UBUHANUZI BWANYUMA

Bwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITALIKI YA 13/02/2019

Kucyumweru, 24 Gashyantare 2019 12:39:57 +0100

 

 

Mariya nyina wa Jambo

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amina.

Ngwino Roho Mutagatifu usanganye imitima y’abakwemera bagukunda, ohereza Roho wawe byose bibe bishya n’isi izabonereho guhinduka, dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa nawe iteka, kubwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha: Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari wowe untunze ukandengera iteka kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, amina.

Indirimbo

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo

Wowe wabyaye umutabazi ari we Yezu Kristu

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha

Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu

Tega amatwi wumve ibyo tukubwira Mawe

Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo

BY. : Uraho Mama.

B.M. : Mwana wanjye umeze ute ?

BY. : Mama, meze neza gahoro imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye kandi ingendo zikomeje kuba nyinshi.

B.M. : Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kandi uzabitsinda. Wihangane kandi ntacyo utabwiwe kandi igihe kirageze, kirageze mwana wanjye, wicika intege ndi kumwe nawe. Jye n’umwana wanjye tukuri iruhande.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abo muri kumwe ari n’abandi bari hirya no hino ku isi hirya no hino aho batataniye, uti nimugire amahoro, mugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye mukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba kuko ishyamba si ryeru. Bana banjye, mbasubiriremo ishyamba si ryeru. Uwumva yumve cya gihe nababwiye kirageze, kirageze ufite amaso yo kureba narebe, narebe kuko ntacyo navuze kitagomba kuzuzwa.

Bana banjye, nongere mbasubiriremo, ntabwo mbwira u Rwanda gusa, ndabwira abana banjye aho bari hirya no hino, ngo nimukomere, nimukomere ariko mupfukame cyane musabire igihugu cyanyu ndetse namwe kandi mwisabire cyane musaba no gutaha kuko igihe kirageze. Bana banjye, ntacyo ntavuze, nongere nsubiremo kitagomba kuzuzwa. Erega bana banjye, unkunda akankomeraho jye n’umwana wanjye nawe tumukomeyeho.

Mwana wanjye ongera ubambwirire uti imvura y’amahindu nababwiye igiye kubanyagira kandi iraje, ije ari simusiga, murumve namwe iyo mvura nkomeza kubabwira iyo ariyo. Nakomeje kubabwira bamwe mwanga kumva, mwanze kumva, nongere mbasubiriremo umwana wanze kumvira se na nyina yumvira ijeri. Mbibabwire : Umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi.

Bana banjye bamwe mu bana banjye bashize, bari gushirira mu buroko, abandi bakomeje guhunga ari mwe bahunga mwebwe bayobozi bakuru. Nongere mbasubiriremo, nababwiye byinshi, mbabwira kunamura icumu muranga ahubwo bisa nkaho nababwiye ngo nimukomereze aho, nyamara ntimugire ngo simbibona, nta gikorerwa muri kino gihugu ntabona. Murohereza abana bamwe hirya no hino ngo ni intasi, murabohereza, ntacyo muteze kugeraho na kimwe kuko igihe cyanyu cyarashize, kiranageze, kirageze mubimenye, mubimenye, mubimenye, kirageze, uwumva yumve. Nongere mbasubiriremo, mwateguye byinshi mukomeje gutegura byinshi, murabitegura murabitegura nyamara birabapfana. Murategura intambara hirya no hino, hirya no hino ngo mufite abasirikare benshi n’abandi bari abasirikari, barahari rero n’ubu barahari kandi mubimenye uwicishije inkota azicishwa indi, mubimenye, mubimenye, mwakomeje kwigira akari aha kajya he, ngo murarundarunda byinshi, ngizo n’indege ni izanyu, ngibyo ibiki, byose amataje ni ayanyu, ntabwo ari ayanyu n’abandi bari bafite byinshi nabo barabisize, mubimenye. Mukomeje kurya abana banjye, muriharira, mukomeje kwiharira nyamara igihe kirageze cyo kugira ngo namwe mubyamburwe. Mbibabwire igihe kirageze, nakomeje kubinginga imyaka myinshi, nkomeza kubabwira igihe kirekire mwanga kumva, mwakomeje kwanga kunyumva, mubimenye, mubimenye igihe kirageze, simvuze umunsi simvuze n’isaha ariko igihe kirageze, kirageze.

Muravuga ngo buriya buje ngo ari ubutero-shuma, nyamara nyamara ubwo no mu gihugu hagati babarimo, babarimo, babarimo ndabibabwiye bana banjye namwe ndetse bamwe bari ku ruhande rumwe, nyamara namwe murebe mutangire mushishoze, murashishoza iki ko byabarangiranye. Mukomeje kuvuga rero ngo uwo Bikira Mariye ngo uwo Yezu ngo igihe yatubwiriye ngo bizaba gihe ki, cyarageze bana banjye, igihe cyarageze. Nongere mbabwire ishyamba si ryeru, nongere mbabwire ishyamba si ryeru.

Mwana wanjye nawe, witinya kuvuga ibyo nakubwiye, nakubwiye byose ujye ubivuga ntacyo wibagiwe kuko tukuri iruhande iyo tuba tutakuri iruhande ntabwo uba ugihumeka umwuka w’abazima. Baguteza ibintu, baguteza ngo dore amarozi, mba nkwereka ko nkuri iruhande kugira ngo babandi babikora bamware, humura rero komeza ubutumwa bwanjye ubuvuge nk’uko nabuguhaye, ubutangaze nk’uko wabuhawe werekane ko turi kumwe. Erega nkuri iruhande nsa n’uwaguhinduye agasore, ngiye kuguhindura ko, nakugize kandi akarorero k’amahanga, ndetse n’isi yose nkugize kuko ubutumwa buvugirwa igihe kandi uko ubuvuze bugera kure ntihazagire umuntu wireguza ko ntacyo yamenye, narabibabwiye ntacyo ntavuze, nyamara aya mezi, aya mezi, ntacyo mvuze ndabibabwiye.

Ndabasabye bana banjye rero, Rozari n’ishapule y’ububabare mubigire agakoni, akabando, mvuze agkoni n’akabando ko kwicumba k’amanywa n’ijoro kuko nibyo bizabatsindira shitani, ndabibabwiye nimubishobora mujye mubisojesha ishapule y’Impuhwe z’Imana.

Uyu munsi wa 13 ntimujye muwibagirwa, 13 nayishyizeho, nayishyizeho noneho rero niho umwana wanjye cyane mwigaragariza, ndabibabwiye. Ubutumwa mubukomereho, mubukomereho kandi mumenye ngo ndi kumwe namwe bana banjye. Erega bana banjye, abankunda mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwanyu nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose.

Hari umwana wanjye rero w’intamenyekana witangiye kwandika ubutumwa bwanjye, uzamumbwirire, noneho ndabivuze ku mugaragaro, ngo nguhaye umugisha wanjye wa kibyeyi, maze uwukomereho kandi ntujye winuba nawe igihembo cyawe kirategerejwe, ndabikubwiye mwana wanjye, ntawe mvuze izina uwo ariwe ariko ndamuvuze nawe azimenye, mubimenye nongere nkubwire ngo n’uyu munsi wa none mbivugiye ku mugaragaro naguhaye n’umuhobero wanjye, nk’umwana wanjye wakomeje kukwitaho hirya no hino agufasha mu butumwa hirya no hino ubwo nabashimiye, ntabwo mvuze byinshi uyu munsi murashimiwe n’umutima wanjye wose ndabashimiye, ndabashimiye.

Abanjye bose bankunda nongere mbasubiriremo uyu munsi wa none mwihe amashyi n’impundu mwebwe muvuga Rozari, ishapule y’ububabare nongere mbasubiriremo bana banjye musabire urubyiruko, urubyiruko murusabire cyane rurugarijwe impande zose. Ruri mu bishuko, muri kwiruka muri za Internet, bagakurikiza ibyo bavanyemo, ibyo rero ngaho nimupfukame bana banjye musabire urubyiruko wanyu, ndabibasabye bana banjye kuko ishyamba si ryeru.

Icyorezo cyinshi nacyo kiri kuza kigeze mu rubyiruko nabyo mbibabwire bana banjye kandi ubwo ntacyo mbasigiye, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

Nyandwi Aime

Kuwagatanu, 15 Werurwe 2019 07:36:25 +0100

Mubyeyi bikiramaria mbanjekugushimira kuko uhora utuburira ndagusa kugirango ukomeze kuturengera utwingire yezu atugirire impuhwe kandi afashe urubyiruko.

Ndamaze maze Ntamana Mbarimombazi

Kuwagatatu, 13 Werurwe 2019 09:03:01 +0100

Ndamaze Ntamana Mbarimombazi niyo mazina nahisemo kwitwa mpakana izina"Ntamabyariro" data yari yaranyise. Ndashaka address y'ikuzimu nkajyayo nkarebako bampa imibereho kuko byose nugupfa na gupfa. ndaguma kwisi Ni urupfu( inzara,ubukene) ndajyayo nugupfa. sinumva byose arugupfa se??arko wenda Satani yampaka ntanyice wenda. Munyihere address yaho cg mumpe address y'idini isenga Satani cg mumpuze nabamwe numva ngo Ni Illuminati, Freemasons ...

Ndamaze Ntamana Mbarimombazi

Kuwagatatu, 13 Werurwe 2019 08:55:11 +0100

Kandi ndabasabye ntihagire uwiha kuntuka. Njye sinemera Imana y'abazungu. Ese Imana yarema umuntu igahindukira ikanamuremera icyaha cyo kumwicisha? ikamuremera urupfu? Iyo Mana naba nyirusha logic Kandi njye ndi umuntu. Niko, Imana yarema Umuntu yarangiza ikanamuremera Satani yo kumwica? hhhhh. ubuse wakorora intama warangiza ukanayizanira isega yo kuyirya? hhhh Sha abirabura twarayobye kbsa. Ubu wakora umurimo wamara kuwunoza ukanawuremera icyo kuwusenya? hhhhh. Iyo Mana nta bwenge yaba igira. Ngo umwana ( uruhinja) avukana icyaha ??? ngo kinkomoko???? yabaye amaco y'inda ngo abantu bavuke bayoboka business yabo yitwa idini ntamananiza? Twarayobye twese nimwiturize. None umutekamutwe aha ngo Ni byishimo ati BM! hhhh nawe ari mu kazi arishakira amaramuko mwe mukasama ngo BM ngo Yezu? hhh gusa sinkwivangiye muri business arko rekeraho amateshwa yawe. gusa nubwo ntemera imana ndacyakora ubushakashatsi ngo menye niba na Satani ntawubaho gusa ariho nahita muyoboka. Uwaba azi addre

Ndamaze

Kuwagatatu, 13 Werurwe 2019 08:40:47 +0100

Hhhh Ngo umubyeyi? Habyaye Data Ntamakiriro na Mama Nyiramiruho naho uwo BM mumuvuga Kuko muhaze Sha. Inzara imeze nabi kubwirirwa ukaburara ngo BM? ahubwo uwaba azi ukuntu nagera kwa Satani cg akampa address y'ikuzimu ambwire naho ibyo bigirwamana by'abazungu bitumva bitavuga wap. Ngo byaremye abantu? hhh bicwa n'inzara birihe? Njye ndi Serious uwaba yamfasha kugera ikuzimu ambwire.

hagenimana j baptiste

Kuwakane, 07 Werurwe 2019 07:04:28 +0100

nibyiza peee yesu ashimwe

janvier

Kuwagatanu, 01 Werurwe 2019 18:32:29 +0100

rwose budukoze k'umutima

M.Cyprien

Kuwakabiri, 26 Gashyantare 2019 22:12:24 +0100

Mubyeyi w'lmana nyina wa Jambo singizwa. Shimirwa ukunda Urwanda n'abanyarwanda ndetse ni isi yose. Mubyeyi mukiza turagusabye ngo uturengere.turinde umutima wa kinyamaswa maze uduhe inema zitugira abantu. Ibyo nzi watangiye kuttwihaniza no kutugira inama kuva muli 1982 niba ntibeshya. Twanze kunva hanyuma hakulikiyeho ubugome bwa shitani ariko nta somo byaduhaye kuko turacyanangiye imitima wagirango sekibi yaratwigaruliye. Mwamikazi wo mw'ijuru turagusabye ngo ufashe abana bawe kugaruka mu murongo mwiza unogeye uwiteka.

Mukandekezi A

Kuwambere, 25 Gashyantare 2019 22:24:08 +0100

Mubyeyi wanjye Mariya, ndagushima ko ntacyo uba waduhishe. Ikibabaje Ni uko tutumva. Ubutumwa bwinjirira mu gutwi kumwe bugasohokera mu kundi. Tugirire impuhwe udutere umwete, utwambure shitani utuvane mu maboko yayo maze duturize mu gishura cyawe. Tugusabye inema yo gukunda gusenga Kandi dusengane na we mubyeyi kugirango isengesho ryacu rigire agaciro Kandi ryakirwe I Jabiro riherejwe na We Muziranenge wa Rurema! Rengera Urubyiruko ruve mu moshya ya Nyakibi aboreka bakire Ijambo ribakiza rikabaremarema bundi bbushya babikesha urukundo rw'udahwema kubahwitura no kubaburira.
Mubyeyi w'imiryango yose y'abantu, udusabire!
BikiraMariya Nyina wa Jambo, udusabire!
Nossa Senhora de Kibeho, rogai por nos.

M.Jean de Dieu

Kuwambere, 25 Gashyantare 2019 19:39:53 +0100

Yezu na Bikira Mariya nanjye mumbe hafi kuko nta cyo nishoboreye.Nta gihe mutatubwira ariko turanga tukavunira ibiti mu matwi.

Ulimubenshi Frodouard

Kucyumweru, 24 Gashyantare 2019 13:45:09 +0100

Turasaba BM kgo adusabire YZ inema ntagatifuza kgo tubashe kwimenya icyaha no kukivaho kdi turonke imbaraga zo gutsinda shitani kgo ROHO nyinshi zizabashe kurokoka . MANA uwo kurindwa uzamurinde n ' uwo kwakirwa uzamwakire , kdi uhindure imitima y' urubyiruko kgo rukurire mu iyobokamana nyaryo , benshi murirwo bazabashe kurokoka . NGIRYO ISENGESHO RYANGE .