Urwenya rwoherejwe na Karimumvumba Taylor:
Tue, 19 Jul 2011 18:59:23 +0200
Muzi ukuntu mu rwanda abantu benshi bagira isoni zo kuvuga ibyerekeranye n'ibitsina.
limwe rero umubyeyi yahannye umukobwa we, amwihanangiriza avuga ati: "ntihazagira umusore ukujya hejuru"!
mu minsi yakurikiye nyamukobwa ajya gusura umusore wari inshuti ye. umusore amwakiriza utuntu dushimishije, amwereka twa video n'ibindi... mu gihe gikurikiye umusore atangira kumwaka ku myaka, umukobwa aramutsembera ati uramenye mama yarambujije ngo ntihazagire umusore unjya hejuru atazantera inda!
umuhungu aramusubiza ati noneho nyigira hejuru! barabikora....muri iyo minsi umusore aza kunyura hafi y'urugo rw'iwabo wa wa mukobwa ari kumwe na nyina basarura amasaka; umukobwa niko kubwira nyina ati:"mama uriya muhungu n'ubwo umubona agenda kuriya buriya aratwite"!
Uru rwenya rufite amanota