URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Dj Kukku:

X

Isengesho ry’ ikiremba

Thu, 24 Feb 2011 11:28:28 +0100

Umusore w’ uburanga, ariko utagize icyo yibashirije mu bijyanye no gushyira akabariro ku rugo, ariko akagerageza kubihisha, yageze aho arambira ababyeyi be, niko kumwegera baramubwira bati: “niko, urabona koko utadukojeje isoni? umaze kutubuza ijambo mu bandi rwose. ubona koko utagiye guhambanwa ikara? wagize icyo wibwira, koko!”

umusore ati: ”sindabona umukobwa unyuze, munyitondeshe!”

amaze kurambirwa guhora bamucyurira, ariyemera ati: ”ngaho mwe nimumpitiremo, mumunzanire!”

reka rero bazamuzanire umukobwa w’ igitangaza, baramumushyingira, ni uko bigeze mu gihe cy’ umwihariko, nyamusore atangira kwikosesha, yirebesha hirya no hino.

umukobwa bamushyingiye ati: ”none se ubwo uri mu biki? utekereza ko nazanywe n’ ibigori cyangwa n’ ibigoye? nyereka ko uri umugabo wanjye, di!”

umusore, n’ ibimwaro byinshi, no kubura uko agira, araza, abwira umukobwa ati: “ngaho, humiriza tubanze dusenge!” aratangira ati: “mana yera, mana yaremye ijuru n’ isi, mana isumba byose, mana itegeka bigakoreka! nongeye kuza imbere y’ ubwiza bwawe, kandi nshima ko udahwema kunyumva! nyumvira icyifuzo cyanjye cy’ uyu munsi, data wera! uribuka ko umukobwa banzaniye bwa mbere namurongoye nkamuvunagura, ubu akaba akibana n’ ubumuga bwo gucumbagira… uribuka neza amaraso navushije uwa kabiri, bikamuviramo kuba ingumba, atabasha kubyara. nyumvira bihambaye kuri iyi nshuro, none ho uyu we ahite apfa burundu, dore nta mafaranga nkifitiye yo kuguma nishyura ibitaro!”

yarangije wa mukobwa yombotse, asigara atonganya abamushyingiye ngo ntibazongere kumuzanira “ibyohe” biza kumutesha umutwe!

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 2



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):