UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU I TARIKI YA 04-10-2017

Kuwagatanu, 13 Ukwacyira 2017 23:39:49 +0200

 

 

X

Nyagasani YEZU yaje ababaye cyane, ari mu urumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza aransuhuza ati: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo. Nti uraho Papa. Mwana wanjye umeze ute? Papa meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye, umubiri wanjye wose urababara.

Byishimo mwana wanjye ihangane, wihanganire byose nakubwiye, kuko ntacyo utazi, narabikubwiye, umubyeyi wanjye nawe arabikubwira, rero ntacyo utazi. Ububabare ufite ni ubw’abantu benshi bakomeje gukorerwa hirya no hino kuri ino si, cyane cyane muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda urimo guhongerera. Wikwinuba rero mwana wanjye kuko ibyo byose warabibwiwe.

Ese mwana wanjye uribuka umunsi ujugunya imbago, uribuka amagambo nakubwiye ngo ugende uvuga, ngo nakize, urabyibuka, igihe rero cyo kuyazirikana kirageze, kirujujwe hasigaye akantu ka akadomo ngo byose byuzuzwe. Erega mwana wanjye naragutoye njye n’umubyeyi wanjye ntiwantoye, kandi ijambo ryanjye ntirihera.

Mwana wanjye reba imyaka tumaranye nkwiyeretse njye n’umubyeyi wanjye imyaka 17, ariko si iyo gusa ahubwo nakwiyeretse mbere ntubivuge, ubivuga ubanje gukubitwa umunyafu. Nkwereka abantu benshi bambaye amaroza ngo nawe niho ugiye kuba uruhukira, kugirango wige iryo shuri, warahageze ntacyo utazi, wavugiyeyo ijambo ryanjye n’umubyeyi wanjye.

Erega ndi ku kwibutsa ibyo nakubwiye, wagiyeyo nta cyaha wakoze ahubwo ari ukugirango uvuge ijambo ryanjye, nakubwiye ko uko winjiye ariko uzasohoka niko byagenze, wararwanyijwe bihagije, ariko kugeza uyu munsi uwabyumvishe akaba akibizirikana arebe aho ibintu bigeze, arambure amaso hirya no hino akanure maze ashishoze.

Nababwiye ko iyi si ari ikibuga nabaharuriye ngo mukidagaduremo ariko uko kwidagadura kwanyu ntaho gushingiye kuko mugeze mu bihe bikomeye bana banjye.

Bana banjye uyu munsi nje kubasuhuza, nje ndi umwami w’isi n’ijuru, nje kubabwira ibya mbere n’ibya nyuma kuko ibyo nababwiye byose ni imfabusa kandi ndababaye cyane. Bana banjye nabatumyeho intumwa n’abahanuzi mbatumaho umubyeyi wanjye nanjye ubwange ndiyizira ariko mwanze kumva muravuga ngo biriya se ni ibiki, ariko uyu munsi naje nje, mureke ibyo nababwiye byose bisohore, byose byuzuzwe, bibuzurizweho.

Ikimbabaje cyane ni abana banjye bari gufungirwa ubusa b’inzirakarengane, benshi bari kwicwa benshi bakomeje guhunga igihugu ari mwe bazira mwebwe bayobozi bakuru abandi bakomeje kwamburwa imitungo kubera igitugu; ibyo se murabigira ibyanyu, muzabitunga? Ntabyo muzatunga mubimenye.

Bana banjye nababwiye intambara hirya no hino mbabwirako intambara nyinshi ko ziri mu mitima yanyu, mbabwira ko ibihugu n’ibihugu bigiye gusubiranamo niko bimeze.

Kugeza ubu nababwiye ko aka gahugu ku Rwanda nkicayemo njye n’umubyeyi wanjye, isukurwa rero rya tuno duhugu duto rigiye guhera muri kano gahugu, kandi ryaratangiye mubimenye, kandi amahoro agiye guhera muri kano gahugu.

Nababwiye inzara, mbabwira intambara hirya no hino, mbabwira imyuzure, mbabwira inkangu, mbabwira ubwicanyi hirya no hino mu gihugu cyanyu kandi muri kubibona, mbabwira ko bakuru na barumuna babo bagiye gusubiranamo byose muri kubibona ntacyo mutari kureba mu menye rero ko ibyo nababwiye byose ntacyo mutari kureba hasigaye akadomo, ufite amaso narebe.

Umujyi ugiye gusigara waka umuriro, nababwiye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, bana banjye kugeza ubu nongere mbabwiye, nababwiye ko imvura y’amahindu igiye kubanyagira, kandi nabibabwiye kenshi, murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Kugeza uyu munsi n’uwumvishe nawe arahindukira akibaza ati ese koko bizaba ryari, birahari byaratangiye mubimenye.

Bana banjye b’abanyarwanda nimwe mbwira, kuko tuno duhugu mwegeranye turabugarije kuko ntabuhungiro mufite muragoswe, ndabibibwiriye bana banjye, uwumva yumve ntacyo azireguza imbere yanjye.

Nabasabye guca bugufi muranga murananira, mbasaba gutanga imbabazi muranga, none mureke ibyo twavuze byose bisohore bibuzurizweho. Nawe kandi mwana wanjye ugira ubwoba bwo gutanga ubutumwa njye n’umubyeyi wanjye tuguhaye, buvuge buvuge kuko iyo utabutanze hari benshi uba wishe kandi baba bakeneye ijambo ryanjye n’umubyeyi wanjye, jya ubivuga nkuko mbiguhaye kuko iyo nkuvugiramo nuko nakugize micro yanjye ntabwo aba ari wowe uri kuvuga nitwe twivugira naho ubundi uri nkabandi, gusa nuko iyo ngabire twayiguhaye.

Mwana wanjye bwirira abana banjye bose ari abo muri kumwe hano muri kino gihugu n’abari hanze aho batataniye uti abanyumva ni mumfukamire rimwe muri uku kwezi kw’umubyeyi wanjye muvuge rozari cyane musabira igihugu cyanyu n’isi yose musaba amahoro kuko ntayo mufite, kugira ngo hazagire nibura urokoka muri bino bihe bibi bibugarije, cyane cyane muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda.

Nongere mbibasubiriremo bakuru na barumuna bagiye gusubiranamo,nabivuze niba mutabyumvishe mwongere mubyumve kugirango musubize amaso inyuma murebe uko bimeze,kandi birahari. Bana banjye ndabibabwiye uyu munsi kuri iyi tariki, muri uku kwezi kwa mama wanjye musabe cyane. Rero ngo mundusha ubwenge ra , ntawe ubundusha ninjye ubutanga, kuko ibikorerwa kw’isi byose ndabibona mutangira kubikora nabibonye. Ngiye kuyungurura uwakoze neza ahembwe uwakoze nabi ahanwe.

Izi ntebe muzicayemo ariko si izanyu, bana banjye ndabaha ariko ntimuzi gushimira, ngo mwibuke uwabahaye uwo ari we, bana banjye nababwiye byinshi kuko ubu butumwa busa n’ubwanyuma ariko nsigaje kubabwira rimwe gusa, ngaho bansezerereho ngaho mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro.Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

 

Byishimo