UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU I TARIKI YA 13-07-2017

Kuwambere, 24 Nyakanga 2017 22:29:29 +0200

 

 

X

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu urumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza ati: uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo . Uraho Mama. Mwana wanjye umeze ute? Mama meze neza gahoro nawe urabibona. Ibigeragezo ni byinshi, ibirwara by’urudaca nawe urabibona, none mama kugeza uyu munsi ndabisabira kugira ngo munyikirize, kandi mu mpumure amaso nshobore gusoma ijambo ry’Imana.

Mwana wanjye ihangane izo ndwara z’urudaca uri guhura nazo, ni indwara nyinshi, n’imibabaro myinshi y’abantu uri guhongerera, ibyo rero ntukabyinubire kuko umwana wanjye ntatana n’umusaraba, umwana wanjye iby’isi abibonamo ubusa. Mama sininuba ariko ndababazwa cyane.

Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kuko igihe cyo kwishima kigiye kugera. Mama ndabyumwa ariko nari uwo kudohorerwa kuko ndababara cyane.

Mwana wanjye emera ubabare, ubabarire benshi kuri ino si, kuko nicyo wahamagariwe. Mwana wanjye ongera unsuhuriza abana banjye bose, ari abo muri kumwe muri kino gihugu ari n’abari hirya no hino aho batataniye, uti nimugire amahoro, ni mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye ndabakunda, ndabakunda ndabakunda niyo mpamvu uko bwije nuko bukeye ntahwema kubatumaho, erega bana banjye ntacyo navuze kitagomba kubaho. Nababwiye ko barumuna na barumuna bagiye gukina, bari gukina rero.

U Rwanda nararukunze njye n’umwana wanjye, turwicayemo, ariko kugeza ubu ntawe uzi aho twicaye mubimenye. Kugeza uyu munsi abana banjye bari kwicwa, abandi bari gufungirwa hirya no hino, bazira mwebwe bayobozi, ngo muri gupfa imyanya! murayirwanira ariko si iyanyu, nugiye kwicara ku ntebe nawe si iye, ntamwanya azicaraho .

Bana banjye nabibabwiye kera, ko mukomeje kurya bagenzi banyu, ese murapfiki bana banjye? Ndabibabwiye murapfa ubusa. Ariko ubanza mutumva ra! Ese abandi bazihagurutseho ntibari abana banjye? Mwarekuye ra!, n’abandi bakicara.

Ariko bana banjye muragundira muragundira mukiharira iby’isi, ni ibyanyu? Bana banjye nigeze kubacira umugani ngo umuvuvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi, ntabwo mwawumvise, nta nubwo mwawusobanukiwe, ibyo byose murundarunda si ibyanyu mugiye kubisiga mubireba.

Ariko igihe navugiye muzumva ryari, nababwiyeko intango yuzuye igiye gusandara, ndetse yatangiye guhongokaho. Bana banjye imyaka ibaye myinshi mbatumaho intumwa n’abahanuzi, nariyiziye njyewe ubwange n’umwana wanjye yariyiziye arababwira ariko mwanze kumva,bigeze rero aho umwana arira nyina ntiyumve, bana banjye uyu munsi ndareba kino gihugu cyanyu nkarira adakama. Mama kuki uri kurira.

Mwana wanjye ndi kurizwa n’abana banjye hirya no hino bari kwicwa urubozo,abari guhunga igihugu,abari gufugwa bazira ubusa, arimwe bazira mwe bayobozi bakuru, amaraso akomeje kumeka mugiye kuyabazwa. Ibyo mukomeje gukora mubikora mugira ngo simbibona ariko mbibona mbere yuko mubikora. Abana banjye bakomeje guhigwa hirya no hino bazira ngo bavuze ijambo iri n’iri, ibyo byose mugiye kubyishyura.

Bana banjye ko nababwiye ngo muce bugufi musangire bike mufite mwaranze muragundira ngo ibi n’ibyacu ibi n’ibyacu, ngo akeza kose ni akacu, ariko muzarya muzageza hehe? Mwanze gusangira ariko kugeza uyu munsi aha, n’igihe mugezemo si ibyanyu, narabibabwiye bana banjye ntacyo ntavuze kuko umwana wanze kumvira se na nyina yumvira ijeri, iyo migani nayibaciriye kenshi, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, rugiye kubagwira ntimuzavuge ngo muratunguwe, kandi mwararubwiwe. Imvura nyinshi y’amahindu ije kubanyagira, ntimumbaze kandi iyo mvura iyo ariyo, namwe mutekereze iyo mvura iyo ariyo.

Nababwiye kandi kenshi ko igiti kinini kimaze kuma nta mizi gisigaranye, gisigaye gihagaze cyonyine, namwe mushishoze murebe icyo giti icyo aricyo murebe imizi gisigaranye.Nyamara ureba kure n’arebe aho ibintu bigeze.

Mwana wanjye nawe ndabona ufite ubwoba bwo gutanga ubutumwa nguhaye, nakubwiye ko utagomba kugira ubwoba bwo gutanga ubutumwa tuguhaye, jya ubuvuga nkuko tubuguhaye, ntacyo wongeyeho nta nicyo ugabanuyeho kuko nkuri iruhande njye n’umwana wanjye. Kuko iyo ubuhishe ntubuvuge hari abana banjye benshi uba ubabaje kandi baba bakeneye ijambo ryanjye n’umwana wanjye.

Ndabikubwiye mwana wanjye jya ubutangira igihe nkuko mbikubwiye ubivuge nkuko mbikubwiye. Erega mwana wanjye uri umuyoboro wanjye n’umwana wanjye, naragutoye ntiwantoye, uri igikoresho cyanjye njye n’umwana wanjye, ninguhamagara ujye unyitaba ngo Karame, ni nkutuma ujye uhita uhaguruka uti ndagiye.

Mwana wanjye nsezerera ku bana banjye bose ari abo muri kumwe ari n’abandi bari hirya no hino aho batataniye uti mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amina

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

Jeph

Kuwambere, 07 Kanama 2017 20:08:44 +0200

wasanga ari uru rubuga rubyihimbira, ese n'ubundi uwo Byishimo ni muntu ki? hagowe abagerekera uwo Mubyeyi

GASURANKANA

Kuwagatandatu, 05 Kanama 2017 08:06:56 +0200

Ubuhanuzi ntemera na gato.Wowe Byishimo uvuga ibikujemo rwose watubwiraga ko 3,4,5,na 6 ko urwanda rugomba kubona akaga gakomeye ubu turi mu kwakangahe!? Munyumve neza si uko nifuriza igihugu amajye.Nagirango nibutse ko ibyavuga ari ibinyoma gusa.Jya ubivuga wowe ubwawe utitwaje MARIE NYINA WA JAMBO.

Alpha

Kuwakane, 27 Nyakanga 2017 05:39:23 +0200

nkoriki mubyeyi?ko iyomvura iteye ubwoba.

cris

Kuwakabiri, 25 Nyakanga 2017 17:32:49 +0200

Urakoze mubyeyi