Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU TARIKI 25/06/2019

Kuwambere, 08 Nyakanga 2019 23:10:46 +0200

 

 

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU TARIKI 25/06/2019
UBUTUMWA NYAGASANI YEZU YAHAYE BYISHIMO KU TARIKI 25/06/2019

Habanje indirimbo : Yezu wowe twiherewe n’ijuru twakunganya iki ?
Tuzazirikana iteka ubuzima bwawe, bwicisha bugufi,
tuzabubwira abandi, mbese bose bakumenye,
tuzi yuko udushakira umukiro kandi ko udatoranya,
amahanga ubu nakuyoboke wowe,
wowe mwami duhaze ingabire zawe,
turakwiyeguriye maze uzatugeze mu ijuru ijabiro.
Yezu : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo .
Byishimo :Uraho Papa. Papa mfite imibabaro myinshi cyane ndababaye, imibabaro mfite ni myinshi cyane mu mubiri wanjye, none rero papa mumbabarire munduhure.
Yezu : Mwana wanjye ntabwo ubabaye cyane kundusha, ihangane rero kuko imibabaro ufite ni iy’abantu benshi bari kubabarira hirya no hino kuri ino si uri guhongerera, ihangane rero kuko warabimenyeshejwe, usanzwe ubizi.
Mwana wanjye, uyu munsi wa none nje ndi umwami w’isi n’ijuru. Uyu munsi wa none rero nkuko nabibasezeranije ndiyiziye. Nabatumyeho intumwa nyinshi, mbatumaho n’umubyeyi wanjye mwanga kumva, none uyu munsi wa none ndangarutse njyewe ubwanjye, uwanze kumva ntabwo yanze no kubona. Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abari hano n’abari hanze y’igihugu bumva ibyo tubabwira uti: nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro.
Bana banjye ni musenge musenge musenge ntaburyarya, kuko ibikomeye biraje kandi birabugarije.
Hari abibwira ngo biroroshye, ntabwo byoroshye, bana banjye ishyamba si ryeru. Bana banjye mbatumaho umubyeyi wanjye akabibabwira, burya ntabwo aba ariwe ubabwiye ninjye uba wamutumye. Bana banjye muragoswe impande zose z’igihugu, narababwiye ariko ntimwumva.
Mwana wanjye nawe uvuga ngo urababaye, reba uko naje meze uyu munsi, reba ukuntu ndi kuva amaraso, ibi ni ibyaha byanyu, narabababariye, ndababambirwa ariko akenshi ntimubibona. Nkawe undeba rero ujye ubabwira akababaro mfite.
Bana banjye rero nimukomere ku rugamba kandi mukomere kuri Rozali y’umubyeyi wanjye kuko iyo muyivuga ijuru ririshima, kandi mumenyeko ariyo igomba kubarokora. Simbwiye u Rwanda gusa ndabwira isi yose, aho abana banjye bose batataniye.
Bana banjye, abanjye munkunda nimunkomereho, nanjye mbakomeyeho, mukomeze rero mumbere abana nanjye mbabere umubyeyi, kandi bana banjye mwe munkunda njye n’umubyeyi wanjye hari ibanga muhishiwe mugiye kuzahishurirwa, ntimubaze umwana wanjye ngo ni irihe ? kuko nawe ntabwo arizi, ariko niyo yarimenya ninjye umuha uburenganzira bwo kurisohora.
Hari ababona abana banjye bambaye ishapule y’umubyeyi wanjye ngo bambaye impigi, hahirwa rero uyambaye, uwo arahirwa cyane.
Bana banjye uyu munsi wa none nababwiye ko naje ndi umwami w’isi n’ijuru, nabagendereye rero mubimenye. Bayobozi, bategetsi bakomeye mukomeje kurya abo muyobora, sibwo bwambere mwabibwirwa nyamara mugiye kubiryozwa. Mubirundarunde ariko si ibyanyu mugiye kubibura mubireba.
Bana banjye nongere mbabwire ishyamba si ryeru nsa nuri kubabwira ibya nyuma. Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

Mp. Jean de Dieu

Kuwagatandatu, 24 Kanama 2019 13:02:32 +0200

Nyamwanga kumva ntiyanze kubona kd umwijuto w'ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa.

Twikirize YEZU mwana w'Imana nzima. BM Mubyeyi nyina wa YEZU udusabire.

RUSIZANA

Kuwagatanu, 16 Kanama 2019 04:42:09 +0200

twafunguye amatwi n'amaso tukabona icyo dusabwa tugakorera ijuru

IYAMUREMYE

Kuwagatandatu, 20 Nyakanga 2019 15:48:12 +0200

S.R.V.I BANYARWANDA RUBYIRUKO RW'URWANDA DUSENGE ABAPINGA MUPINGE DORE FINARE BIGIYE TANZANIA UZARAMA AZABONA.

Urimubenshi FRODOUARD

Kuwagatanu, 12 Nyakanga 2019 16:36:21 +0200

Mbabarira YEZU Kuko ndi umunyantege nke kdi ndi n ' umunyabyaha . Ndagusaba imbaraga zo gukomera ku ijambo ryawe n' isengesho .

Freeman

Kuwagatatu, 10 Nyakanga 2019 19:33:38 +0200

Gusubiza uwiyise FG:
Birababaje kubona umuntu yihanukira akavubura/ agasohora mu kanwa ke ibitutsi n'imvugo yuzuye ubugome. Imana Ishobora byose Imubabarire kuko bigaragara ko "FG" ari mu mwijima (ténèbres). Roho Mutagatifu amubohore ku ngoyi Satani yamuziritse ho i kuzimu.
FG usabwe kwikosora kuko iminsi ya Satani n'abayoboke be irabaze.
Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.!

Byishimo mumutuka, mumutoteza kubera iki? Ariko na YEZU Kristu yaratotojwe aricwa kandi Imana. Ibyahanuwe bizasohora kuko Ijambo ry'Imana ntirihera.! Byishimo, Mwana wa Yezu na Mariya komeza usohoze ubutumwa wahawe na YEZU na Mariya kandi uretse abatabona, twe tubona neza tuzi ko ibyo uvuga ari impanuro y'Imana.

Isengesho:

Nyagasani YEZU NYIRIMPUHWE Uzabe hafi kandi Urokore abubaha kandi bagashyira mu bikorwa Ivanjiri Ntagatifu ndetse n'abateshukwa kubera intege nke za muntu ariko biringira kandi bamamaza Impuhwe za We!
Alléluia! Alléluia! Alléluia!

Freeman

Kuwagatatu, 10 Nyakanga 2019 19:27:13 +0200

Gusubiza uwiyise fs:

Birababaje kubona umuntu yihanukira akavubura/ agasohora mu kanwa ke ibitutsi n'imvugo yuzuye ubugome. Imana Ishobora byose Imubabarire kuko bigaragara ko "FS" ari mu mwijima (ténèbres). Roho Mutagatifu amubohore ku ngoyi Satani yamuziritse ho i kuzimu.

FS usabwe kwikosora kuko iminsi ya Satani n'abayoboke be irabaze.

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.!

Byishimo mumutuka, mumutoteza kubera iki? Ariko na YEZU Kristu yaratotojwe aricwa kandi Imana. Ibyahanuwe bizasohora kuko Ijambo ry'Imana ntirihera.!

Nyagasani YEZU NYIRIMPUHWE Uzabe hafi kandi Urokore abubaha kandi bagashyira mu bikorwa Ivanjiri Ntagatifu ndetse n'abateshukwa kubera intege nke za muntu ariko biringira kandi bamamaza Impuhwe za We!

Alléluia! Alléluia! Alléluia!

fg

Kuwagatatu, 10 Nyakanga 2019 14:34:05 +0200

wamuvunamuheto we uzareka ikinyoma ryari gashino ka nyoko

Fidèle

Kuwakabiri, 09 Nyakanga 2019 01:23:38 +0200

Nyagasani YEZU NYIRIMPUHWE, Ngusabye Inema yo Gukomera ku Ishapure na Rozari by'Umubyeyi Wawe Umwamikazi W'Ijuri n'Isi: "Bikira Mariya" no gukomeza Urugendo Rugana mw'Ijuru mbikora mu Byishimo n'Ukwicuza ibyaha nta buryarya. Iyi nema Uyisesekaze n'abo mu muryango wanjye n'inshuti zanjye zose n'abakristu bose biringira kandi bakamamaza Impuhwe za We Zitagira umupaka.

Nyagasani YEZU NYIRIMPUHWE ndakwizera byimazeyo kuko nzi ko Unkunda Urukundo Rudasanzwe kandi Ruzahoraho Iteka Ryose.

Mubyeyi Mariya ntutererana abana baWe ndaKwiringiye,

Mubyeyi Mariya ntutererana abana baWe ndaKwiringiye,

Mubyeyi Mariya ntutererana abana baWe, ndaKwiringiye. Alléluia! Amen!