UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU I TARIKI YA 15-08-2017

Kuwagatandatu, 26 Kanama 2017 00:57:54 +0200

 

 

X

Naje mbasanga bana banjye naje mbakunze bana banjye kandi mbakumbuye bana banjye, muhumure muhumure naratsinze nimika urukundo bana banajye, Kibeho Kibeho Kibeho ntabwo ari umuryango, ntabwo ari ni umurenge ahubwo ni abo nje nsanga; uko ndi hano ndi nahandi.

Mwana wanjye uyu munsi wa none ongera unsuhurize abana banjye ari abo muri kumwe hano muri kino gihugu n’abandi bose aho batataniye hose uti nimugire amahoro ni mugire amahoro ni mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye sinabibagiwe kandi sinabatereranye, aho muri hose mupfukame musengere igihugu cyanyu mu gisabira amahoro, namwe kandi mwisabira, dore ko bamwe mwiyise banyirandabizi. Nababwiye kenshi ko shitani ibugarije, ibarimo rwagati ubu baringa niyo yicaye ku ntebe, mubyumve irakikije, ni ya shitani ikomeye, ikomeye cyane. Kugeza uyu munsi uwo nkunda ajye avuga agasengesho gato kamubereye kuko mwarangije kugotwa na sekibi, kuko ntacyo mutabwiwe natacyo mutazi.

Bana banjye uyu munsi kuri assumption nubwo ntaje mbasuhuza nkuko bisanzwe mbifurije amahoro amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Uyu mwana wanjye mbatumaho arababazwa cyane, ntimwamenya uko bimumerera, ahura n’indwara nyinshi zinyuranye kandi zikomeye ntawe umenya uko azikize, abamuzi baramuzi.

Erega bana banjye ubutumwa bwararangiye kandi bwaranasohoye, nuko mba mbibutsa kugirango mukomeze inshingano nabahaye. Bana banjye nababwiye kenshi ngo ntimuzabe babura baje nanjye ngo nzabe nyamwisiga ngo nisange.

Mwana wanjye komeza ubabwire uti mujye mupfukama musenge kuko igihe cyo gukira kwanyu cyageze, nuzi indirimbo “Dore inzira y’umukiro …”.ajye ayiririmba, yumve ibikubiyemo,kuko kugeza uyu munsi bana banjye ndabishimiye, ariko cyane cyane nishimiye abana banjye ba Abalegio kuko mukomeje gusura abarwayi hirya no hino, abatishoboye, ariko kandi simvuze ngo mujye mugira icyo mutanga ahubwo isengesho ryanyu rirahagije, ndabibashimiye bana banjye uyu munsi wa none aho muri hose mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye bana banjye.

Mwana wanjye nawe, wijya uvuga ngo urababaye kuko imibabaro yawe, ni imibabaro y’abantu benshi ukomeje guhongerera, ahubwo ujye upfukama usengere abababaye, abarengana, imfubyi, abapfakazi, abatagira kivurira n’abatatanye bose, kuko narabigusabye kenshi. Nujya uhura nabyo rero ntujye uvuga ngo ndababaye,ndababaye ndababaye ahubwo bijye bigushimisha kuko najye mba mbibona.

Bana banjye rero uyu munsi wa none nongere mbibasubiriremo sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe babura mwaje, bana banjye nongere mbibasubiriremo nanone umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi ibyo nabibabwiye kera, namwe rero bana banjye muramenye sinzasarure ubusa.

Muramenye igisamagwe kirasamye gishaka icyo kimira, mwumve icyo gisamagwe icyo aricyo, kicaye gitegereje ariko abanjye nimupfukame musabe cyane kuko kigiye gutwara benshi mu bana banjye kandi bitwa ngo barasenga.

Bana banjye nimuhagarare gitwari kandi munkomereho nanjye mbakomeyeho, abanjye bose nabahaye urumuri ngo rubamurikire na nubu rurabamurikiye, simvuze u Rwanda gusa mvuze abana banjye bose aho bari hose kw’isi yose ngo rubamurikire.

Navuze baringa, irugarije, ni iyo kubahumusha amaso gusa, kuko iri kuzenguruka igihugu cyose, yaragikwiriye ngo ni amahoro ni amahoro ntayo, ntayo, mubimenye, iyo baringa muyitekerezeho mwumve ibyo aribyo, abasenga musenge, abafite amaso murebe kuko mugeze mu bihe bya nyuma. Bana banjye uyu munsi simbabwira byinshi,nubwo navuze ngo ubu butumwa ni ubwa nyuma sinapfa kubarekura, ndacyababwira duke duke kuko ndi umubyeyi wanyu utabatererana.

Bana banjye nababwiye kenshi ko unkunda njye n’umwana wanjye atazakorwa n’isoni, nababwiye ko unkomeyeho njye n’umwana wanjye nawe atazakorwa n’isoni. Bana banjye u Rwanda nararukunze njye

n’umwana wanjye turarugenderera turwicayemo,ariko abenshi ntabwo muzi ikirezi mwambaye, iyaba mwari mukizi mwangobye kumva icyo mvuga n’umwana wanjye.

None rero bana banjye simbabwira byinshi abanjye mudukomereho natwe tubakomeyeho, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

Semahoro

Kuwakane, 07 Nzeli 2017 16:02:00 +0200

Ibyo Umubyeyi atubwira ni kwa kuri kwambaye ubusa. Sekibi ni Balinga cyangwa Shitani niwe wigabije rubanda. Abazabimenya, bagashyira hamwe mumasengesho, bakayamagana, bagakurikira Abatubyara bo mw'Ijuru, bazabona intsinzi y'isezerano(Isaie 10:20-22)

Ange

Kucyumweru, 03 Nzeli 2017 09:14:13 +0200

abumva n bumve ! this is for real ! dusabirane ahubwo

Masengesho

Kuwambere, 28 Kanama 2017 13:47:58 +0200

O !God Forgive !,!