URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Machomachozimaachoni:

X

Telefoni igendanwa. igice cya mbere

Mon, 09 Jan 2012 20:50:57 +0100

Rimwe umugore wari umaze iminsi ashyingiwe yinjiye muri bus ari kuvugira kuri telefoni igendanwa (mobilephone). nuko yiyicarira iruhande rw'umuryango, akomeza kwivuganira n'umusore bari baziranye mbere y'ubukwe. nyamara ntakamenye ko inyuma ye gato hicaye umugabo we, wari uvuye ku isafari. umugore arakomeza arivugira biratinda, avuga ko umugabo we ataryoshya, ko ntabyo azi, ko ntaho ahuriye n'uwo musore, ko yagiye ku isafari kandi ko iyo nshuti ye ishatse yaza ikirarira bakiyibutsa, ko nta kibazo. umugore ageze aho aviramo, arasohoka, umugabo we yigumiramo, ageze imbere nawe arasohoka, aragenda ageze iwe, ahereza telefoni umugore we, aramubwira ati:"muterefone umubwire ko gahunda zahindutse, bitewe nuko natashye bitunguranye, ko isafari nayicumbitse." ubwo umugore yitura hasi icyuya kiramurenga!!! telefoni zigendanwa? mucire birarura, zizarikora.

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 1



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):