UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU I TARIKI YA 13-06-2017

Kuwagatatu, 28 Kamena 2017 13:21:49 +0200

 

 

X

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu urumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza ati: uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo . Uraho Mama. Mwana wanjye umeze ute? Mama meze neza gahoro nawe urabibona. Imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye kugeza n’uyu munsi ndetse sindi kumva no kumva.

Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze, kuko ukutumva kwayo matwi yawe ni abayobozi benshi banze kumva nibo urwariye ibyo byose, indwara zose rero mwana wanjye ugomba guhura nazo, kandi warabibwiwe. Mama mwangobye kundeka nibura nkumva nkabasha kuvuga ijambo ryanyu ubu ndi kuvuga ntumva.

Murirwa muraririmba ngo mufite amahoro, ntayo, ntayo, ntayo. Murarwanira ubutegetsi, murwanira intebe runaka, mumenye ko iyo myanya n’abandi bari bayifite nabo kandi bari abana banjye.

Narabagaburiye murahaga ntimwemera ko muhaze, none kugeza uyu munsi bana banjye mubyumve neza, n’abandi bakeneye kurya. Munyumve neza ndi kuvugira muri uno murwa wanyu wa Kigali. Bayobozi bategetsi bakuru mwanze kugabanya inda, abana banjye benshi barabahunze ,abandi bararigiswa,abandi baricwa ntawe umenya aho bagannye kubera inda nini zanyu, kubera kudahaga kwanyu.

Mbabwiye kumugaragaro uyu munsi nje ndi umwamikazi w’isi n’ijuru ndi kumwe n’umwana wanjye, Yezu Kristu. Nababwiye kenshi ko igiti kinini cyumye ko nta muzi gisigaranye, kiri cyonyine, gisigaye guhirima, ubwo namwe mwumve icyo ncatse kuvuga.

Nakomeje kubabwira kenshi bana banjye ngo muhore mwiteguye ko imvura y’amahindu igiye kubanyagira, nabibabwiye kenshi kandi irahari, mwumve iyo ariyo namwe. Nongere mbasubiriremo abanjye mupfukame musenge mushikamye kuko ibikomeye birabugarije.

Abalegio ngabo zanjye nimuhaguruke , muhaguruke mupfukame musenge kuko igihe cyo gukora cyarageze ,mukore ubutumwa hirya no hino ngabo zanjye, kuko ndabinginze bana banjye kandi ndabashimiye aho muri mukomereze aho. Abalegio kugeza uyu munsi ntawavuga ko mbagaye nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.

Mwana wanjye ongera umbwirire abana banjye bose ari abo muri kumwe ari n’abari hirya no hino aho batataniye uti , muvuge rozali cyane, n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu mubisojeshe impuhwe z’Imana, kuko hari benshi bizarokora; kuko ibyo nababwiye byose, igihe cyabyo cyo gusohora cyageze, turi mu bihe bya nyuma, mubyumve neza.

Bana banjye ni kenshi nababwiye ngo sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe babura mwaje. Mwumve kandi icyo ncatse kuvuga icyo aricyo. Mwana wanjye nawe ntujye utinya kuvuga ibyo nkubwiye byose uzajye ubivuga ntacyo ukuyeho ntanicyo wongereyeho, ujye ubivuga byose ntugatinye uvuga ngo baranyica ujye umenya ugutumye uwo ari we.

U Rwanda narababwiye, uyu munsi bisa n’ubwa mbere na nyuma, uwumvise yarumvishe utarumvishe nawe ni akazi ke, ntihazagira uvuga ngo ntacyo yumvishe, nyamara bana banjye ntabwo muzi ikirezi mwambaye.

Mwana wanjye hari ibanga ryanjye nakubikije nkikwiyereka ubwa mbere, ko ubwo butumwa buzasohora igihe kigeze. Igihe kirageze cyo kugira ngo umbikurire ibyo nakubikije. Simvuze umunsi simvuze n’isaha. Ngiye kugukoresha urugendo ry’ umunsi umwe icyo nzakongorera uzahite ugitangaza utagize uti baranyica; itegure rero umunsi wo guhaguruka simukubwiye ariko itegure, ubwo ntahandi ugomba kuba wicaye ni kubutaka butagatifu.

Mwana wanjye bansezerereho uti ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amina

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

LEONARD

Kuwagatatu, 08 Ugushyingo 2017 09:27:53 +0100

BIKIRAMARIYA N'AHABWE IKUZO

LEONARD

Kuwagatatu, 08 Ugushyingo 2017 09:26:39 +0100

BIKIRAMARIYA N'AHABWE IKUZO

Dieudonné Nahishakiye

Kuwambere, 16 Ukwacyira 2017 09:35:58 +0200

Ndakengurutse Kububona.Ntako Umuvyeyi Atagira Ngo Turokoke.Aradukunda Cane Natwe Tukavyirengagiza

murangwa christa

Kuwagatatu, 19 Nyakanga 2017 02:58:08 +0200

amen urakoze mugabekazi wamahoro

cris

Kuwambere, 17 Nyakanga 2017 07:59:27 +0200

Gasura we dutegereze turebe none se ko bitavugwa na Byishimo wenyine.

Gasurankana

Kucyumweru, 16 Nyakanga 2017 19:28:23 +0200

Namye mvuga ko Byishimo abeshya! Ashobore kuba yitiranya inzozi n'iyerekwa.Ntukabeshyere Vierge Marie.

Hhhh

Kuwagatandatu, 15 Nyakanga 2017 07:57:14 +0200

Wineshyera nyina wa Jambo kuko ibyo uvuga ni ibyifuzo byawe si ibyo umubyeyi wa Yezu yavuze.

Dushimimana

Kuwakabiri, 04 Nyakanga 2017 08:43:08 +0200

Dushimiye cyane Maman Umubyeyi wacu Bikiramariya, Aradusura cyane kandi ntacyo atatubwiye. Dusenge cyane rero tuvuga Rozari, Ishapure y'ububabare tubisozeshe Ishapure y'Impuwe. Dusabire igihugu cyacu.

Alexia

Kuwagatatu, 28 Kamena 2017 22:42:52 +0200

Icyo nizeye nuko umubyeyiwacu adusura kdi atwitayeho mukaze gusoma Rozari nange ndimo Bikiramariya uduhakirwe mubyeyi amen