UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU N’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU TARIKI YA 10/10/2018

Kuwagatanu, 26 Ukwacyira 2018 18:15:09 +0200

 

 

Mariya nyina wa Jambo

Indirimbo

Inyikirizo.:

Ibisiza n’imisozi

Bitaratangira kuremwa

Imana yari igufite,

Mu bitekerezo byayo

Ibitero:

Kuva aho isi itangirira

Mu moko yose y’abantu

Baririmba Imakulata

Ni wowe Mariya umubyeyi

Bana banjye uyu munsi wa none ndishimye cyane, nshimishijwe n’uko uyu munsi mwitabiriye iyi ntariki y’umwana wanjye ari ho namuhaye ubutumwa bwa mbere. Bana banjye n’ubwo muri bake bwose mwishime munezerwe kuko muri kumwe na nyina w’Umucunguzi.

Mwana wanjye komera ku rugamba ukomere ndi kumwe nawe. Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abo muri kumwe ndetse n’abandi bose bari hirya no hino uti mugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasesekaremo.

Bana banjye murahirwa mwebwe muri hano ndetse murahirwa abafashije umwana wanjye bakamutera inkunga abo nabo ndabashimiye n’umutima wanjye wose.

Mwana wanjye uyu munsi wa none ntuzawibagirwe kuko uyu munsi uri mu mateka yawe, ni amateka y’abantu bose bamaze kumenya uwo ndiwe, ndetse ndongera nawe uyu munsi nongeye kugusuhuza.

BM: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo.

BY.: Uraho Mama

BM: Mwana wanjye uyu munsi wa none ndongeye ndagushimiye. Ngushimiye ko muri kino gihe cya Rozari wakomeje kwitwara neza kandi ukaba udasiba kuyivuga, komeza umbwirire abana banjye muri kuno kwezi ngo nibakomere. Nimukomere bana banjye, mukomere. Ariko mukomeze mutakambe musenge cyane, musenge cyane, musenge cyane kandi musabira n’igihugu cyanyu kuko ntabwo byarekeye aho, ntabwo byoroshye. Nongere mbibasubiriremo impande zose hirya no hino mu gihugu muragoswe, muragoswe, ntibyoroshye kandi bamwe ntimubimenya ariko abareba kure ntibabimenya. Bana banjye, ntacyo ntavuze kitagomba gusohora, ibyo nababwiye byose bigiye

kuzuzwa, bigomba gusohora, Nababwiye inkangu hirya no hino mbabwira imyuzure hirya no hino, kandi bimwe byarasohoye muri kugenda mubibona.

Bana banjye, ndongeye ndabashimiye cyane ndashimira abalejiyo. Ndongeye ndababwiye bana banjye b’Abalegio nimukomeze mukwirakwire hirya no hino mureba abana banjye aho bari hirya no hino uwo muzageraho ntiyubahirize gahunda musige mumubwiye, uwo ni akazi mupfa kubahiriza gahunda mwebwe bana banjye. Abalegio, abalegio uyu munsi ndongeye kuri iyi tariki ndabashimiye n’umutima wanjye wose ndetse mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.

Bana banjye b’Abanyarwanda nimukomere ku rugamba ariko ndashimira abana banjye bakomeje kuvuga Rozari, mukomeze muyivuge mubikuye ku mutima kuko ni intwaro ikomeye, mwongereho n’ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, ndabibabwiye bana banjye.

Ongera umbwirire abana banjye abo muri kumwe ndetse n’abari hanze bose uti ndabona bamwe murangaye, murarangaye mwibereye mu by’isi, muri mu tuntu n’utundi ariko mumenye ko nta na kimwe muzatwara, mubirebe ndongeye ndavuga ngo bayobozi, bategetsi, mukomeje kurya abana banjye, mukomeje kurya abo muyobora, ibintu mwabigize ibyanyu byose mumenye ko igihe kigiye kugera nta na kimwe erega muzasigarana, rero muri kugura amamodoka, muragura amadege nta na kimwe rero, ibyo mukomeza kwiha muri kurya abana banjye ntabwo ari ibyanyu, ntabwo ari ibyanyu.

Ongera mwana wanjye umbwirire abana banjye bose ari abari hano mu gihugu ari abari no hanze y’igihugu ku isi yose, uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye namwe muri hanze ndabona benshi murangaye cyane, mwaratereye agate mu ryinyo ntacyo mwitayeho, nyamara bana banjye abo nkunda nimupfukame musenge musabira igihugu cyanyu kandi musaba no gutaha, ibyo ndabibabwiye bana banjye mubyumve kandi munyumve neza kandi abanjye banyumva ndi kumwe namwe, mukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba. Ntabwo urugamba mvuga ari intambara, nababwiye ko intambara ikomeye cyane iri mu mitima yanyu mubyumve, mubyumve.

Erega bana banjye, nababwiye ko uyu munsi wa none ni uw’ibyishimo nta byinshi mvuga kandi uyu munsi wa none ndabwira abana banjye bashoboye gufasha umwana wanjye ngo uyu munsi wa none ndabashimiye n’umutima wanjye wose, ndabashimiye bana banjye kandi namwe ntimuzawibagirwe kandi mwumve neza ishyamba si ryeru intambara ikomeye nsubiremo iri mu mitima yanyu, ndongeye ndabibabwiye bana banjye.

Erega bana banjye abanjye nababwiye ko mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwanyu bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose jye n’umwana wanjye. Ntimurangare rero, ntimurangare rero, dore rero ngo hirya no hino amazu hirya no hino ngo ni mu manegeka, aha n’aha ngo ni mu manegeka, nzaba ndeba! Ese muzabashyira he ra? Ubwo ndabwira abayobozi ngo bari kugenda biga ngo bariga ibyo ngibyo, muri kwiga se mwebwe muri hehe? Ngo murarundarunda, ibyo bitaje, bizajyamo mbese ba nde, bizajyamo bande, si byabindi mwirirwa muri kwiba, muri kurya abana banjye, nimushaka mwumve, mushatse mwaca bugufi ntimukomeze kurya mwenyine, ibyo ndabibabwiye, ndabibabwiye kandi ibyinshi mugiye kubiryora, mugiye kubiryora. Nongere nsubiremo, muri kugira bya nyirarureshwa ngo muri gufungura, muri gufungura, kandi muri gufungura benshi hakarara hinjiyemo abaruta abo mufunguye, mbese ibyo byose muri kubikora

mugira ngo simbibona, ndabibona ntacyo ntareba, jye n’umwana wanjye. Nyamara kandi mugiye gukubitwa akanyafu, uwumva yumve, uwumva yumve.

Ongera mwana wanjye umbwirire abana banjye uti navuze cyane kugeza n’uyu munsi ndacyavuga, uwumvise yarumvise utarumva nawe ni akazi ke. Erega bana banjye umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi. Nongere mbibasubiriremo, nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru, ishyamba si ryeru, nababwiye hirya no hino intambara, mbabwira hirya no hino imyuzure mbisubiremo, none se icyo mutari kubona ni igiki? Kugeza uyu munsi abanjye mukomeze Rozari muyigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro kuko niyo izabarokora, niyo izabarokora kandi abasenga mwese muhagurukire rimwe mupfukamire rimwe musabire igihugu cyanyu n’abantu benshi bakomeje kurigiswa n’abantu benshi bakomeje kwicwa, mubasabire musabe nibura nzarebe ko hazagira n’umwe urokoka. Mubimenye muhore mwiteguye muri maso kuko ishyamba si ryeru.

Erega bana banjye intambara muyirimo, muyirimo yaratangiye, hari iya bucece mubimenye, hari iya bucece, mbabwiye ibyo. Nakomeje kubabwira, nakomeje kubabwira, mupfukame mukomeze mupfukame kuno kwezi mugusoze muvuga Rozari cyane wenda hari icyahinduka, ndabibabwiye bana banjye, nawe mwana wanjye ndagusabye pfukama upfukamire benshi kuko Rozari uvuga hari benshi irimo gukiza.

Erega mwana wanjye ntugire ubwoba, ntugire ubwoba ndi kumwe nawe kandi ninjya ngutuma ntugatinye kuvuga, ujye uvuga, jya uvuga kuko ntabwo ari wowe uba uri kuvuga ni jye n’umwana wanjye tuba tubigushyizemo, ntukajye utinya rero. Rimwe na rimwe mbona hari igihe ushaka kugira ubwoba, ntugire ubwoba ndi kumwe. Mwana wanjye nawe nkubwize ukuri naguhaye ubudahangarwa ntuzagire icyo utinya ntabwo ugomba no gutinya, umenye imyaka tumaranye jye n’umwana wanjye turi kumwe nawe, tukuri impande rero tukuri impande. Hari igihe bagerageje kukuroga ngo barebe ngo mbese uwo Bikira Mariya, ngo uwo Bikira Mariya ngo azagukiza, reka turebe ko butamufata ariko naberetse ko ndi kumwe nawe kandi nta kindi cyagukijije, nta kindi cyagukijije uretse jyewe nakwikoreyeho n’umwana wanjye, byose rero ubimenye ntuzongere ngo utinye ubutumwa ujye ubutanga nk’uko mbuguhaye nta cyiyongeyeho nta n’ikigabanutseho byose ndabikubwiye mwana wanjye kuko mbona hari igihe nkubwiye nabikubwira ukabona ushatse rimwe kugira ubwoba, ntugire ubwoba rero ndi kumwe nawe, uyu munsi wa none mbwirira abana banjye uti mbasezeyeho kandi mbifurije ko kuno kwezi kurangire muvuga Rozari ndabibifurije bana banjye mukomeze munkomereho nanjye mbakomeyeho. Mukomeze mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi. Bana banjye uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ingabire y’ubusabane ku Mana, ubudacogora, guca bugufi, kwiyoroshya, kwihangana no kwihanganirana ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo