Kuwambere, 21 Ukwacyira 2019 11:43:39 +0200
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amina. Ngwino Roho Mutagatifu, usanganye imitima y’abakwemera bagukunde, ohereza Roho wawe byose bibe bishya n’isi izabone guhinduka. Dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu, turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa na we iteka, ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, amina.
Twongeye rero kugushimira Nyagasani Mana yacu, twongeye kugushimira ko kuri ino tariki ya 13 abana banjye bakomeje kuza ari benshi nubwo, baje ari bakeya bwose ariko ndabashimiye n’umutima wanjye wose.
Indirimbo :
Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo, wowe wabyaye Umutabazi ariwe Yezu Kristu
Ubwacu Mariya ntacyo tubasha kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu
Uuraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
BY.: Mama, uraho nawe
B.M.: Mwana wanjye umeze ute
BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona
B.M.: Kandi mbona utangiye gushaka kwinuba. Mwana wanjye wikwinuba k ...
Kuwambere, 14 Ukwacyira 2019 12:46:51 +0200
Indirimbo :
Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data
Bikira Mariya mumukunde mumwiyambaze azabaha byose
Bikira Mariya yaratowe atubyarira Umucunguzi Yezu.
B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
BY.: Uraho Mama
B.M.:Mwana wanjye umeze
BY.: Mama meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye
B.M.: Mwana wanjye komeza wihangane utwaze, kandi igihe kirageze uhembwe. Mwana wanjye nakubwiye byinshi, ntacyo ntakubwiye, kugeza ubungubu mwana wanjye kano kanya ongera unsuhurize abana banjye b’Abanyarwanda uti nimukomere, uti nimukomere, nimukomere.
Bana banjye nimuhagarare gitwari, mumenye ko ishyamba atari ryeru. Impande zose muragoswe, nimupfukame rero musenge, musenge musabira igihugu cyanyu kirugarijwe impande zose. Ndabibabwiye bana banjye, ntacyo ntababwiye mubimenye, nongere mbasubiriremo ishyamba si ryeru. Ndabibabwiye bana banjye.
Mwama wanjye nawe, usigaye utindana ubutumwa bwa ...
Kuwagatanu, 30 Kanama 2019 13:55:41 +0200
Indirimbo :
Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Mana Data
Bikira Mariya waratowe utubyarira Umucunguzi Yezu.
Bikira Mariya mumukunde mumwiyambaze azabaha byose.
B.M.: Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
BY.: Uraho Mama
B.M.:Mwana wanjye umeze
BY.: Mama meze neza gahoro nawe urabibona, imibabaro ni myinshi mu mubiri wanjye
B.M.: Mwana wanjye emera ubabare, ubabarire benshi kuri ino si kandi warabibwiwe, ntacyo utazi. Mwana wanjye komeza wihangane, ubutumwa ubugeze ku bana banjye bose bamenye ibyo aribyo bamenye igihe bagezemo. Mwana wanjye urababaye yego ndabibona ariko ntacyo utabwiwe.
BY.: Mama ndababaye cyane rwose mwagombye kundohorera ndetse mukareba n’undi mwabiha.
B.M.: Mwana wanjye ntawe ni wowe, naguhaye amavuta yo gukiza abarwayi, none rero komeza ubutumwa naguhaye kandi nuzajya wijujuta uzajya uhanwa. Mwana wanjye, ntuvuge ngo urababaye, ni ubutumwa bumwe utavuga nk’uko mba mbuguhaye, witinya.
BY ...
Kuwambere, 08 Nyakanga 2019 23:10:46 +0200
Habanje indirimbo : Yezu wowe twiherewe n’ijuru twakunganya iki ?
Tuzazirikana iteka ubuzima bwawe, bwicisha bugufi,
tuzabubwira abandi, mbese bose bakumenye,
tuzi yuko udushakira umukiro kandi ko udatoranya,
amahanga ubu nakuyoboke wowe,
wowe mwami duhaze ingabire zawe,
turakwiyeguriye maze uzatugeze mu ijuru ijabiro.
Yezu : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo .
Byishimo :Uraho Papa. Papa mfite imibabaro myinshi cyane ndababaye, imibabaro mfite ni myinshi cyane mu mubiri wanjye, none rero papa mumbabarire munduhure.
Yezu : Mwana wanjye ntabwo ubabaye cyane kundusha, ihangane rero kuko imibabaro ufite ni iy’abantu benshi bari kubabarira hirya no hino kuri ino si uri guhongerera, ihangane rero kuko warabimenyeshejwe, usanzwe ubizi.
Mwana wanjye, uyu munsi wa none nje ndi umwami w’isi n’ijuru. Uyu munsi wa none rero nkuko nabibasezeranije ndiyiziye. Nabatumyeho intumwa nyinshi, mbatumaho n’umubyeyi wanjye m ...
Kuwakane, 16 Gicurasi 2019 21:52:50 +0200
Umubyeyi Bikira Mariya yaje aririmba,
Indirimbo : Umwamikazi Bikira Mariya uri mu ijuru ku Imana Data
Bikira Mariya mukunde mu mwiyambaze azabaha byose.
ariko ababaye cyane, aranyitegereza aransuhuza, arambwira ati: mwana wanjye reka nongere ngutume ku bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndadabaye cyane; mbabajwe n’abana banjye bakomeje gutotezwa, bari kurigiswa hirya no hino, bamwe bari kurohwa mu buroko abandi bari kwicwa, mugira ngo simbibona kandi mba mbibona.
Bana banjye b’abanyarwanda uwicishije inkota nawe azicishwa indi. Bana banjye kugeza uyu munsi ndabwira mwebwe bayobozi bakuru mukomeje gukora ibyo byose mugira ngo simbibona.
Nongere nkubwire mwana wanjye nagutumye k’u Rwanda ngutuma no hirya no hino mu bindi bihugu, bimwe ukabivuga ibindi ntubivuge, ntabwo mba mbwira u Rwanda gusa mba mbwira isi yose, ariko Rwanda Rwanda murakabije, kuko kugeza uyu munsi ntacyo navuze kitagomba gusohora.
Mwigize aba n’aba, mwigize ngo muri kuyobora i ...
Kuwagatatu, 01 Gicurasi 2019 13:58:35 +0200
Indirimbo
Ntuma hose Mwami wanjye namamaze inkuru nziza,
Mvuga ko intebe y’ubwami ikikijwe n’impuhwe zawe
Nzagushimira nyir’imbabazi
Nzakubyinira ndi mu ikoraniro
Nzahamya hose urukundo rwawe
Nzaba igikoresho cyawe Rurema
Mbwirira abana banjye bumva ibyo mvuga n’ibyo nkora, n’ibyo mvuga kandi benshi batangiye guterera agati mu ryinyo, ndabivuze nje ndi Umwami w’isi n’ijuru, ndabivuze ndabivuze.
Narababwiye kenshi, nababwiye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, ndabibabwiye bana banjye, ni ko bimeze kandi byaratangiye. Bana banjye mwakomeje kwigira ikirenga, mwigira ikirenga, ndavuze ndavuze ndi Umwami w’isi n’ijuru. Ndababwiye bana banjye, ndabibabwiye, narababwiye kenshi, narababwiye kenshi ntacyo navuze kitagomba kuzura. Nababwiye ko imipaka yose nimubona ifunze muzamenye ko byose bigiye gusohora, irafunze rero nta kintu muzongera no kubona vuba.
Ngo ntimushaka gusaba imbabazi, muzazisaba, muzazisa ...
Kuwagatatu, 01 Gicurasi 2019 13:55:55 +0200
Indirimbo
Naje mbasanga bana banjye,
Naje mbakumbuye bana banjye,
Muhumure, muhumure naratsinze bana banjye
Muhumure, Kibeho ntabwo ari umuryango bana banjye
Ahubwo ni abo nje nsanga bana banjye
Navuze ko, nababwiye ngo Kibeho ya kabiri nayiteretse mu mujyi i Kigali. Ndababwira bana banjye ngo unkomeyeho nankomereho. Bana banjye, ndababwiye ngo uko imipaka yose irafunze narabibabwiye bana banjye, ngo niba ifunze ibintu birakomeye, birakomeye koko. Ntabwo muzongera kugira ikintu mubona ahubwo abana banjye muri guhaha, muri guhaha, muri guhaha, ntacyo muzongera kubona vuba byose bigiye kurira kandi byaranatangiye, ndabibabwiye bana banjye.
Nababwiye ko umwana wanjye nzamugaburira kandi uwisize amavuta yanjye, hari amavuta natanzeho ikiramiro. Ndongeye ndavuga ngo bana banjye muhumure cya gihe cyarageze, nababwiye ngo nimwumva imipaka yose ifunze, muzamenye ko bya bintu byatangiye. Byaratangiye mbivuze ku itariki ya 13, narabivuze nakomeje kubivuga hahirwa uwabwumvise ...
Kuwagatatu, 27 Weerurwe 2019 20:54:04 +0100
Indirimbo
Ibisiza n’imisozi, bitaratangira kuremwa
Imana yari igufite, mu bitekerezo byayo
Mwana wanjye uyu munsi nongeye kugutuma, ndagutumye, ndagutumye, ndagutumye mbivuze inshuro eshatu, ndongeye ndavuze ngo mwana wanjye nsuhuriza abana banjye, ari abari hano mu Rwanda ari n’abari ku isi yose, ndavuze ngo mugire amahoro, mugire amahoro, mugire amahoro, urukundo rwanjye rubasesekareho.
Bana banjye uyu munsi wa none nje ndi Umwamikazi w’isi n’ijuru, ndabibabwiye. Indamutso yanjye ndababwiye ngo ni Rozari, ndabibabwiye bana banjye. Mugire amahoro, mugire amahoro. Rozari nimukomeze muyigire akabando kanyu ko kwicumba k’amanywa n’ijoro.
Bana banjye ndabasuhuje mbakumbuye, nongeye kubatumaho umwana wanjye w’intamenyekana, mubyumve ibyo nababwiye byose ko nta gihe gisigaye, cyageze ufite amaso yo kureba arebe utayafite ni akazi ke. Bana banjye, hahirwa uwisize amavuta yanjye. Umwana wanjye w’intamenyekana namuhaye ibintu bikom ...
Kuwakane, 21 Weerurwe 2019 13:57:21 +0100
Ubutumwa umubyeyi BIKIRA MARIYA yahaye groupe de prière UMUSHUMBA MWIZA mu mwaka wa 2016. ...
Kucyumweru, 24 Gashyantare 2019 12:39:57 +0100
Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amina.
Ngwino Roho Mutagatifu usanganye imitima y’abakwemera bagukunda, ohereza Roho wawe byose bibe bishya n’isi izabonereho guhinduka, dusabe, Mana wamenyesheje abakwemera Roho Mutagatifu turagusaba kubwirizwa nawe, gukunda ibitunganye no kunogerwa nawe iteka, kubwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.
Isengesho ryo kwicuza ibyaha: Nyagasani ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari wowe untunze ukandengera iteka kandi ndabyangira ko byicishije Yezu Kristu umwana wawe ukunda, Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe, amina.
Indirimbo
Habwa impundu Mariya nyina wa Jambo
Wowe wabyaye umutabazi ari we Yezu Kristu
Ubwacu Mariya ntacyo tubasha
Kandi iyi si igeze aharenga uyitabare bwangu
Tega amatwi wumve ibyo tukubwira Mawe
Iteka uzajye utuba hafi tube mu kwaha kwawe
B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo
...
Urwa mbere • Uruvuyeho • Ururiho : 1 • Urukurikira • Urwanyuma