URWENYA

Urwenya rwoherejwe na Simon Ldk:

X

Irasa ite bakristu?

Fri, 24 Jan 2014 13:31:18 +0100

Kera padri yagiye i roma gukubita inkoro (igituza).mu gutaha bamuha ikabutura y'umweru dore ko yari yagiye yiyambaliye igikanzu gusa cya merikani (umweru).
padri rero agarutse kuri paroise ye yigira inama yo kuzereka abakristu ikabutura yavanye i roma kwa papa.ku cyumeru ajya gusoma misa,ariko kubera akamenyero gake yibagirwa kwambara ikabututa ye!mu gihe cy'amatangazo abwira abakristu ko baza kwihangana gato akababwira uko yagiye i roma.nibwo atangiye kubanyuriramo iby'urugendo rwe aza kugera aho avuga iby'amashimwe bamuhaye .ati rwose i roma ni abantu beza cyane ampaye n'ikabutura namwe nimwirebere!sibwo azamuye igikanzu .igihe abakristu bakirwa mu kantu atangira kubabaza ati:mwayibonye bakristu?abandi bati twayibonye padi! ati :irasa ite bakristu?bati : ni umukara padi!padri ati oya nimurebe neza...abakristu bati hisha hisha twayibonye ni umukara...padri ararakara cyane ariko umwe mu bakristu amucira amarenga yo kumanura ikanzu. nibwo padri yirukiye inyuma ya altari asanga yibagiwe kwambara ikabutura ye y'umweru!!!!!

Rwereke inshuti zawe:

Twitter Facebook Google Plus Linkedin
whatsapp



Uru rwenya rufite amanota 9



Umubare






Kanyota mwenye:
Ruhengeri boy:
Uwiregura kubapolisi:
Ikorari y'aba...:
Siri la tere (Minani Rwema):
Yeeee:
Interview ya Petero:
Egyptienne (Rihanna rwandeze):