URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Bonane:

Umukecuru,Abanyeshuri,Umunyamakuru

Tue, 16 Jul 2013 14:55:08 +0200

+Umukecuru yagiye gusenga, agezeyo asanga hari umupasiteri ufite ubwanwa bwinshi, kandi akabwiriza kubi. Uko pasiteri yabwirizaga, umukecuru yaramwitegereza akarira. Pasiteri nawe abibonye agirango umukecuru yafashijwe, nawe yongera inyigisho karahava, uko amasaha agenda yicuma ; ni nako umukecuru yarushagaho kurira. Iteraniro rirangiye Pasiteri yegereye umukecuru maze aramubaza ati : “mukecu ko nabonye wafashijwe cyane, ni iki cyagukoze ku mutima kurusha ibindi" ? Umukecuru yaramusubije ati : “pasite rwose buriya nakurebye, ndakwitegereza n’ubwo bwanwa bwawe ; nibuka ‘RUHAYA’ yanjye bamaze iminsi banyibye”.
+Ejo bundi aha abanyeshuri bagiye mu biruhuko by’iminsi mikuru. Umubyeyi umwe utaragize amahirwe yo kwiga aza kubaza abana be babiri biganaga mu ishuri amanota n’imyanya bagize nk’abandi babyeyi bose. Umuto avuga ko yabaye uwa mbere agira amanota 75.
Mukuru we nawe ati : "Nabaye uwa nyuma ngira amanota 32". Umubyeyi nawe ati : "Nuko nuko bana banjye, mujye mubatangatanga mubagotagote bajyemo hagati, mube inkingi z’ishuri, arangije abahemba kimwe.
________________________________________
+Ku muhanda uva i Kigali werekeza i Rwamagana haherutse kuba impanuka, umunyamakuru nk’uko mubazi arimo ashakisha uko yakora inkuru afite n’amatsiko yo kumenya icyabaye nuko byagenze kuko atabashaga kubona imbere kubera akavuyo n’umuvungo byari aho, aza kumva abantu bavuga ngo : "Yooooo !!! Yapfuye", nibwo yigiriye inama yo kuvuga cyane asakuza ngo : "Muveho ni papa wanjye", maze nabo bamuha inzira.
Ariko aza kubona bamutangariye cyane, ahingutse imbere y’umurambo asanga ni imbwa bagonze, baramubwira ngo : "Mukure mu nzira vuba ujye kumuhamba."
________________________________________

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 3


Umubare