UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 09/02/2018

Kuwakabiri, 13 Gashyantare 2018 21:05:05 +0100

 

 

X

Indirimbo

Ingabire w’Imana zirimo ziratangwa

Ni nde witeguye ngo aze kwakira

Abasenga zirimo ziratangwa

Ni nde witeguye ngo aze kwakira

Ingabire, ingabire y’ubushishozi, zirimo ziratangwa

Ni nde witeguye ngo aze kwakira.

Bana banjye, uyu munsi kuri ino tariki ya 9 z’ukwezi kwa kabiri nongeye kugaruka kubashimira, benshi hari abari kumva ibyo nababwiye abandi n’ubwo batabyumva ni akazi kabo. Bana banjye nje kubasura mbakunze kandi mbakumbuye, uyu munsi wa none abankunda, abankumbuye mwese mwihe amashyi kuko murayakwiye. Bana banjye mumenye ko ibyo nababwiye ntacyahindutseho birakomeye, birakomeye ntibyoroshye nababwiye ko mugeze mu mezi akomeye ndetse mwatangiye ibihe bibi bikomeye cyane mubimenye ntabwo byoroshye, usenga asenge, usenga asenge, upfukama apfukame kandi mwe musenga mupfukamire imiryango yanyu bana banjye kuko ntibyoroshye. Hari abihaye ngo jyewe ndi uyu n’uyu, mfite amafaranga, ngo mfite ibi n’ibi ngo ntacyo mbuze, ibyo byose muri gukangisha ni amanjwe, ni amanjwe mubimenye bana banjye.

Mwana wanjye nawe, ubutumwa ujye ubutangira igihe ndanagushimira, ubushije warakererewe ariko ari cyane ariko uyu munsi wa none nongeye kukubwira, hamagara umwana wanjye aze akwandikire, aze abwandike busohoke bamenye aho igihe kigeze. Bambwirire uti bana banjye, uyu munsi wa none ndongeye ndababwiye ngo imvura y’amahindu nabagwiye igiye kubanyagira, igiye kubanyagira igihe cyayo kirageze. Ese bana banjye, izuba rirava ntimumenya ko rirenze, imvura iragwa ntimumenya igihe ihitiye, mumenya igihe ihitiye, guhita kwayo ko murabizi, uko ihinda ko murabizi, mwitegure rero, nimube mwiteguye mbese bana banjye nimumese imyenda yanyu yere, yere. Mbese iyo myenda irera ni iyihe. Ni imitima yanyu, ni imitima yanyu nimuyisukure kuko igihe kirageze, mwisukure kuko aho mugeze umwe hirya no hino, umwe hirya no hino, umwe hirya no hino ndetse byaratangiye. Ubwo rero mbibabwire bana banjye, iyo urwiru rumwe ruvuye mu mutiba ntabwo biba byoroshye, mubimenye rero ntibyoroshye ureba arebe aho ibihe bigeze ndabibabwiye bana banjye.

Mwana wanjye ongera umbwirire abana banjye, uti nongere mbasubiriremo intashyo mbatahije ku bankunda mwese ni Rozari n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, mubimenye bana banjye kuri ino tariki ndongeye ndababwiye munkomereho abanjye bankunda ndetse mushobore

no gusabira n’abandi bose batabishoboye kandi ntabwo mbwiye mwebwe gusa muri mu Rwanda mbwiye n’abandi bana banjye bose bari hirya no hino ku isi hose aho batataniye, muhagurukire rimwe mufatanye musabire igihugu cyanyu ndetse musabire n’imiryango yanyu namwe kandi mwisabire amahoro musaba no gutaha, ibyo byose ndabibabwiy bana banjye. Nongere mbabwire bana banjye, nongere mbabwire bana banjye, intambara ikomeye, intambara ikomeye iri mu mitima yanyu, igihe nababwiriye ntimwumva, ntimwumva. Bana banjye b’Abanyarwanda narababwiye ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera, kugeza uyu munsi ntabwo muzi ikirezi mwambaye.

Bana banjye, bategetsi, bayobozi bakuru, nongere mbisubiremo mukomeje kurundarunda byinshi ariko si ibyanyu, si ibyanyu, si ibyanyu n’abandi basubiriremo bari babifite kandi igihe kirageze, murunde mubirundeee nta n’ibyo muzarya, ntabyo muteze kurya n’imiryango yanyu ntabyo bazabonaho. Narababwiye kenshi inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Muri gukomeza guhitana abana banjye hirya no hino, mwarabatatanyije abandi bari kwicwa urubozo, abandi bari gufungwa mu magereza bazira akarengane. Mubimenye ko uwicishije inkota azicishwa indi, uwicisha inkota azicishwa indi kuko mugira ngo ibyo mukora ntabwo tubireba, ndabireba jye n’umwana wanjye. Ntimugire ngo turi kurebera igihe cyarageze nyamara, igihe cyarageze nuko mutabibona. Nongere mbasubiriremo inkuba, inkuba, inkuba muzi icyo aricyo. Gukubitwa nk’inkuba, inkuba igiye kuza ikubite, muzi uko ikubita, muzi uko umurabyo urabya, uko urabya ni ko n’ibindi bigiye kugenda, muzayoberwa ukuntu bigenze mu kanya gatoya, ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye bana banjye ntacyo ntababwiye. Erega ubu mutagira ngo ndi jyenyine, ubu natumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu, turi kumwe ntabwo dutandukana, ntabwo dutana, mubyumve.

Mbwirira abana banjye bari hanze, harimo abarangaye, harimo abankurikiye, harimo abibereye mu tuntu n’utundi, uti mwese mwese ndabasaba bana banjye mufatanyirize hamwe mupfukame, mupfukame ndongeye ndabibasabye musabire igihugu cyanyu, musabe amahoro musaba namwe kandi gutaha, uwumva yumve utumva ni akazi ke. Uwakoze icyaha nawe napfukame asabe imbabazi kandi azazihabwa. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni ugupfukamira umuntu, mupfukame mupfukamira Imana muyisabe imbabazi kandi bana banjye, ndabibona harimo benshi barengana, barengana igihe kirageze cyo kurenganurwa. Namwe mufunze, mufunze muri hirya no hino mu magereza, murarengana abarengana barimo ni benshi cyane kandi bari kuzira ubusa, igihe kirageze namwe ngo murenganurwe, ndabibabwiye bana banjye uwumva yumve, uwumva yumve ariko cyane cyane nsubiremo ndabasaba Rozari cyane n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu mujye mubisozesha ishapule y’impuhwe z’Imana. Ndabinginga bana banjye narababwiye, narababwiye igihe kirageze nababwiye kenshi nti amezi mugezemo, mwatangiye amezi mabi cyane mubimenye, mubimenye rero bamwe ngo ni ibisibo abandi ngo ni oya, aya mezi mugezemo ni mabi cyane mubimenye, aya mezi abiri mugezemo ni mabi cyane mubimenye, ndabibabwiye ntacyo ntavuze.

Mwana wanjye nawe, wigira ubwoba, wijya ugira ubwoba uvuga ngo nimbusohora ngo ntibanyica. Oya, nibakwica se bo ntibazapfa. Oya humura tanga ubutumwa nk’uko mbuguhaye ntukagire ijambo na rimwe ujya ugabanuraho, vuga buvuge kuko ijambo ryanjye ntirihishwa, ntirihishwa na rimwe. None ndabona ukomeza kugira ubwoba, ntugire ubwoba. Mbese ubundi urabugira igihe nagutumiye wabaye iki, hari aho ntagutumye, hari aho ntagutumye, ntumikira ubabwire bose, uvuge byose ibyo nkubwiye ntacyo usize. Amaraso, nakubwiye amaraso menshi. Intango yuzuye, yuzuye iki, yuzuye iki. Yatangiye gusandara, uruhanga rumwe rugiye kuvaho, none ko rugiye kuvaho, ijosi iyo rivuyeho haba hasigaye iki, rugiye kuvaho. Igiye gusandara isandaye, igihe gusandarana byinshi, murumve namwe iyo ntango igiye gusandara iyo ariyo, ese iyi ntango yuzuye iki?

BY.: Mama, nanjye simbizi

BM.: Nawe mwana wanjye mpora nkwereka ibirimo. Ibyo yuzuye urabibona, biri kubira, iratutumbye ndetse. Imvura y’amahindu rero nongere mbisubiremo, wongere ubibansubiriremo uti igiye kubanyagira, yaje kandi, yaje, yaje kandi ntizahita vuba, izahitana byinshi, izahitana byinshi. Nababwiye ko Umunyarwanda umwe azifuza aho arahura akahabura, azajya ajya kurahura mu birometero bitatu cyangwa bine, byari bitatu ariko bizarenga niko mbibabwiye. Mbisubiyemo ariko ubwo butumwa nabuvuze na mbere cyeraaa none mbusubiyemo, mbubasubiriyemo kuko igihe cyageze mubimenye, mubimenye.

Rero ngo murarundarunda ibitwaro hirya no hino, ngo murabirundarunda, murabirundarunda, mushobora no kubisiga, bishobora no kubapfira ubusa, mwubyumve ibyo muri gutegura byose turi kubibona, muri kubitegura natwe twarabiteguye kandi bishobora kubapfira ubusa, ibyo ndabibabwiye bana banjye. Muhumure rero bana banjye, abanjye mupfukamire rimwe musenga, musenga, musenge kuko igihe cy’ibibazo nababwiye ngo, narababwiye..

BY.: Yego, ariko Mama, ko ndi kureba nanone urababaye

BM.: Mwana wanjye bambwirire ngo ndababaye, ndababaye cyane. mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa, bakomeje kurigiswa, bakomeje kurigiswa, bakomeje kwicwa, bari kwicwa rubozo. Abandi bari kuborera mu myobo batamenya n’aho bari imiryango yabo yarababuze. Ibyo byose rero birambabaje, ariko ndabareba kandi bamwe mbarindiye aho bari, mbarindiye aho bari. Ariko unkunda akaba yarabuze uwe napfukame asenge ntibazi aho bari ariko jye ndahazi, n’uwaba yaratabarutse nawe ndi kumwe nawe.

Bana banjye, bana banjye b’abanyarwanda, ishyamba si ryeru, ishyamba si ryeru, mubimenye. Ndareba, ndareba nareba kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda nkarira adakama kuko igihe kirageze rwose. Nongere mbabwire bana banjye, kirageze , imitego hirya no hino ni myinshi, ubu kugeza uyu munsi u Rwanda rwanyu rurugarijwe impande zose ruragoswe ntawe uvuga ngo nzahungira aha n’aha, nta mahungiro mufite, nta mahungiro mufite, ahubwo amahungiro ni Rozari, mupfukame mufate amashapure yanyu, muvuge Rozari, utayifite nawe ajye avuga isengesho rimuringaniriye icyo gihe nzajya ndimufasha kuko nzaba ndi kumwe nawe jye n’umwana wanjye mubimenye, mubimenye. N’utwo twana twanyu dutoya ku banyumva mujye mudushakira utudali,

uduscapulari twambare, icyo gihe mujye mubimenya, nabo uzajya aba yambaye agasakapulari yanjye nzaba ndi kumwe nawe, ibyo ndabibabwiye bana banjye.

Bana banjye, nongere mbasubiriremo, nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru, ishyamba si ryeru. Nigeze kubacira umugani ngo umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi, ni byabindi mbabwira ngo murabirundarunda ariko si ibyanyu, si ibyanyu koko ahubwo mwe muri kwifuza muri gupanga imigambi mukomeje kwifuza iby’abandi ngo yabaye ngo bibaye ngo tuzajya mu rugo kwa runaka dusahure ibyo afite, dusahure ibyo afite. Uwo mupangu urahari mwarawupanze nawo ariko mugira ngo simbareba, ibyo byose byose ndabireba mubimenye ntacyo ntazi, imitima yanyu yose ndayireba, ibitekerezo byanyu byose ndabireba, ntacyo tutazi jye n’umwana wanjye kuko ibyo byose ndabizi. Mbibasubiriremo, hahirwa uwisize, hahirwa uwisize amavuta yanjye, uwo nguwo arahirwa, arahirwa cyane kuko yarangije gusigwa, yarangije gusigwa, nta n’icyo ateze kuba ahubwo, ibyo ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye, abo nabasize ku mubiri no ku mutima. Umbwirire n’abo bana banjye harimo umwana wanjye ukomeje kugutera inkunga agufasha mu ngendo uhura nazo uti mwana wanjye ntuzarambirwe igihe cyo kurambirwa cyarashize kandi cyararangiye, nturambirwe n’ubusa, ibyo ndabikubwiye, ndabikubwiye mwana wanjye ubimenye. Umbwirire n’uwo mwana wanjye wandika uti nijye nakugaruye ngo wongere ujye wandikira igihe, wandikire igihe, kugeza uyu munsi urugo rwawe rwahawe umugisha, rurimo umugisha ukomeye, ukomeye cyane, n’utwo twana bari bagiye kuduhitana kugeza uyu munsi ndaturinze, ubu ndi kumwe natwo maze nabyo ubimenye. Ubwo se ntibari kwikoza ubusa nawe kandi wari ugiye kugenda none uyu munsi kuva waragarutse imbere yanjye turi kumwe mwana wajye, komeza rero wandikire igihe kandi ugiye kubihemberwa, ugiye kubibonera igisubizo, nacyo cyarabonetse ubimenye mwana wanjye. Erega mwana wanjye ntacyo uzamburana.

Bana banjye rero b’Abanyarwanda namwe kandi bana banjye muri hirya no hino aho mwatataniye, muhore muri maso, muhore muri maso mwiteguye kandi mupfukama musenga, musenga cyane kuko igihe cyo gusubizwa cyanyu kirageze, kiregereje, kiri hafi mubyumve neza, kiri hafi. Erega bana banjye uru Rwanda ndwicayemo, kano gahugu nkicayemo, ndicaye mu mujyi rwagati, ndurimo hagati mubimenye sinabwo bwa mbere nabibabwira kandi kugeza n’uyu munsi benshi ntibazi aho nicaye ariko ndahari ndi hagati jye n’umwana wanjye turimo mubimenye, ntacyo rero tutari kubona kiri gukorerwa hano muri uno mujyi wanyu. Mu Rwanda hose turatutambagira uko bwije n’uko bukeye ntawe uzi n’aho dutaha n’amahanga yose turatambagira hose, turatambagira ariko twicaye muri kano gahugu kacu gatoya kandi tugiye kwisukurira, kagiye gusukurwa, gusukurwa uwakoze neza agiye guhembwa, uwakoze nabi nawe agiye guhanwa, mubimenye ibyo ndabibabwiye bana banjye, uyu munsi sinababwira byinshi cyane, navugiye ku mugaragaro, mvugira mu bushorishori none kugeza ubu ntaho ntavugiye, ntaho uretse n’uyu mwana wanjye natumye benshi uretse ko uyunguyu namugize ikirenga kuko niwe ntumwa yanjye ikomeye cyane kuko ubutumwa buri gusakara hirya no hino kubera ko we nta bwoba, namumaze n’ubwoba ibyo nabyo mubimenye, mubimenye ni umwana wanjye ukomeye kandi nkunda, mubimenye.

Natumye benshi natumye benshi bamwe barananiwe, bamwe baratinye, baragize barapfa baragira kubera gutinya kuvuga, bamwe ubwo guhembwa kwabo barahembwe, none rero niwe usigaye.

BY.: Ndarize, eh yego, ntabwo ndibagirwa. Ngo hagiye gupfa iki? Ikindi gikomerezwa, ih, kigiye kugenda, iminsi mike tugiye kumva ikindi gikomerewwa cyagiye. Kizize nanone ngo abakomeye.

BM.: Ndabivuze, ndabikubwiye mwana wanjye wicare ubizi nabyo, nujya ubibona ntujye utinya kubivuga.

BY.: Ndabivuga, ubu se ntibyasohoye, byasohotse.

BM.: Bambwirire uti ese ko nababwiye ngo barumuna na barumuna bagiye gusubiranamo, barumuna na bakuru babo bagiye gusubiranamo, niko bimeze basubaranyemo byakomeye. Mwana wanjye ibyo nakubwiye byose biri gusohora, ndetse byinshi abatabibona babibone, mbese babirebe. Utareba ni akazi ke, utareba ni akazi ke, ngo uyu n’uyu aragiye, uyu n’uyu aragiye, ntacyo ntavuze rero barumuna na barumuna na bakuru babo basubiranyemo, iryo jambo ayo magambo nayababwiye kenshi kenshi n’uyu munsi ndacyayababwira baracyagenda, baracyagenda kandi niho byanatangiriye. Ndongeye ndabibabwiye rero birakomeye, muri ano amezi abiri akurikiranye harimo ibintu bibi bikomeye, munabimenye bikomeye, ibiri gutegurwa ni byinshi, ni byinshi, ni byinshi ariko ko muvuga ngo mushaka kubamara, nta n’abo muzamara nta n’icyo muzagira icyo mubakoraho benshi, eh urucira muka so rugatwara nyoko. Mukomeze bana banjye, mukomeze, mwaciye make ra, ko nabasabye guca bugufi mukanga mukananira, nakomeje kubacira umugani ngo bana banjye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje, ntimuzabe baburamwaje, ubwo ndabwira abana banjye bankunda, ntimuzaze ngo mupfukame gusa, ntimuzabe baburamwaje. None nimupfukame musabire urubyiruko. Nawe mwana wanjye nagushinze gusabira urubyiruko, rusabire urusabiye kuko bari mu rwangaro, bari mu by’isi, bari gukangishwa amafaranga, mbese bamwe bataye iwabo mu mago ababyeyi babo ntibakibabona, pfukama rero ubasabire n’abo babyeyi babapfukamire kuko nta rubyiruko rugihari, nta rubyiruko rugihari. Ntabwo ndabwira u Rwanda gusa ndabwira n’abandi bose mu mahanga hirya no hino kugira ngo mupfukamire urubyiruko. Urubyiruko ntaho ruri, urubyiruko ruri mu bya shitani gusa mubimenye, ibyo ndabibabwiye bana banjye.

Mwana wanjye pfukama uko bwije n’uko bukeye mbigusubiriyemo pfukamira urubyiruko, pfukamira urubyiruko ndetse cyane nagushinze n’abarwayi, abarwayi bapfukamire. Pfukama usabira abarwayi kuko naguhaye isengesho ryo gusabira abarwayi jya urivuga cyane kuwa kabiri no kuwa gatanu, jya ubikora nk’uko mbikubwiye mwana wanjye, cyane noneho kuri 13 jya ubikora utagize n’icyo ufata na kimwe, uwo munsi wose nawo ndawukubwiye ujye ubikora. Igisibo cyose rero mwana wanjye, pfukama, pfukama usabira u Rwanda, usabira abatatanye kuko igihe cyabo cyo gusabirwa kirageze kuko nicyo wahamagariwe. Iki gisibo rero tugiye gutangira umenye ko gikomeye, kirakomeye kuko nacyo ndi kubona mwana wanjye, ndi kubikubwira nazaga cyane kuri 13 ndikubikubwira ko kugira ngo ubimenye, nagira ngo nkubwire ko ugiye gupfukama upfukamye ntujye uvuga ngo ndashonje, ngo inzara iranyishe ngo ugize gute, pfukama rero cyane kuwa kabiri no kuwa gatanu ujye wibuka ko ari umunsi w’imibabaro ikomeye, ujye ubimenya mwana wanjye ndabikubwiye, ndabikubwiye.

Uyu munsi sinkubwira byinshi, simvuga na bwinshi byose narabivuze ntacyo ntavuze kuko igihe cy’ubutumwa kirageze, kirageze. Amagambo navuze yose yose agiye kugaragara, agiye kugaragara ubutumwa buri kugenda bugera ku mperezo, ibyo byose ndabivuze mwana wanjye.

Uyu munsi wa none bansezerereho uti mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

-----------------------------

 

Byishimo