UBUHANUZI


UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 22/7/2008

Kuwagatandatu, 21 Weerurwe 2015 01:16:19 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, atishimye ari mu rumuri rwinshi cyane, ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza.

B.M.: Ati “uraho mwana wanjye. Ukomeje kwihanganira ibigerarezo byose uhura nabyo”?.
BY: Uraho Mama.
B.M: Umeze ute?
BY: Mama, meze neza gahoro, nawe urabibona. Umunaniro ni mwinshi mu mubiri wanjye. Sinduhuka. Ukomeje kunyohereza hirya no hino. Nta kanya na gato nkibona ko kuruhuka.

B.M: Mwana wanjye, reka kwinuba ngo uvuge ngo ni gahoro. Kuki ari gahoro?
BY:Mama, nawe urabibona. Musigaye mumpa ubutumwa buteye ubwoba ngatinya kubusohora.

B.M: Mwana wanjye, wigira ubwoba kuko ndi kumwe nawe, kandi sinzagutererana na rimwe. Icyo ngusabye: “Vuga ibyo nkubwiye byose ntacyo ugabanyijeho nta nicyo uhinduyeho”. Kuko ni Njye n’Umwana wanjye twivugira. Nta wundi. Ntabwo ari wowe uvuga. Ikindi kandi mwana wanjye, ntuzongere kuvuga ngo nta mbaraga ufite. Twaraziguhaye.

Kandi ntabwo uri wenyine. Hari abana ...

Soma byose...

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO TARIKI YA 7/7/2008

Kuwagatandatu, 21 Weerurwe 2015 01:11:49 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane atishimye ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza.

B.M.: Ati “uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigerarezo byose uhura nabyo”.
BY: Uraho Mama.
B.M Umeze ute?
BY: Meze neza gahoro nawe urabibona.

BM: Ni gahoro? Maze iminsi ngutuma ntiwumve? Nushaka wumve, naragutoye ntiwantoye. Kandi aho ugeze nta na kimwe ushobora kwikura. Aho ugeze, ntacyo ushobora kwikura kuko naguhaye imbaraga zanjye. Ntuzongere kumbwira ko imbaraga ari nkeya kandi naraziguhaye. Ariko kandi mwana wanjye, ihangane kuko ndi kumwe nawe. Wivuga ngo imbaraga ntazo ufite, kuko si wowe uziha, ni Njye uziguha Njye n’Umwana wanjye.

Mwana wanjye, aho ugeze ntucyitegeka. Nitwe tugutegeka. Kandi uwanjye muha ibigeragezo kugira ngo ndebe ko abishobora. Mwana wanjye, wakubiswe akanyafu kubera kuziba amatwi kwawe. Ni gatoya, ariko uzabona n’akanini nimba utumvise ibyo nkubwira, ngo ubutumwa bwanjye ubu ...

Soma byose...

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO tariki ya 01/7/2008

Kuwagatandatu, 21 Weerurwe 2015 01:10:12 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza aransuhuza.

Bikira Mariya: Ati Uraho mwana wanjye? Ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo?

Byishimo: Uraho Mama?

BM: Umeze ute?

BY: Mama, meze neza agoró, nawe urabibona. Imibabaro ni myinshi cyane mu mubiri wanjye.

BM: Mwana wanjye, ihangane. Urugamba uriho uzarutsinda kuko igihe kirageze. Irya ntare warwanaga nayo, nagiraga ngo nkwereke ko hari abantu bameze nk’iriya ntare muri kino gihugu cyanyu. Kurya rero wayinesheje, niko nabo bagiye kuneshwa, kuko igihe kirageze. Biriya rero byose wabonye iri joro, niko bigiye kugenda. Kuko ibyo nakubwiye byose bigiye gusohora nta n’akadomo na kamwe kagabanutseho.

Kuko abigize ikirenga mubo nabaragije, ngiye kubahanantura ku ntebe bicayeho. Umwana wanjye agiye kubereka ko ari We Mwami w’isi n’ijuru. Agiye kubereka ko iki gihugu ari icye. Kandi ko uwo mbwira wa mbere yiyu ...

Soma byose...

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA NA NYAGASANI YEZU BAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 02/05/2008

Kuwagatandatu, 21 Weerurwe 2015 01:06:46 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya na Nyagasani Yezu baje bababaye nuko umubyeyi Bikira Mariya aranyitegereza, aransuhuza,

Ati : « uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi cyane mu mubiri wanjye mbitewe n’ibintu bibi ukomeje kunyereka kuko iyo mbibonye ntabwo nsinzira. Mama, ndabona intege zanjye ari nkeya cyane, none Mama, ndakomeza kukwisabira imbaraga zo kubinshoboza.

Mwana wanjye imbaraga naraziguhaye urazifite kandi ngiye kuzikongerera. Mwana wanjye nk’uko mpora mbikubwira ntiwinube kuko inzira iracyari ndende, niho ibikomeye bije kuko mugeze mu mahwa y’inzitane, igihe mugezemo kirakomeye cyane ntabwo byoroshye.

Mwana wanjye nsuhuriza abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajw ...

Soma byose...

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 05/04/2008

Kuwagatandatu, 21 Weerurwe 2015 01:02:56 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza,

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, kuko umunaniro ni mwinshi mu mubiri wanjye nta mbaraga ngifite. None Mama, nkomeje kukwisabira imbaraga kugira ngo nshobore gukora ugushaka kwanyu.

Ati: \\\" Mwana wanjye imbaraga urazifite uhumure uwo munaniro ufite uzashira kuko uwo munaniro, iyo mibabaro ufite ni ibyaha byinshi bikomeje gukorerwa hirya no hino muri kino gihugu cyanyu uri guhongerera\\\".

Mama, ndakwinginze urebe ukuntu meze sinkiruhuka na rimwe. Ndagusaba rwose nkuko nabikubwiye ubushize ujye unyuzamo umpe ikiruhuko nanjye mpumeke.

Mwana wanjye nkuko nabikubwiye ubushize ntiwinube kuko inzira iracyari ndende, niho bikomeye. Igihe mugezemo ki ...

Soma byose...

Auteur : mugisha UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 06/02/2008

Kuwagatatu, 11 Weerurwe 2015 22:23:49 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye ariko atishimye cyane, nuko aranyitegereza, aransuhuza ,

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ibigeragezo ni byinshi cyane ariko ku mbaraga zanyu nzabitsinda.
Ati: "Mwana wanjye ihangane kandi igihe cyose wizere ko uri kumwe nanjye, ntabwo nzagutererana, gusa ninjya nguhamagara ujye uhita uhaguruka, aho ngutumye ujye uhita ugenda kuko utazaba uri wenyine".

Mama, uyu munsi ni wowe nshiman, ni wowe nizeye. Mama, rwose nzagukorera, nzakugwa inyuma kuko no kuba nkigejeje aya magingo ngihumeka umwuka w'abazima ni mwebwe.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye ngarutse kubasura ariko ndababaye. Mbabajwe cyane n'uko mutumva ibyo nkomeza ku ...

Soma byose...

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 01/01/2008

Kucyumweru, 08 Weerurwe 2015 21:02:34 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza,

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, wampaye ibyishimo ariko ibyishimo mfite muri iyi minsi ni bikeya. None rero Mama, kuri uyu munsi wa none ndakwinginze urebe ukuntu meze sinkiruhuka na rimwe, ndirirwa ngenda, ndakwisabira ujye unyuzamo umpe ikiruhuko kugira ngo nanjye mbashe gutuza nk’abandi.

Mwana wanjye ntiwinube kuko ntaho urageza kuko ndacyagutuma kuko uri igikoresho cyanjye kandi umenye ko imbaraga ukoresha atari izawe.

Mama, nanjye ndabizi gusa nkomeje kukwisabira imbaraga nyinshi kugira ngo nshobore kuzuza inshingano mwampaye.

Mwana wanjye ndi hano uvuge icyo ushaka, ndakumva kuko uyu munsi ngarutse kubasura ariko ndababaye kuko kenshi ibyo mbasaba ...

Soma byose...

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 09/11/2007(RWANDA)

Kucyumweru, 08 Weerurwe 2015 04:40:29 +0100


XUmubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo. Nuko aranyitegereza, aransuhuza,

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Mama, ibigeragezo ni byinshi cyane ».

Ati : « Mwana wanjye ihangane, kandi uzabitsinda ».

Nti : « Mama, sininubye. Icyakora ndakomeza kukwisabira imbaraga nyinshi kugira ngo nshobore kuzuza inshingano mwampaye, kuko ndi umuntu kandi umuntu buri gihe cyose aracumura ».

Ati : « Mwana wanjye, ihangane kuko igihe cyose mba ndi kumwe nawe, ntabwo nzagutererana na rimwe. None rero mwana wanjye, wigira ubwoba ngo utinye kuvuga ibyo ngutumye kuko si ibyawe, nitwe twivugira.

Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye. Uti uyu munsi ndabasuhuje. Nimugire amahoro kandi urukundo ...

Soma byose...

Urwa mbereUruvuyeho • Ururiho : 12 • UrukurikiraUrwanyuma