UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/06/2018

Kuwagatatu, 20 Kamena 2018 22:04:00 +0200

 

 

X

Indirimbo

Inyikirizo

Iyizire iyizire (x2), iyizire ngabire y’Imana yatugabiye.

Ibitero

Mariya mubyeyi w’Imana n’uwacu

Ubwiza bw’ijuru bugutemba ku mutima

Ushaka ingabire y’Imana ntarambirwa

Ahora asenga cyane abikuye ku mutima

Bana banjye kuri uyu munsi ku itariki y’uyu munsi wa none ndongeye ndabashimiye n’umutima wanjye wose kandi biranshimishije uko mungana kose mukomeze mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Bana banjye ndongeye, ndababwiye bana banjye, nababwiye byinshi mwakomeje gutera umugongo, ndongeye ndababwiye bana banjye, ndababwiye, ndababwiye hari benshi mwakomeje kwibaza ngo mbese igihe watubwiriye ngo bizaba gihe ki, bizaba gihe ki? Byarabaye, byatangiye kuba. Bamwe bari kwigabiza iby’abandi babyita ngo ni imitungo yabo, rero muri gukangisha ngo ni imisoro, ngo ni imisoro, ngo ni imisoro, ese ni iyande, ni bande. Ndongeye ndababwiye, nongere mbabwire mubyigabize ntabwo ari ibyanyu.

Bana banjye nongeye kubasuhuza n’umutima wanjye wose, mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Mwana wanjye uyu munsi wa none nawe ndakubwiye ngo ubutumwa bwanjye ubutangire igihe, ubutange bwose, ujye ubutanga ntukagire n’ubwoba ujye uvuga ngo ndi kumwe nawe, umenye ko twakubwiye ko tukuri impande, tukuri iruhande.

BM : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo uhura nabyo?

BY : Uraho Mama

BM : Mwana wanjye umeze ute ?

BY : Mama meze neza gahoro, ibigeragezo ni byinshi, ndi guhura n’indwara nyinshi, imibabaro

myinshi, uretse ko ntarimo kwinuba ariko byose ndabyakira.

BM : Mwana wanjye, ihangane nakweretse byinshi, naguhaye byinshi kugira ngo nkwereke n’aho

ibintu bigeze.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abo muri kumwe, ari abari hanze aho batataniye uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, mwana wanjye ongera ubambwirire uti nimuhumure, nimuhumure aho muri hose, abankunda, abanyumva, mupfukamire rimwe musabire igihugu cyanyu mugisabira amahoro kandi musaba no gutaha, ndabibabwiye bana banjye, nta wanjye wicaye wenyine, aho yicaye hose ajye amenya ko ndi kumwe na we, ndabibabwiye bana banjye.

Ongera umbwirire abana banjye, uti ndetse kugeza ubu ndongeye mbahaye akandi kanyongezo ufite indwara wese, iyo ariyo yose ndongeye ndababwiye bana banjye, ndababwiye ngo niyitabe nansange asange umwana wanjye, nahateruye Kibeho ya Kabiri, nansange aze ansanga arakira, arakira kandi mujye mushobora gutanga ubuhamya.

Bana banjye, uyu munsi wa none ndongeye ndabwira Abalejiyo, ndababwiye nimukomeze muhaguruke, muhaguruke mukwire hirya no hino mu bana banjye, uzemera azemere, utemera yemere kandi ndongeye ndababwiye bana banjye ubutumwa bwanyu muri kubukora neza nk’uko mbishaka. Ndabashimiye, ndabashimiye Abalejiyo, ndabashimiye n’umutima wanjye wose ndetse uyu munsi mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Bana banjye, ndabwira n’imiryango yose yose mukomeze (3) muhagarare gitwari, mupfukame ndabibabwiye bana banjye, ntabwo ibihe byoroshye. Ndongeye ndababwiye ngo igiti kinini kirahirimye, kigiye guhirima, gihirimanye byinshi nongere mbibabwire, icyo giti ntimwibaze byinshi mutekereze icyo aricyo. Kijyanye byinshi, kijyanye benshi mubyumve.

Oya, oya ntabwo ndi jyenyine, uyu munsi ndi kumwe n’umwana wanjye mubimenye niwe wantumye ariko ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu. Hari abavuga ngo bakunda umwana wanjye Yezu, jye bakanyibagirwa kandi ndi Mama we, ndi kumwe n’umwana wanjye, ndi kumwe n’umwana wanjye mubimenye ntabwo ngenda jyenyine na kano kanya turi kumwe, ndetse niwe wantumye niwe wantumye mubimenye, mubimenye. Ingo nyinshi zinkunda uyu munsi ndi kuzitambagiramo, uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane, ndabibabwiye bana banjye.

Mwana wanjye nawe witinya, wigira ubwoba nongere nsubiremo ngiye kongera kugutuma ahandi hantu, hamwe narangije kuhagutuma uvuye yo, ngiye kugutuma ahandi. Nta mahwa ari mu nzira ntabwo azaguhanda ndabikubwiye mwana wanjye, wigira ubwoba rero ubutumwa bwanjye butange, butange, butange ntabwo uri wenyine ntacyo uzaba nta n’icyo uteze kuba mwana wanjye amayira narayateguye, ndabikubwiye mwana wanjye humura, humura. Wigira ubwoba ndabona ugenda ugira ubwoba, wigira ubwoba ndi kumwe nawe.

Indirimbo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ariwe Yezu Kristu

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu

Bana banjye nongere mbasubiriremo, nababwiye byinshi ntabyo mwumvise, kugeza uyu munsi ndabibabwiye. Nababwiye imvura y’amahindu mbabwira imitingito hirya no hino, mbabwira inkangu hirya no hino, ntacyo ntababwiye kugeza uyu munsi byinshi mumaze kubibona. Nongere mbasubiriremo, mwabonye n’imisozi iri kuriduka, mubona utununga n’utununga imisozi iri kwika, none rero nongeye kubibabwira ndi kubibasubiriramo, u Rwanda kugeza uyu munsi niho biri kubera, no hirya no hino bikaba, ntabwo muzi ikirezi mwambaye, iyaba mwari mukizi mwakumvise ibyo mvuga, ibyo mbabwira bana banjye. Umunyarwanda yise umwana we ngo eh eh eh, ntacyo mvuze ndetse, kugeza uyu munsi mwamenye ko muri kumwe na nyina wa Jambo, turi kumwe rero, mukavuga ngo turi kumwe na Nyagasani Yezu, muri kumwe, ndongeye ndabibabwiye bana banjye nongere mbisubiremo ntabwo muzi ikirezi mwambaye.

Mbibabwire hirya no hino imvura y’amahindu igiye kubanyagira, imwe mwarayibonye ari imvura nyamvura, iyo mvura igiye kubanyagira murumve iyo mvura iyo ariyo. Bamwe mukomeje kwikubira iby’abandi, mukomeje gufata iby’abandi mukavuga ngo ni cyamunara, ngo ni iki ni iki, bana banjye ndabibabwiye. None se icyo mutari kubona ni igiki, ni igiki ? Narabagaburiye, maze kubagaburira ntimwumva, ntimwanahaga ahubwo aho guhaga mukomeje kurya abana banjye badafie icyo bafite. Nyamara nongere mbasubiriremo, ibyo mukomeje kwigabiza n’abandi bari babifite, kugeza uyu munsi nongere mbasubiriremo n’abandi bari babifite kandi bagiye kuza nk’uko namwe mwaje nongere mbibasubiriremo, mbibasubiriremo.

Bana banjye muhumure, nimuhumure. Ntabwo mbwira u Rwanda gusa, ndabwira n’abana banjye bari hirya no hino aho batataniye. Aho mwatataniye nongere mbibasubiriremo, nongere mbibabwire, nongere mbibabwire, mupfukamire rimwe musenge musaba gutahuka, musabira u Rwanda rwanyu amahoro, musabira abana banjye hirya no hino bari kurengana, abo bose mubasabire kandi nabo ndabatabara, ndabatabara, nta mwana wanjye unkunda uzakorwa n’isoni, ndabibabwiye bana banjye.

Uyu munsi, ubu butumwa ni nk’ubwa mbere na nyuma, ariko ndacyakomeza kubabwira ntabwo nzahumeka kubavaho, ndacyabari iruhande, muhumure bana banjye, muhumure bana banjye.

Indirimbo

Tega amatwi wumve icyo tukubwira Mawe

Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu

Habwa impundu Mariya wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ari we Yezu Kristu

Bana banjye, uyu munsi wa none nongere mbasuhuze, ndabasuhuje n’umutima wanjye wose, ndongeye ndabasuhuje bana banjye. Mukomeze, abankunda jye n’umwana wanjye mukomeze kuko mbari hafi.

BM. : Mwana wanjye uyu munsi wa none, indabo nzanjye zirumye, zicucagire.

BY. : Mama, ndabikora.

BM. : Zirumiranye, zirumiranye, zirumiranye

Indirimbo

Yezu wowe twiherewe n’ijuru twakunganya iki

Tuzazirikana iteka ubuzima bwawe bwicisha bugufi

Tuzakubwira abandi ndetse bose bakumenye

Tuzi yuko udushakira umukiro kandi ko udatoranya

Amahanga ubu nakuyoboke wowe, wowe Mwami

Duhaze ingabire zawe

Turakwiyeguriye, maze uzatugeze mu ijuru ijabiro

BY. : Indabo zawe zari zumiranye, zimaze kumirana none nazivomereye. Nabikoze Mama.

BM. : Mama, uyu munsi rero ni ibyishimo gusa

BY. : Byose nabikoze, nabikoze. Bari kugushimira Mama, zari zumiranye none uyu munsi wa none

urazuhagiye, urazicucagiye zitangiye gutoha, ziratoshye.

Indirimbo

Uri umubyeyi wa Jambo ukaba n’umuziranenge

Komeza uhakirwe abakwiyambaza bagutakira Mariya (biS)

Tuzataramana nawe Mariya aho uganje mu ijuru Mariya

Uzakenyera uduhobere weee, n’imbaga ntagatifu yo mu ijuru (bis)

Bana banjye uyu munsi wa none kuri ino tariki ya 13 abanjye bankunda mukomeze munkwize hirya no hino kuko ubutumwa muri gukora ndabashimiye n’umutima wanjye wose, mwongere mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Bana banjye, uyu munsi wa none nimukomeze mwishime ariko ikindi mwana wanjye ndongeye ndabwira urubyiruko. Urubyiruko ruri kwiyandarika, ruri kwiyandarika hirya no hino, ndongeye ndakubwiye mwana wanjye komeza upfukame upfukamire urubyiruko kuko urubyiruko rurarangaye cyane, rurarangaye cyane. Iryo sengesho ntiriveho, mwana wanjye ndabikubwiye.

Mwana wanjye, uyu munsi wa none ubutumwa bwanjye ntibukomeze kujya bukererwa na rimwe ntacyo ntavuze, ntacyo ntavuze ibyo nababwiye bisa naho biri kugera ku iherezo none mwana wanjye ndongeye ndakubwiye ngo tangaza ijambo ryanjye n’umwana wanjye, n’uyu munsi nongere mbasubiriremo ntabwo ari ubwanjye ndi kumwe n’umwana wanjye ni nawe untumye, ni nawe untumye. Ubutaha ningaruka nzagarukana na we, ni na we na none uyu munsi, ni ibyishimo kuri iyi tariki, ni ibyishimo maze ubimenye ni ibyishimo.

Kuri 25 Kamena ubimenye ko aribwo wahagurutse ugata imbago, imbago urazita ndagutaratsa uratambagira hirya no hino none rero mwana wanjye witezuka, witezuka ndacyagutuma, ndacyagutuma ariko igihe kirageze cyo kugira ngo untumikire. Mu minsi itaha uzashiduka utari hano uri n’ahandi, uzashiduka uri n’ahandi nabyo ndabikubwiye, kora ubutumwa bwanjye nk’uko nabuguhaye jye n’umwana wanjye ubyuzuze nk’uko nabiguhaye ndetse ngarukiye aho ibindi nzabibabwira ubutaha. Ongera umbwirire abana banjye bari hirya no hino aho batataniye uti ndabasuhuje, ndabasuhuje n’umutima wanjye wose, mugire amahoro, mugire amahoro bana banjye, mukomere ku isezerano nababwiye, mukomere ku byo nababwiye byose, mukomere kuri Rozari yanjye, ishapule y’ububabare, mubigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro, muhumure murababaye ariko igihe cyo gusubizwa cyanyu kirageze, ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye.

Bana banjye muhumure murababaye ariko igihe cyo gusubizwa cyanyu kirageze, ndabibabwiye bana banjye, ndabibabwiye. Mbabwiye bikeya ibindi nzabibabwira ubutaha, mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

HAKIZA

Kuwagatatu, 27 Kamena 2018 20:00:58 +0200

ububuhanuzi buratinda arikoburasohora umwakawigihumbinama ganakendanacuminakane 1914 umucunguziwacu Yesu yahanuyeku irimburwa ryayerusaremu

Andrew

Kuwagatatu, 27 Kamena 2018 14:03:13 +0200

Imana Idufashe Urubyiruko Tuyigarukire Pee!

chantal

Kuwagatatu, 27 Kamena 2018 11:52:53 +0200

Mana udutabarekuko ariwowe murengezi wacu .

chantal

Kuwagatatu, 27 Kamena 2018 11:52:46 +0200

Mana udutabarekuko ariwowe murengezi wacu .

chantal

Kuwagatatu, 27 Kamena 2018 11:52:40 +0200

Mana udutabarekuko ariwowe murengezi wacu .

chantal

Kuwagatatu, 27 Kamena 2018 11:52:36 +0200

Mana udutabarekuko ariwowe murengezi wacu .

uwera arisa

Kuwagatatu, 27 Kamena 2018 11:46:35 +0200

Umubyeyibikiramariya. Naduhakirwe Ku mwanaweYezu. Turengere udutabare kuko abayobobozibakuru ibyobakora iwowenumwanawawemubibona byose. Yezu tubabarire mubyeyiutubabarire. Turimbereyawe, uyo urebye turi munyongezo.

Udahemuka

Kuwakabiri, 26 Kamena 2018 21:02:05 +0200

Ikibabaje ni uko abanyarwanda bahunga Ukuri. Iyo usomye inyandiko z'indi, usanga ibitekerezo (commentaires) ari nyinshi cyane kandi akenshi izo inyandiko nta kuri zivuga.

Kuva BYISHIMO yamenyekanisha ubutumwa bwa Bikira Maria na NYAGASANI Yezu, usanga nta bitekerezo (commentaires) nyinshi abantu bandika. Kubera iki nta cyo abantu bashaka kubivugaho?

Njye icyo nsabye abasoma ubu butumwa ni uko bagomba kubusesengura kandi bakabuha agaciro kuko ni Ukuri kandi muzi ko "Ukuri guca mu ziko ntigushye". Ababurwanya, ababwirengagiza n'ababusuzugura bose bamenye ko ibyavuzwe byahanuwe bizasohora (bizaba) cyereka Roho Mutagatifu namurikira Abanyarwanda by'umwihariko Abayobozi b'Urwanda, ahari umwijima bakahashyira urumuri ( mu mitima yabo), ikinyoma kigasimburwa N'Ukuri. Bitagenze gutyo, nta kabuza, ibyo Umubyeyi Maria yavuze bizaba.

Abanyarwanda bagomba kugarukira Imana bakimakaza kubaha Imana, Urukundo Nyakuri, Amahoro, Ubutabera n'Ukworoherana bijy