyarwanda ibya demokarasi, kugira ngo bazashobore kwigenga mu minsi iri imbere. Ibyo byose u Bubiligi bwarabyemeye, ku buryo bwabiteganyije muri gahunda y’imyaka icumi yasinywe ku itariki ya 17 Mata 1952. Ni muri icyo gihe uburetwa (1949) n’ikiboko (1951) byavuyeho n’ubwo byakomezaga rwihishwa, ndetse n’ubuhake umwami Rudahigwa yabukuyeho mu w’1954. Muri icyo gihe kandi hari Abahutu bamwe bari barashoboye kwinjira mu mashuli yisumbuye nka Seminari cyangwa Normali, abandi bakaba barabaye abacuruzi, abafundi, abadozi …, mbese abahutu bamwe bari batangiye kujijuka, ku buryo batari bagishobora kwihanganira iterabwoba n’akarengane. Abo nibo bayoboye Revolisiyo yo mu w’1959. Ubundi kandi muri ya gahunda yo mu w’1952, Ababiligi bari bateguye gutoza Abanyarwanda demokarasi, bakoresha amatora y’abategetsi. Abanyarwanda bagombaga gutora ababahagararira mu nama ya susheferi, iya sheferi no mu Nama Nkuru y’Igihugu yayoborwaga n’umwami Rudahigwa. Ayo matora yabaye mu w’1953 no mu w’1956. Abantu benci bizeraga icyo gihe, ubwo abategetsi bagiye gutorwa ko noneho n’Abahutu bazashobora gutambuka kuko aribo bari benci. Koko mu rwego rwa susheferi Abahutu batowe ari benci, ariko wagera mu nzego zo hejuru ugasanga batarimo kubera ubutiriganya n’iterabwoba byaranze amatora. Ibyo bintu byababaje Abahutu cyane, ku buryo guhera mu w’1954, batangiye kwandika mu binyamakuru baharanira uburenganzira bwabo. Twibutse ko Kayibanda yabaye umwanditsi mukuru wa Kinyamateka mu w’1954 akaba n’umwanditsi muri “L’Ami”, naho Aloyizi Munyagaju akaba umwanditsi muri “Temps Nouveaux d’Afrique” yandikirwaga Usumbura (Bujumbura). Abo bagabo bahaye urubuga Abahutu barandika karahava, ku buryo ikibazo cy’amoko mu Rwanda cyahindutse ikibazo giteye inkeke, abari ku butegetsi batangira kugira ubwoba, bashakisha ukuntu bazabugumaho. Icyo gihe Abahutu na bo bamenye ko ari bo benci, ko bafite ingufu zihagije kugira ngo bashobore gufata ubutegetsi. Twibuke kandi ko icyo gihe muri Afurika yose hari umuyaga wagushaga ku kwipakurura ubukolonize, cyane cyane ko inama yari yabereye i Bandoeng (Bandugu) muri Indoneziya mu w’1955 yari yemeje ko ibihugu byose bigomba kwigenga, ko nta gihugu gifite ububasha bwo gukandamiza ikindi. Kuva ubwo rero imitwe yarashyushye, abantu benci barahaguruka, bamwe ari Abahutu nka Yozefu Habyarimana bitaga Gitera, Geregori Kayibanda, Aloyizi Munyagaju, abandi ari Abatutsi nka Prosperi Bwanakweri, Lazaro Ndazaro, Mikayire Kayihura, Petero Mungarurire n’abandi benci. Abahutu bashakaga kubohoza ahanini rubanda rugufi mbere yo kwaka ubwigenge, kuko babonaga ko ubwigenge bubonetse Abahutu bakiri mu “buja”, byari kuba birangiye, isi ahari ikarinda ishira bakiri mu “buja”, cyane cyane kuko icyo gihe Umuhutu byavugaga umucakara. Abatutsi bamwe nka Prosuperi Bwanakweri, Lazaro Ndazaro n’Umuhutu witwaga Mikayire Rwagasana bo bifuzaga ko haba ingoma ya Cyami, ariko umwami agakorana n’inteko ishinga amategeko ifite ububasha buhagije. Cyakora abo Batutsi muri rusange bari bake. Abatutsi benci bashakaga ahubwo ko ubwami bugumaho uko bwari bumeze, ariko u Rwanda rukabona ubwigenge vuba vuba, kugirango ikibazo cy’amoko bakizinzike. Nguko rero uko ibintu byari bimeze mu by’1955. Biragaragara ko Abatutsi benci bari batsimbaraye ku nyungu zabo, izo nyungu kandi bagashaka kuzihuza n’iz’ubwoko. Aha rero niho havutse ibibazo, kuko umuntu yagendaga yumva buhoro buhoro ko kugira ngo yibohoze yagombaga kurwanya Umututsi. Ibyo ari byo byose, ni muri icyo gihe amashyirahamwe menci yavutse, kubera ko Ababiligi batemeraga amashyaka ya politiki.
Icyo kibazo cy’amoko cyakomeje gutera inkeke, ku buryo ku itariki ya 24 Werurwe 1957, Abahutu icyenda barimo Kayibanda, Gitera, Magisi, Niyonzima basinye inyandiko bise ‘‘Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda’’ yavugaga uko ikibazo cy’amoko kimeze mu Rwanda. Iyo nyandiko abantu bahise bayihimba izina rya ‘‘Manifeste’’ y’Abahutu, kandi yari yo koko, kuko yarwanyaga ubwikanyize, ikarwanira uburenganzira bwa buri wese, igasaba iringaniza mu mashuli yisumbuye bakurikije amoko, igashaka ko isambu y’umuntu iba iye koko …, mbese yashakaga kurenganura rubanda rugufi mu nzego zose. Birumvikana ko ibintu byari bimaze gukomera. Umwaka ukurikiyeho w’1958, ni bwo umwami Rudahigwa yashyizeho ku itariki ya 30 Werurwe 1958 Komisiyo yise ‘‘Commission Spéciale des Relations Sociales au Rwanda’’ (Komisiyo idasanzwe yo gusuzuma imibanire y’abaturage mu Rwanda). Iyo Komisiyo yari igizwe n’Abahutu n’Abatutsi kandi ikagomba kwerekana neza uko icyo kibazo giteye. Raporo y’iyo Komisiyo yaje yemeza, ko nta kibazo kiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Nuko umwami araye ari bujye i Burayi ku ya 12 Kamena 1958, ashingira kuri iyo raporo avuga disikuru ikomeye yemeza ko abakwiza ibyo bibazo by’amoko ari abanzi b’u Rwanda, kandi ko uzakomeza kubyitwaza ari we ubwe bazabonana. Mbere y‘uko umwami avuga ayo magambo ateye ubwoba ku itariki ya 17 Gicurasi 1958, i Nyanza hasohotse inyandiko yiswe iy’ ‘‘abagagaragu 12 bakuru b’ibwami’’, ikurikirwa ku ya 18 Gicurasi 1958 n’indi y’Abanyarwanda 15 bari i Nyanza. Izo nyandiko mu by’ukuri zari iz’abantu bamwe. Zombi zemezaga ko Abahutu n’Abatutsi nta sano bafitanye, ahubwo ko Abatutsi bakigera mu Rwanda batsinze bakanashahura abami b’Abahutu, ibishwama byabo bakabyambika Karinga. Zikomeza zivuga ko kuva icyo gihe Abahutu babaye abagaragu b’Abatutsi, ibyo bikerekana ko nta buvandimwe bigeze bagirana. Bongereyeho ko Abahutu bashakaga guhinga ibikingi by’Abatutsi bashoboraga kujya guhinga u Bugesera, Icyanya cyangwa se u Rukaryi aho kubuza inka z’Abatutsi ubwatsi. Mu kwa kane 1959 hasohotse itaragiti y’ ‘‘abatabazi b’u Rwanda’’ yanditswe n’Abatutsi babaga ibwami i Nyanza. Iyo nyandiko yari ikaze cyane, kuko yavugaga ko umuntu wese uzarwanya ubwami na Karinga azicwa urw’abagambanyi, akamanikwa ku giti amanywa ava. Mu by’ukuri Abatutsi benci ntibashakaga kwemera ko hari ikibazo cy’amoko mu Rwanda, ku buryo abagize Inama Nkuru y’Igihugu basabye ko bakura amoko mu ndangamuntu no mu nyandiko zose za Leta. Ibiramambu n’uko Yohani Pawulo Harroy (Haruwa) wari Guverineri w’u Ruanda-Urundi yemeje ko icyo kibazo cyariho, ndetse no mu gisibo cyo mu w’1959 (ku ya 11 Gashyantare 1959), Musenyeri Andereya Perraudin (Perode) yandikiye abakiristu ba Vikariyati ya Kabgayi ibaruwa yemeza ko mu Rwanda hari akarengane gakabije, kubera ko abana bamwe barwo baryamiraga abandi. Kuva icyo gihe uwo Musenyeri yiswe umwanzi w’Abatutsi, ku buryo ibibi byose byabaye nyuma nawe ari mu bo babigeretseho. Ikibazo cy’amoko rero cyari kimaze kuba ingorabahizi, kandi kukibonera umuti mu mahoro byasaga n’ibyananiranye. Hari hasigaye gukoresha ingufu kugira ngo Gahutu asubirane uburenganzira bwe.
• Uko Revolisiyo yagenze
Ivuka ry’amashyaka ya politiki
Association pour la Promotion Sociale
de la Masse (APROSOMA)
Union Nationale Rwandaise (UNAR)
Rassemblement Démocratique Rwandais (RADER)
Le Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu (PARMEHUTU)
Urupfu rw’umwami Mutara III Rudahigwa
Hashize iminsi itatu gusa ku ya 25 Nyakanga 1959, ibyo byegera by’ibwami byahise byimika undi mwami wiswe Kigeri V Ndahindurwa. Yimikiwe i Mwima hafi y’i Nyanza ku mva ya Rudahigwa batarashyingura Umugogo (umurambo) we. Ndahindurwa uwo n’ubwo yari umuhungu wa Musinga yari umuntu utazwi na busa. Yavukiye i Kamembe mu w’1935, akurikira se aho yari yaraciriwe n’Abazungu muri Kongo ahitwa Albertville, hiswe Kalemi Kongo mbiligi imaze kwigenga. Aho se apfiriye mu w’1944, yagarutse mu Rwanda yiga mu ishuli ryo kwandikisha imashini i Nyangezi muri Province ya Kivu, ubundi aba umusushefu hirya no hino mu Rwanda. Iyo ngoma ya Kigeri V Ndahindurwa ntiyatinze na busa, kuko ku itariki ya 25 Nyakanga 1960 yagiye i Léopoldville mu minsi mikuru y’ubwigenge bwa Kongo, kuva ubwo ntiyongeye gutegeka u Rwanda.
Intambara y’amoko mu Rwanda
Ababiligi
na bo babonye ko byakomeye, bahita
bohereza mu Rwanda
ingabo bitaga
iza Kamina, zari ziturutse muri Kongo
mbiligi. Ku ya 11 Ugushyingo 1959, Koloneli
BEM Guy Logiest yagizwe Rezida udasanzwe
mu Rwanda. Mu rwego rwo kugarura amahoro
mu gihugu, Koloneli Logiest yafashe abateye
imvururu baba Abahutu baba Abatutsi nuko
arabafunga. Abatware b’Abatutsi
bamwe barahunga ni uko ahita abasimbuza
abashefu n’abasushefu b’agateganyo
ariko b’Abahutu. Ibyo byemezo ni
bimwe mu byatumye Abahutu bagira uruhare
rugaragara mu matora ya Komini yabaye
ku ya 26 Kamena kugeza ku ya 30 Nyakanga
1960. Ayo matora yatumye hashyirwaho
ababurugumesitiri 229 n’abakonseye
2896, muri bo amashyaka Parmehutu na
Aprosoma akagira 83,8%. Abo bategetsi
bashya bahise bashyiraho leta y’agateganyo
ku ya 20 Ukwakira 1960, Kayibanda yayibereye
Minisitiri w’intebe. Hari hasigaye
gukuraho ubwami.
|
|||||||||||||||||||||||||||||||||||||


