URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Buümva-macho:

X

Uburagaza

Mon, 02 Jul 2012 11:29:26 +0200

Umugabo witwa bukorikori-bwa-nzikoraho yasambanyije indaya, maze imwanduza umutezi wo mu rwego rwo hejuru bamwe bita uw'imisaraba 4, uburagaza cyangwa uw'abasomali.
mu minsi nk'ibiri gusa igitsina cye cyatangiye kubyimbagatana kingana umusozi.

bukorikori arakugendeye no kwa muganga wigenga, mu gihe muganga amanuye ikabutura ariyamirira ati : "ni ukuyikata nta kundi byagenda".
bukorikori arirukanka no ku bitaro bya kaminuza ahasanga umuganga w'umudame, nawe ati;"ni ukuyigesa nta wundi muti".
bukorikori afumyamo no kubitaro by'ababikira, umubikira abibonye ati:"umutungo ni ukuwuritura".

bukorikori yazengurutse ibitaro byose, abaganga bose; bamubwira ko nta wundi muti.

bwarakeye ahura n'inshuti ye yitwa gashyende, imurangira umuganga w'umushinwa. bukorikori yagukonkobokeye umuhima wose, nguwo mu gatsata no ku muganga w'umushinwa.
bukorikori yari yiteguye ko ari we wanyuma, ko nawe namubwira kuyikata ahita abyemera.
umushinwa ayikubise amaso, ati:"ambara witahire, dore n'umuti wo komora".
bukorikori biramutangaza cyane , abaza umushinwa impamvu we atamubwiye kuyikata. umushinwa arimo yigendera ati: "si ngombwa kwirirwa nyikata, izaragarika ubwayo nk'uko'ipapayi rihiye rihanuka rigahombokera hasi, rihanutse ku giti cyaryo. uwo muti uzajya uwusiiga mu kinogo yanogotsemo."

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 3



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):