Garuka kubuhanuzi bwose

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 13/10/2019

Kuwambere, 21 Ukwacyira 2019 11:43:39 +0200

 

 

UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 13/10/2019
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO KU ITARIKI YA 13/10/2019

Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amina. Ngwino Roho Mutagatifu, usanganye imitima y’abakwemera bagukunde, ohereza Roho wawe byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka. Dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu, turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa na we iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, amina.
Twongeye rero kugushimira Nyagasani Mana yacu, twongeye kugushimira ko kuri ino tariki ya 13 abana banjye bakomeje kuza ari benshi nubwo, baje ari bakeya bwose ariko ndabashimiye n’umutima wanjye wose.
Indirimbo :

Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo, wowe wabyaye Umutabazi ariwe Yezu Kristu

Ubwacu Mariya ntacyo tubasha kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu

Uuraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
BY.: Mama, uraho nawe
B.M.: Mwana wanjye umeze ute
BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona
B.M.: Kandi mbona utangiye gushaka kwinuba. Mwana wanjye wikwinuba kuko ubutumwa buracyahari bwinshi.

Mwana wanjye, reka nongere uyu munsi wa none mbasuhuze bana banjye, mbifuriza iyi tariki, ndayibifurije. Nshimishijwe n’abana banjye mukomeje kwitabira uyu munsi wa none, ndabashimiye n’umutima wanjye wose.

B.M.: Mwana wanjye nawe komeza wihangane, komeza wihangane
BY.: Mama, maze kunanirwa
B.M.: Mwana wanjye urananirwa se imbaraga ni izawe? Ni wowe uziha se? Komeza utwaze, ukomeze unkurikire jye n’umwana wanjye, ubutumwa ubusohore nk’uko mba mbuguhaye, ntujye ubutindana, ntujye ubutindana mwana wanjye.
Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye uti nimugire amahoro, nimugire amahoro, nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, nimupfukame musenge, mupfukame musenge musabira igihugu cyanyu. Mugisabire cyane, mupfukame cyane kuko
kirugarijwe impande zose, hirya no hino kirugarijwe. Bana banjye, uyu munsi ndabashimiye n’umutima wanjye wose kuko hari abagerageza, nabasabye kuvuga Rozari buri munsi, ishapule y’ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, harimo abagerageza mukomeze muyivuge cyane musabira n’abadashoboye kuyivuga.

Erega bana banjye, ntacyo navuze kitagomba gusohora, nababwiye ko ibyanjye bigenda gahoro gahoro, bigenda gahoro gahoro, ibyacu bigenda gahoro gahoro, muhumure rero ndi kumwe namwe. Musabe rero, ntabwo mvuze abari hano mu gihugu gusa mvuze mwese aho muri n’aho mwatataniye, mupfukame musenge, musenge cyane kuko ishyamba si ryeru, namwe kandi musenge musaba gutaha kuko uko ninjije abandi namwe niko ngiye kuzabinjiza niko mugiye kwinjira mu gihugu namwe, ntabwo bizahora bityo bana banjye. Muhumure rero hari abavuga ngo ese ibyo mukomeza kutubwira bizaba gihe ki, ngo bizaba gihe ki, ufite amaso narebe kino gihugu, nongere mbasubiriremo kirugarijwe.

Bayobozi, bategetsi bakuru, ntabwo ari bwo bwa mbere nabibabwira, mukomeje gutoteza abana banjye, bamwe bari gufungirwa ubusa abandi bari gukomeza gutoroka igihugu, abandi bari kwicwa, kugeza uyu munsi mbabwire ngo hari intambara ya bucece, intambara kandi ikomeye iri mu mitima yanyu, mubyumve mubimenye. Nongere mbibabwire, Rozari mupfukame muyivuge cyane, muyivuge cyane, ndababwira mwebwe mufukama mukomeza kuyivuga kandi mupfukamire n’abandi, hari n’igihe hari abarokoka. Kugeza ubu ndareba kino gihugu cyanyu nkarira adakama. Bana banjye nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru.

Erega bana banjye, ubungubu ndi kureba bamwe nabareba nkabona agahinda karanyishe. Erega bana banjye, simvuze ngo ni ejo ni ejobundi, ariko mumenye ko mugiye gutungurwa kandi nongere mbasubiriremo ufite amaso narebe aho ibihe bigeze, ndabibabwiye bana banjye, ntabwo kino gihe nzajya mbabwira byinshi uretse ko ntazibagirwa umwana wanjye kuko namutegetse ko kuri 13 agomba kubona ubutumwa akababwira aho bigeze.

Umurwayi urwaye wese kuno kwezi nigaragarijemo umwana wanjye aribwo namutumye bwa mbere, uku kwezi umurwayi uri kugera hano muri ino chapelle nitiriye Kibeho ya II ari gukira. Hagiye gukira benshi mu babyemera ariko, mu bemera uwemera akahagera arakira. Ibyo ndabibabwiye bana banjye, nongere mbibabwire narababwiye ngo abanjye mbagenda imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso, ubuzima bwabo bwose nibubereho kuduhesha ikuzo muri byose. Kugeza uyu munsi bana banjye, mbabwire nubwo mwaje muri bake bwose ariko ndishimye cyane, ndishimye cyane, ndishimye cyane, mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.

Bana banjye, mukomere ku rugamba, mukomere ku rugamba, musabire igihugu cyanyu mbisubiyemo mugisabire cyane, musabire n’imiryango yanyu, musabire n’abatatanye hirya no hino kandi nabo bisabire, ariko mumenye ko igihe kirageze, igihe kirageze nakomeje kubibabwira, uyu munsi wa none ndekeye aho ndetse mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina

-----------------

BAGIRUBWIRA Léonidas wahawe izina rya BYISHIMO na BIKIRA MARIYA 1957-2019.

Ubutumwa yahabwaga burashoje.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

Byishimo

 

 

Kuganira kuri ubu buhanuzi









Garuka kubuhanuzi

NOVANATIVATAS

Kuwakane, 07 Ugushyingo 2019 16:28:29 +0100

ICYA KARINDWI - LA FAILLITE DES U.S.A. Je vous dis, Mes enfants, de rester fidèles à la croix car votre seul refuge sera en Moi, puisque Je suis Jésus.D'Est en Ouest le chaos se propagera, à mesure que va s'écrouler la monnaie, d'un gouvernement à l'autre, lorsqu’on en viendra à payer les dettes. Des nations vont prendre le contrôle d’autres nations et la monnaie va changer. Les rivières sortiront de leur lit à la suite du grand tremblement de terre qui tirera les gens de leur sommeil.Vous verrez que votre pays sera pris dans le cadre de cette Union Nord Américaine, et que les unions partout sur la terre vont s’associer à l’Union Européenne sous l’Antichrist.  À la fin, l'Amérique verra sa chute aux mains de sa propre technologie. Des hommes du mal contrôleront graduellement tous les achats et les ventes avec des micro-puces.

NOVA NATIVATAS

Kuwakane, 07 Ugushyingo 2019 16:17:36 +0100

ICYA GATANDU - Messages donnés à Pedro Régis (Brésil) - Message de Notre-Dame de la Paix,
Le jour viendra où l'Europe tendra la main au monde comme un mendiant qui a besoin d'aide. La Russie sera une pierre pour beaucoup de nations et Rome sera détruite par le feu. Je souffre de ce qui vous attend. Je vous demande de maintenir la flamme de votre foi. Vous qui êtes à l'écoute de Mes paroles, ne vous découragez pas. Aux heures de la douleur, vous serez protégé et aucun mal ne vous atteindra. Ayez confiance en Ma protection maternelle et vous serez victorieux. Un fait dramatique se produira en Europe et touchera trois pays en même temps.

NOVA NATIVATAS

Kuwakane, 07 Ugushyingo 2019 16:06:37 +0100

3.(Suite) . . .ARABIE SAOUDITE . . . La fumée et les tourbillons de sable se mélangeaient et se
propageaient sur le monde entier, si bien que le soleils'assombrit durant la journée en plein midi. Le monde entier
fut pris de panique. Moi aussi, je me suis réveillé plein d'angoisse et je me suis posé la question : "que s'est-il passé ?"Le Seigneur me dit : « Dis á mes enfants qu'ils ne doivent pas avoir peur, car je suis le Seigneur et je suis avec eux. J'ai encore tout sous mon contrôle. Dis-leur qu'ils ne doivent pas paniquer, car cela va se passer dans peu de temps. Cela doit se passer pour préparer mon retour ».Le Seigneur m'a montré aussi comment les grands et les puissants de ce monde prirent la fuite et cherchaient des
cavernes ou des bunkers où se cacher et se réfugier.

NOVA NATIVATAS

Kuwakane, 07 Ugushyingo 2019 16:02:49 +0100

2.(SUITE) .... ARABIE SAOUDITE . . .Cette petite bombe, en ratant son but,
produisit un embrasement infernal.Les munitions qui étaient là n'en finirent plus d'exploser.
Chaque minute une nouvelle explosion, il y avait de grandes et de terribles explosions et cela ne s'arrêtait pas. De là, la
fumée monta et assombrit le monde entier.Un énorme nuage de fumée montait jusqu'au ciel, comme
pour l'explosion d'un énorme volcan. Comme je continuais á regarder ce feu infernal, je vis sur le sol une carte où se
trouvait l'Egypte, Israël, la Syrie et jusqu'au Pakistan et au milieu l'Arabie Saoudite. C'était ici, selon mon appréciation,
que se trouvait l'entrepôt de munitions qui a explosé. Il y avait partout beaucoup de sable et le désert.

NOVA NATIVATAS

Kuwakane, 07 Ugushyingo 2019 15:58:38 +0100

ICYA GATANU -ARABIE SAOUDITE- Message et vision donnés par Dieu au pasteur Juif
messianique John W. Matutis (Berlin), fin 2009 : Vision des temps de la fin Voici ce que j'ai vu : une bombe noire de taille moyenne comme une roquette a été tirée dans le désert. Cela semblait provenir d'une manoeuvre ou d'un entrainement militaire.
Elle avait été tirée de manière irréfléchie. Elle n´a pas atteint son but. C'était comme un départ raté. Je vis exploser la
bombe au milieu du désert. Elle a probablement manqué sonbut et est tombée dans le désert. Mais personne ne pouvait
savoir qu'un entrepôt de munitions se trouvait sous les dunes du désert : il avait été entreposé là, secrètement, depuis un
certain temps.

Umuvandimwe

Kuwambere, 04 Ugushyingo 2019 17:31:44 +0100

None Se Mwatubwiye Uko Iyo Ntore Y'Imana Itabarutse.Ubu Duheze Mu Rujijo.Turabikeneye Cyane.

NOVA NATIVATAS

Kuwagatandatu, 02 Ugushyingo 2019 17:08:22 +0100

ICYA GATATU
Ce temps s'obscurcira de plus en plus, devenant aussi épais que de la suie
Jésus : Le ciel se couvrira de gros nuages très menaçants et personne ne pourra sortir, même pour aller travailler, et même pour aller chercher votre nourriture hors de vos maisons. (...) Ce temps s'obscurcira de plus en plus, devenant aussi épais que de la suie; personne ne verra son che­min à deux pas devant lui. (...)  Ceci se passera en un instant. le ciel s'embrasera dans une nuit noire qui interviendra en plein jour, afin que le monde croie que, lorsque Dieu parle, Sa Parole est Vérité.

NOVA NATIVATAS

Kuwagatandatu, 02 Ugushyingo 2019 17:07:05 +0100

ICYA KANE
Ils sont sur le point de provoquer une nouvelle
crise financière qui pourrait conduire à la fin du dollar comme devise

Message du Seigneur donnés à John Leary (USA) - reçu le 2 août 2011
Jésus : Mon peuple, derrière la Grande Dépression de 1929, il y avait des promoteurs du mondialisme babélien, et ce sont des gens de la même espèce qui ont créé votre Grande Récession de 2008. En contrôlant la monnaie et les emplois, ces mêmes banquiers centraux sont à l'origine d’une croissance lente, dans laquelle la personne modeste connaît des moments difficiles pour pouvoir joindre les deux bouts.
Ils sont sur le point de provoquer une nouvelle crise financière qui pourrait conduire à la fin du dollar comme devise. Dans divers commentaires des news, il était question d’investisseurs qui se plaçaient sur l'or, l'argent [= le silver] et les produits de valeur. C'est le même plan que les riches qui utilisent l'or et l'arg

NOVA NATIVATAS

Kuwagatandatu, 02 Ugushyingo 2019 16:46:02 +0100

ICYA MBERE

ESSAI 26 : 20-21
20Va, mon peuple, entre dans ta chambre, Et ferme la porte derrière toi; Cache-toi pour quelques instants, Jusqu'à ce que la colère soit passée. 21Car voici, l'Eternel sort de sa demeure, Pour punir les crimes des habitants de la terre; Et la terre mettra le sang à nu, Elle ne couvrira plus les meurtres.

ICYA KABIRI

UBUTUMWA NYAGASANI YEZU N’UMUBYEYI BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO KU TARIKI YA 10/10/2017

Uyu mwaka n’ano mezi aho bigeze bigiye gusozwa n’ikintu kibi cyane, ndabibabwiye bana banjye. Ndongeye ndavuze ngo bana banjye ibikomeye birabugarije, ibikomeye birabugarije mubyumve, mubyumve, ntabwo ari byinshi mvuga, ndavuga, nzakomeza mvuge nta n’ubwo nzongera kuvuga ariko ngiye kubabwira ikintu kimwe gusa, ngiye gusoza, nzasoza gihe ki mbese ariko abanjye ndi kumwe nabo.


ICYA GATATU

Ce temps s'obscurcira de plus en plus, devenant aussi épais que de la suie
Ce texte est extrai

NOVA NATIVATAS

Kuwagatandatu, 02 Ugushyingo 2019 15:59:54 +0100

hari ikintu nagirango mbabaze
ubu butumwa aho burangirira
mwanditse ngo:
1957-2019
murongera ngo:
UBUTUMWA YAHABWAGA BURASHOJE
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

ikibazo cyanjye ni iki ?
Ese ubutumwa burarangiye BYISHIMO yarasezerewe nk'uko byagiye
bigenda mu mabonekerwa ya mbere kuri ba abana b'ikibeho
igihe basezererwagaho na BIKIRA MARIYA na YEZU
cyangwa se nk'uko mubyandika ngo
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
ESE BYISHIMO YABA YARITABYE IMANA
NI BA ARI-BYO SE YITABYE IMANA RYARI ?
ASIZE UMURYANGO SE ?
ESE YARI UWIHAYE IMANA ?
BIOGRAPHIE YE SE YABA ARI IYIHE KO NTACYO TWAMENYE CYE URESTSE UBUTUMWA YATUGEZAGA-HO ?

MURAKOZE

Urimubenshi Frodouard

Kuwakane, 31 Ukwacyira 2019 20:27:55 +0100

Muribuno Butumwa Nsinsobanukiwe. Kuri Ririya sengesho Aho Bavuga Ngo Twongeye Kugushimira Kuri Iyi Taliki Ya 13 Ko Umwana Wange ! Ninde Watuye Ririya Sengesho ? Ni Bikramariya Cyangwa Ni Byishimo ? Ndetse N ' Ariya Makambo Asoza Kuko B M Heju Avuga Ko Ubutumwa Bugikomeje ! Mwamikazi Wa Kibeho Udusabire ,

Ndi Semahoro

Kuwakabiri, 29 Ukwacyira 2019 05:31:47 +0100

Iyinkuru iherekeje ubu butumwa sinyishira amakenga, kubera impamvu 3.
1. Ubutumwa bw'Umubyeyi Bikira Maria aha igikoresho cye burangizwa na Bikira Maria ubwe. Mubutumwa yamuhaye kuri 13-10-2019 yamusabaga kutananirwa kuko ibyo ktumutuma bigihari Kandi byinshi. Ibi bikaba byaratangaga icyizere ko Bikira Maria azamunyuzaho ubundi butumwa inshuti zirenze imwe (ubutumwa nibwinshi)!
2.Bikira Maria ntiyaseze cyangwa ngo asezerere igikoresho cye, nyamara ashimira abitabiriye iryo bonekerwa. Bivuze ko Bikira Maria yaba ashyize abamwemera mugihirahiro no mubishuko by'umwanzi, ahisemo guhamagara Byishimo atababwiye ko akoreye ibonekerwa ryanyuma Byishimo.
3. Iyi mperekeza-butumwa bigaragara ko itari iyo kuri 13/10/2019, ntivuga igihe Byishimo yitabiye Imana Kandi ikaba - kimwe n'ubutumwa bwa Bikira Maria - yarasinywe na Byishimo uvuga ko yitabye Imana, ko ubutumwa yahabwaga bwarangiriye aho!
Abazabyumva neza muzaba mumbwira.

Dr Célestin Karangwa

Kucyumweru, 27 Ukwacyira 2019 20:45:33 +0100

Oh! Mukomere, mukomere!
NoneNone, bigenze bite?
Yari arwaye? Cyangwa twa *tuzi* twamugezeho? Ariko se twamukoraho iki kandi Umubyeyi amugenda impande zose? Muri make meza, misiyo ye arayishoje, azamutse kwambikwa ikamba ry' Intore z' Abatoni!
Byishimo yitahiye hakiri kare kandi ngo "igihe kirageze...igihugu kigoswe impande zose iyo za Nyungwe na Kinigi na...intambara ya bucece...n' abatataniye hanze nose ngiye kubazana nk'uko n'abandi nabazanye. .Intwaro ni Rozari ya buri munsi, Ishapule y' ububabare n' Impuhwe z' Imana kuwa kabiri no kuwa gatanu...".
Le chef d'orchestre amaze gukubita kuri "diapason", mu kanya n'akandi *korali y' Abanyuramatwi iratangira gucuranga*!
Byishimo, udusabire!

JEREMAI

Kuwagatatu, 23 Ukwacyira 2019 19:55:22 +0200

birakaze cyane

JEREMAI

Kuwagatatu, 23 Ukwacyira 2019 19:55:10 +0200

birakaze cyane