URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Mugisha:

Joriji Baneti yandikira umwana we

Fri, 10 Jan 2014 12:32:53 +0100

Ku mwana wanjye nkunda cyane uraho? nkwandikiye buhoro buhoro kuko nsanzwe nzi ko udasoma vuba vuba. Nubona iyi baruwa uzambwire, nutayibona kandi nabwo uzambwire. Nta makuru menshi mfite, n'ubwo nabuze aho mpera kubera ubwinshi bw'ibyo nshaka kukubwira.

Ariko di, uziko ntaheruka nyokorome Isidore kuva yapfa!?? nta gakuru ke mfite pe! Mukuru wawe nawe aherutse kwibaruka no kubyara umwana, ariko sinamenya niba uri tante we cyangwa oncle we kuko ntaramenya igitsina cy'umwana.

Rya koti ryawe wari wibagiwe narikohereje mu iposita ariko kubera ko ryari rifite ibipesu biremereye, narabiciye mbishyira mu mifuka y'ikoti ntuzabite, nangaga ko bimpenda.

Nari nibagiwe kukubwira ko nabonye akazi k'ikirenga aho ndi hejuru y'abantu ibihumbi n'ibihumbi. Fora ni akahe ? Nsigaye ntema passiparum ku irimbi.

Mba nkoherereje udufaranga ariko mbyibutse namaze gufunga ibahasha wihangane.
Yari papa wawe ugukunda.

Joriji Baneti

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 36


Umubare