UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/09/2018

Kuwagatanu, 21 Nzeli 2018 10:05:25 +0200

 

 

X

Indirimbo

Inyikirizo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ari we Yezu Kristu

Ibitero

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu

Tega amatwi wumve ibyo tukubwira Mawe

Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira imibabaro yose uhura nayo

BY. : Uraho Mama

B.M. : Mwana wanjye, umeze ute ?

BY. : Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye kandi ingendo zikomeje kuba nyinshi sinkiruhuka na rimwe.

B.M. : Mwana wanjye ihangane komeza utwaze kandi ibyo byose warabibwiwe ntacyo utazi. Mwana wanjye uyu munsi wa none kuri iyi tariki ya 13, ongera unsuhurize abana banjye uti nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye uyu munsi wa none ngarutse kubasura, nje ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, muhumure, mukomere ndi kumwe namwe. Bana banjye ibikomeye birabugarije kugeza uyu munsi nta cyari cyhinduka. Rero ndi kubona ngo bari gutekereza ngo gutanga imbabazi, ni ibya nyirarureshwa kuko ndabona imitima ikinangiye kandi nababwiye byinshi, ntacyo ntababwiye. Igihugu cyose kiragoswe kiragoswe impande zose.

Bana banjye abankunda bankomeyeho nongere mbabwire ngo mukomere ku rugambawa kuko ibikomeye birabugarije biri imbere nta cyahindutse nta n’ikigomba guhinduka. Nimwumva ngo ni imbabazi, ntazo ni za nyirarureshwa kuko nababwiye ko umwanzi ukomeye abarimo hagati, amategeko ari gukurikizwa ntayo. Mwebwe muravuga ngo bana banjye ngo mufite amahoro ntayo, nongere mbabwire ngo ntayo mufite. Nababwiye byinshi none aho bigeze mugiye kumva ngo imbabazi ngo izi n’izi, izi n’izi, ni bya nyirarureshwa, ndabibabwiye uyu munsi kandi mu minsi mike mugiye kubyumva ngo imbabazi ngo ziratanzwe, ntazo, ntazo ni ukwikurayo.

Nongere mbibabwire bana banjye ntacyo navuze kitagomba gu sohora, ishyamba si ryeru. Bana banjye nongere mbacire umugani kandi mpora nywuwubacira. « Umuvumvu yagitse umuzinga

usarurwa n’abandi ». Nongere mbibabwire benshi bakomeje kwicwa, abenshi bakomeje kurundwa mu buroko, n’ubwo mwumva ngo hagiye kuba imbabazi ntazo, ntazo ni iza nyirarureshwa nongere mbasubiriremo.

Indirimbo

Naje mbasanga bana banjye

Naje mbakumbuye bana banjye

Muhumure, muhumure, muhumure

Naratsinze nimika urukundo bana banjye

Kibeho kibeho ntabwo ari umuryango

Bana banjye

BY : Yego Mama, yego

B.M. : Wongere unsuhurize abana banjye ari abari hano mu gihugu, n’ari abari hanze uti nimugire amahoro, nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye nimupfukame musenge, musenge cyane musabira cyane igihugu cyanyu, musaba amahoro kuko nta mahoro ahari. Musabe kandi namwe musaba gutaha, ibyo ndabibabwiye. Mupfukame cyane muvuga Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, ndabibasabye bana banjye kuko ibihe murimo birakomeye. Hari n’abari hanze rero bamaze kugera mu mudumararo, bagarama bakarya gusa ntibamenye n’ubibaha uwo ariwe.

Bana banjye mwasenze, mwasenze ko igihe gikomeye cyane, kirakomeye kirabarenganye, nongere mbibabwire bana banjye, uyu munsi kuri ino tariki ya 13 ndongeye ndabibasabye. Narababwiye, narababwiye, buri munsi, buri munsi hagenda abantu barenga icumi ntibamenye irengero, none bari kujya he ? Mubimenye, mubimenye nongere ndabibabwiye banjye uyu munsi wa none mupfukame uwanjye kandi ndamubwiye ariko hahirwa uri kuvuga Rozari, uri kuvuga Rozari, abo bari kumwe nanjye n’umuryango wabo uzarengerwa, nzawurengera nta wanjye uzakorwa n’isoni, ndabibabwiye bana banjye.

Muhumure bana banjye, muhumure bana banjye, abankunda ndi kumwe namwe. Erega bana banjye abanjye bankunda mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwanyu bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose jye n’umwana wanjye. Bana banjye, ntabwo ngenda jyenyine mba ndi kumwe n’umwana wanjye Yezu Kristu, ndi kumwe nawe.

Bana banjye, imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi nakomeje kubibabwira, narabibabwiye bana banjye, ntacyo ntababwiye.

Mwana wanjye, mbwirira abo bana banjye bari hanze uti nimukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba. Ntabwo mvuze u Rwanda gusa ariko byose bigomba guhera mu Rwanda, n’ubwo mwumva ngo aba n’aba bararekuwe, ntabwo barekuwe, bararekuwe ariko ni ibya nyirarurureshwa bagiye kurekurwa bya nyirarureshwa ndabibabwiye, mubyumve neza intambara ikomeye irabugarije ariko intambara ikomeye mvuga cyane iri mu mitima yanyu kuko mwanze kumva. Kugeza ubu bana banjye umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri.

Bana banjye, uyu munsi wa none, abanjye uyu munsi wa none nongere mbasubiriremo muvuge Rozari, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu mubisozesha ishapule y’impuhwe z’Imana, ndabibabwiye bana banjye. Muhumure rero ndi kumwe namwe, erega bana banjye kugeza uyu munsi mbategeye amaboko, mbategeye ibiganza mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, ingabire y’ubusabane ku Mana, ubudacogora, guca bugufi, kwiyoroshya, kwihangana no kwihanganirana, byose ndabibahaye uyu munsi wa none.

Bana banjye, erega bana banjye mukomeje kwikubira, mukomeje kwikubira, mukomeje kwikubira, muri kurya abo muyobora nyamara murabirundarunda ariko si ibyanyu, mumenye ko n’abandi bari babifite. Nyamara bana banjye mugiye kubyamburwa nk’uko n’abandi babisize, mumenye ko nabo ari abana banjye ngiye kuzabagarura mbicaze ku ntebe nk’uko namwe muzicayeho. Namaze kubicaza ku ntebe muradamarara, mbese muvuga ngo ntacyo ndicyo, mumenye uwahabashyize uwo ariwe, ni jye n’umwana wanjye n’abandi rero ngiye kuzabazana nk’uko namwe nabazanye, mubimenye bana banjye.

Uyu munsi wa none mbabwiye ibyo ibindi nzabibabwira ubutaha, mbahaye umugisha ku izina ry’Inana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

Sinivuze Gasipal

Kuwakabiri, 09 Ukwacyira 2018 19:08:09 +0200

Mubyeyi Uzaturindire Kuko Birakomeye Nkuko Warinze Abisiraelli

Dr Célestin KARANGWA

Kuwagatatu, 26 Nzeli 2018 21:33:05 +0200

Ukurikije uburyo Umubyeyi avuze ngo "imbabazi izi n' izi" ni nk' aho hagiye gutangwa imbabazi nyinshi zitandukanye ariko za NYIRARURESHWA zishobora no kugera ku muryango wa Sinapolo Rwigara ; ntibyatangaza ko uru rubanza babyukije rusozwa n' iza nyirarureshwa cyane ko n' iyo za Naïrobi hasigaye hahorayo imyigaragambyo y' irekurwa rye itobanga isura rya Rudasumbwa Paul.
Kandi Nyirarureshwa aramutse asuye Déo Mushayidi na bagenzi be, nabwo ntawe byagombye gutangaza.
Tubitege amaso!

VEN

Kuwambere, 24 Nzeli 2018 19:17:20 +0200

NUGUSENGA.

Kitenge.M Jean De Dieu

Kuwagatandatu, 22 Nzeli 2018 05:23:39 +0200

Umubyeyi Bikira Mariya nta gihe atavuze,mbere ya 1994 yari yavuze ibigiye kuba kandi koko bwarakeye biraba(intambara no guhunga).Uwavuze ibyo bikanaba ari ho kandi azahoraho;ni nawe urikuvuga ibigiye kuba.Uwabyemera,utabyemera ni hahandi ntakizabuza ibyo yavuze kuba.Ngo" utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi".Njye igice cya 1 narakibonye,ntegereje icya 2.Byaba vuba,byatinda,ndiho,byampitana gusa nziko ibyo bizaba.Mubyeyi nsabira imbaraga,usabire n'undi wese uha agaciro ubu buhanuzi.